Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ugushyingo 2018 i Gikondo ahitwa i Mburabuturo mu mujyi wa Kigali habereye amarushanwa iba mu kiswe Seruka Youth Cup, amarushanwa ahuriza hamwe amakipe y’abana bakiri bato muri gahunda yo kubakundisha no kubinjiza neza mu mwuga wo gukina umupira w’amaguru bakawumenya bakiri bato.
Inshuro ya mbere aya marushanwa amurikwa mu Karere Ka Kicukiro byari kuwa Gatandatu tariki 13 Ukwakira 2018 ubwo amakipe abarizwa muri aka gace yakinagana ayataha ibihembo. Kuri uyu munsi wa kabiri w’aya marushanwa, hitabiriye amakipe 32.
Ni amarushanwa ategurwa mu rwego rwo guha amahirwe abakiri bato mu kugaragaza impano zabo bafite mu gukina umupira w’amaguru. Ku ikubitiro abarushanwaga bari bibumbiye mu byiciro bitanu (5) hakurikijwe imyaka. Ku munsi wa kabiri wa Seruka Youth Cup hari abantu basaga 1000 harimo abana bari bitabiriye irushanwa, ababyeyi ndetse n’abafana.
Ibyiciro byahatanirwaga ni imyaka hagati ya 7-8, 9-10, 11-12, 13-14 ndetse na 15-16. Amwe mu makipe yari yitabiriye iri rushanwa harimo Saint Trinite yo mu karere ka Bugesera, St Dominique, Hirwa FC, Ejo hazaza FC, Top guys, United Eagles, Power FA na Peaceful.
Abana bakina
Mu cyiro cy’abana (7-8) ikipe ya St Dominique niyo yegukanye igikombe itsinze Top Guys ku mukino wanyuma mu gihe mu cyiciro cy’imyaka 9-10 ikipe ya Peaceful y’i Mburabuturo yatwaye igikombe.
Mu cyiciro cy’imyaka 11-12 igikombe cyatwaye na Saint Trinite yo mu karere ka Bugesera. Mu mikino y’abana bisumbuyeho gato bari hagati ya 13-14, ikipe ya Power FA niyo yegukanye igikombe mu gihe mu cyiciro cy’abari hagati y’imyaka 15-16, igikombe cyegukanwe na St Dominique.
Power Football Academy bishimira intsinzi
Power Football Academy yatwaye igikombe
Mu itangwa ry'ibihembo abana bari bishimye bikomeye
Umuyobozi wa Seruka Events ari nayo itegura Seruka Cup, Hubert Hategekimana Sugira avuga ko intego yabo ari ugukomeza guha abakinnyi bakiri bato amahirwe yo kugaragaza icyo bashoboye ariko banateza imbere impano zabo mu mupira w’amaguru. Yashimangiye kandi ko ugereranije n’irushanwa ryari ryabaye mu kwezi gushize (Ukwakira) abona hari byinshi byakosowe ahamya ko bateganya kugenda baryagura umunsi ku wundi.
Hubert Hategekimana Sugira Umuyobozi wa Seruka Events ari nayo itegura Seruka Cup aganira n'abanyamakuru
Aya marushanwa asa natangiye gufata imbaraga yatangijwe mu kwezi gushize ku Ukwakira 2018 atangirira mu karere ka Kicukiro ariko akaba ateganijwe ko azazenguruka mu turere dutandukanye tw’igihugu.
Seruka Youth Cup ni irushanwa ngaruka kwezi ry’abana bakiri bato kuva ku myaka ine (4) kugeza ku myaka cumi n’itandatu (16). Ku nshuro yaryo ya mbere ryari ryabereye mu karere ka Kicukiro ryitabirwa n’amakipe 18.
Itsinda ry'abasifuzi bayoboye imikino
Abana bishimira ibyo bagezeho
Abana bazamura inikombe batsindiye
Itsinda ry'abakozi bahoraho ba Seruka Youth Cup 2018
PHOTOS: Seruka Youth Cup Media Department
TANGA IGITECYEREZO