RFL
Kigali

FOOTBALL: Umunsi wa kabiri wa Seruka Youth Cup 2018 witabiriwe n’amakipe 32 arimo n’ayavuye hanze ya Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/11/2018 10:33
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ugushyingo 2018 i Gikondo ahitwa i Mburabuturo mu mujyi wa Kigali habereye amarushanwa iba mu kiswe Seruka Youth Cup, amarushanwa ahuriza hamwe amakipe y’abana bakiri bato muri gahunda yo kubakundisha no kubinjiza neza mu mwuga wo gukina umupira w’amaguru bakawumenya bakiri bato.



Inshuro ya mbere aya marushanwa amurikwa mu Karere Ka Kicukiro byari kuwa Gatandatu tariki 13 Ukwakira 2018 ubwo amakipe abarizwa muri aka gace yakinagana ayataha ibihembo. Kuri uyu munsi wa kabiri w’aya marushanwa, hitabiriye amakipe 32.

Ni amarushanwa ategurwa mu rwego rwo guha amahirwe abakiri bato mu kugaragaza impano zabo bafite mu gukina umupira w’amaguru. Ku ikubitiro abarushanwaga bari bibumbiye mu byiciro bitanu (5) hakurikijwe imyaka. Ku munsi wa kabiri wa Seruka Youth Cup hari abantu basaga 1000 harimo abana bari bitabiriye irushanwa, ababyeyi ndetse n’abafana.

Ibyiciro byahatanirwaga ni imyaka hagati ya 7-8, 9-10, 11-12, 13-14 ndetse na 15-16. Amwe mu makipe yari yitabiriye iri rushanwa harimo Saint Trinite yo mu karere ka Bugesera, St Dominique, Hirwa FC, Ejo hazaza FC, Top guys, United Eagles, Power FA na Peaceful.

Seruka Cup 2018

Abana bakina

Abana bakina

Abana bakina

Abana bakina

Abana bakina

Mu cyiro cy’abana (7-8) ikipe ya St Dominique niyo yegukanye igikombe itsinze Top Guys ku mukino wanyuma mu gihe mu cyiciro cy’imyaka 9-10 ikipe ya Peaceful y’i Mburabuturo yatwaye igikombe.

Mu cyiciro cy’imyaka 11-12 igikombe cyatwaye na Saint Trinite yo mu karere ka Bugesera. Mu mikino y’abana bisumbuyeho gato bari hagati ya 13-14, ikipe ya Power FA niyo yegukanye igikombe mu gihe mu cyiciro cy’abari hagati y’imyaka 15-16,  igikombe cyegukanwe na St Dominique.

Power Football Academy  bishimira intsinzi

Power Football Academy  bishimira intsinzi

Power Football Academy  yatwaye igikombe

Power Football Academy  yatwaye igikombe 

Mu itangwa ry'ibihembo abana bari bishimye bikomeye

Mu itangwa ry'ibihembo abana bari bishimye bikomeye

Umuyobozi wa Seruka Events ari nayo itegura Seruka Cup, Hubert Hategekimana Sugira avuga ko intego yabo ari ugukomeza guha abakinnyi bakiri bato amahirwe yo kugaragaza icyo bashoboye ariko banateza imbere impano zabo mu mupira w’amaguru. Yashimangiye kandi ko ugereranije n’irushanwa ryari ryabaye mu kwezi gushize (Ukwakira) abona hari byinshi byakosowe ahamya ko bateganya kugenda baryagura umunsi ku wundi.

Hubert Hategekimana Sugira

Hubert Hategekimana Sugira Umuyobozi wa Seruka Events ari nayo itegura Seruka Cup aganira n'abanyamakuru

Aya marushanwa asa natangiye gufata imbaraga yatangijwe mu kwezi gushize ku Ukwakira 2018 atangirira mu karere ka Kicukiro ariko akaba ateganijwe ko azazenguruka mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Seruka Youth Cup ni irushanwa ngaruka kwezi ry’abana bakiri bato kuva ku myaka ine (4) kugeza ku myaka cumi n’itandatu (16). Ku nshuro yaryo ya mbere ryari ryabereye mu karere ka Kicukiro ryitabirwa n’amakipe 18.

Itsinda ry'abasifuzi bayoboye imikino

Itsinda ry'abasifuzi bayoboye imikino

Seruka Cup 2018

Abana bishimira ibyo bagezeho

Abana bazamura inikombe batsindiye

Abana bazamura inikombe batsindiye 

Itsinda ry'abakozi bahoraho ba Seruka Youth Cup 2018

Itsinda ry'abakozi bahoraho ba Seruka Youth Cup 2018

PHOTOS: Seruka Youth Cup Media Department






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND