RFL
Kigali

Hatanzwe ikiganiro ‘Candle in The Storm’ ku myitwarire ya muntu mu ruhuri rw’ibibazo bya buri munsi-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:28/09/2018 19:18
0


Kuri uyu wa 4 tariki 27 Nzeli 2018 muri Hotel Ubumwe Grande habereye ikiganiro cyihariye mu gusangira ubutumwa ku mibereho bwite hagamijwe impinduka no guterana imbaraga.



Muri iki kiganiro cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo ababyeyi n’urubyiruko, Alice Buhinja Mutesi, umukozi muri African Union yatanze ikiganiro yibutsa abari aho ko imiraba cyangwa ibibazo mu buzima byumvwa n’uwo biriho kurusha undi muntu wese kuko buri wese aba afite urugamba rwe bwite ari kurwana. Insanganyamatsiko kuri uyu munsi yagiraga iti ‘Candle in The Storm’ bishatse kuvuga ‘Itabaza mu miraba’.

Candle in the Storm

Abantu b'ingeri zitandukanye bitabiriye iki gikorwa

Alice Mutesi waganirije abantu ku buzima bwe bwite ndetse na byinshi yahuye nabyo mu buzima bwe bigoye n’ubwo abenshi bamubona bakifuza kubaho nkawe, yibukije abari aho ko buri wese hari urugamba aba arwana kandi azi wenyine. Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa INYARWANDA, yagize ati:

Muri byinshi nanyuzemo icyanteraga imbaraga cyane ni uko nari ndi muri Kristo kandi nteganyiriza ejo hazaza hanjye heza, abazankomokaho n’ab’aho ntuye. Abantu benshi bakunze ibi biganiro kuko bisubizamo abandi intege, abataje bahombye cyane ntibazacikwe ubutaha kandi abashaka gufashwa ku byo twavuze batugana tukaganira tugafatanya kungurana inama n’ibitekerezo.

Candle in the Storm

Alice Buhinja Mutesi yasangije abari aho iby'ubuzima bwe

Pastor Muyango James wanatanze ikiganiro muri iki gikorwa, nawe wagarutse ku byo yanyuzemo mu buzima bwe bwite n’ubwa Gikirisitu, yatangarije INYARWANDA icyamuteye imbaraga zo gusangiza abari aho ubuzima bwe bwite, ibintu usanga akenshi bitorohera abantu benshi. Yagize ati:

Imiraba abantu bose ku isi bayinyuramo, ni cyo cyanteye gusangiza abantu ijambo ry’Imana ndetse n’ubuzima nanyuzemo. Hari ibibi bitubaho twabyizaniye hari n’ibiba bigomba kubaho bizanwe n’ubuzima kuko turi ku isi nyine. Tugomba guterana inkunga dusangira ibitekerezo ngo tubashe kubakana no kubaka isi.

Candle in the Storm

Pastor James Muyango ahamya ko no kuganira ku ijambo ry'Imana biba bikwiye

Paul Birungi, umwe mu babyeyi bitabiriye iki kiganiro cyo guterana imbaraga ashimangira ko iki kiganiro ari cyiza cyane n’ubwo bitamenyerewe mu Rwanda iyi ari impinduka nziza. Paul Birungi yagize ati: 

Ibi biganiro mbimenyereye mu mahanga nabayemo, ibi ni itangiriro ry’ibyiza ahubwo. Urubyiruko rwabyitabiriye cyane hari ibyo rwungutse ku mibereho yabo iri imbere ndetse n’abakuru hari ibyo twahungukiye kandi byungura ibitekerezo cyane.

Candle in the Storm

Paul Birungi abona iyi ari intangiriro nziza

Karen Uwera, rwiyemezamirimo wo muri Achievaz wateguye iki gikorwa cyaraye kibaye ku nshuro yacyo ya mbere, mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA yadutangarije icyamuteye imbaraga zo gutegura iki gikorwa. Yavuze ko byahereye kuri Paji ya Facebook bikarangira abigejeje ku rwego runini nk’uru ndetse yishimiye n’imigendekere y’iki gikorwa kuko byarenze uko yari abyiteguye. Yunzemo ko yifuza ko ibi bikorwa byazajya biba nta kiguzi na kimwe gitanzwe n’ubwo bigoye kuko hari ibiba bisabwa iyo we atise kwishyura, afata nko kuba abafatanyabikorwa. Karen Uwera yagize ati:

Iki gikorwa cyarenze uko nagitekerezaga. Ni kenshi nabisubitse nyuma mfata umwanzuro ariko hari aho byagez nabyo nkumva nabivamo, byarenze uko nari mbyiteze, abantu bitabiriye, ibitekerezo batanze…Imyumvire y’abantu imwe yarangoye kumvisha abantu iby’ikigikorwa ariko uko byagenze ni neza ndashima cyane.

Candle in the Storm

Karen Uwera wateguye ibi biganiro

ANDI MAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE:

Candle in the Storm

Pastor James Muyango ni we wigishije ijambo ry'Imana

Candle in the Storm

Pastor Muyango, Karen na Alice babajijwe ibibazo n'abitabiriye ibiganiro

Candle in the Storm

Urubyiruko n'ababyeyi bitabiriye iki gikorwa

Candle in the Storm

Candle in the Storm

Karen Uwera (ibumoso) wateguye iki gikorwa

AMAFOTO: Mihigo Saddam (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND