RFL
Kigali

Kizito Mihigo yashimye byimazeyo Perezida Paul Kagame wamugaragarije imbaraga z’umutima-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/09/2018 12:31
0


Umunyamuziki Kizito Mihigo wababariwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, nk’uko byemejwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 14/09/2018, yatangaje ko ashima byimazeyo Perezida Kagame wamugaragarije imbaraga z’umutima.



Ibi Kizito Mihigo yabitangaje ubwo yari asohotse muri gereza ya Mageragere mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Nzeli 2018. Ni nyuma y’uko yemerewe gusohoka muri gereza ku mbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame

Aganira n’itangazamakuru, Kizito Mihigo wari umaze imyaka ine muri gereza wanyuzagamo akamwenyura yavuze ko nta kindi yaheraho uretse gushima umukuru w’igihugu cy’u Rwanda wafashe icyemezo cyo kumurekura, ngo Perezida Kagame yamwemeretse imbaraga z’umutima. Yagize ati:

Amahoro bavandimwe mbashimiye ko mwaje kunyakira. Nagira ngo munyemerere ntangire nshimira Perezida wa Republika kuri iki cyemezo yafashe cyo kumbabarira. Icyemezo kigaragaza imbaraga ze z’umutima. Wenda benshi bari bamuzi mu mbaraga wenda z’igisirikare ariko ubu noneho yagaragaje imbaraga z’umutima.

Uyu muhanzi kandi yavuze ko ari icyemezo cyigiye kumugirira akamaro ndetse n’igihugu muri rusange. Yagize ati: "Nagira ngo rero mushimire kuko ni icyemezo kigiye kungirira akamaro mu buzima bwanjye bwite ariko kigiye kugirira akamaro n’igihugu."

Kizito Mihigo wahawe imbabazi na Perezida Kagame yari yarakatiwe gufungwa imyaka 10 y’igifungo muri gereza. Yahamwe n’ibyaha bitatu birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi.

Bwa mbere Kizito Mihigo w’imyaka 37 agezwa imbere y’urukiko yahise yemera ibi byaha ndetse aboneraho no gusaba imbabazi Perezida Paul Kagame. Kuwa 27 Gashyantare 2015 ni bwo Kizito Mihigo yari yakatiwe imyaka 10 y’igifungo.

REBA HANO KIZITO AGANIRA N'ABANYAMAKURU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND