RFL
Kigali

FONERWA yatsindiye igihembo cya Loni cyo kurengera ibidukikije

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/10/2018 10:14
0


Kubera uruhare rukomeye igira mu bikorwa bigamije guhangana n’imihandagurikire y’ibihe, Ikigega cy’Igihugu cyo Kurengera Ibidukikije (FONERWA) cyahawe igihembo cy’umwaka wa 2018 n'Umuryango w’Abibimbye.



FONERWA yahawe igihembo n'Umuryango w’Abibimbye ugenera ibikorwa by’indashyikirwa byahize ibindi mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Ikigega FONERWA gitsindiye iki gihembo kubera uruhare rwa cyo mu gutera inkunga imishinga irengera ibidukikije. Buri mwaka, Ubunyamabanga bw’ishami rya Loni bushinzwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere bugenera ibihembo ibikorwa bigamije guhangana n’imihandagurikire y’ikirere no kugera ku ntego z’amajyambere arambye.

Iki gihembo gitangwa mu rwego rwo gushima umuhati n’udushya duhangwa mu rwego rwo guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe, harimo n’ibijyanye no guteza imbere ubukungu buteza imbere ikoreshwa rya karuboni nkeya no kubaka ubudahangarwa bw’imiryango ku ngaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere. Ikigega FONERWA gihembewe urugero rwiza cyatanze mu guhanga udushya, kwiyubaka no gukora ibikorwa bifatika byo guhangana n’imihandagurikire y’ibihe. Madamu Patricia Espinosa, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, yagize ati:

Iki gikorwa ni nk’urumuri rwerekana ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe hirya no hino ku isi. Iki ni ikimenyetso ko guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ari ibintu bishoboka kandi bishobora gukorwa mu buryo bushya, busiga impinduka ku isi. Turashimira Ikigega FONERWA gikomeje gushora imari mu bikorwa, byaba ibya Leta cyangwa abikorera, bizana impinduka zifatika. Muri Afurika yose, FONERWA ni kimwe mu bigega bya Leta biza ku isonga mu gutera inkunga imishinga igamije kurengera ibidukikije no guhangana n’imihangurukire y’ikirere.

Ikigega FONERWA cyahigitse abandi bari bariyandikishije mu guhatanira iki gihembo bagera kuri 560, harimo abakora ibikorwa by’ubucuruzi, ibigo bya Leta, amashyirahamwe n’imiryango itandukanye. Iki gihembo cyo mu cyiciro cyo gutera inkunga imishinga igamije kurengera ibidukikije, gitegurwa ku bufatanye n’ihuriro ryiga ku bukungu bw’isi, ishami ryo guhangana n’imihandukire yikirere (World Economic Forum Global Project on Climate Change).

Umuyobozi mukuru wa FONERWA, Bwana Hubert Ruzibiza, yashimiye ishami rya Loni ryo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere kuba ryarashimye imbaraga n’umurava u Rwanda rushyira mu gutera inkunga imishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, anashimangira ko FONERWA igamije gufasha u Rwanda kugera ku bukungu burengera ibidukikije. Bwana Ruzibiza yagize ati:

Dushimiye Ubunyamabanga bw’ishami rya Loni ryo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kuba bwarashimye imbaraga twashyize mu kugira icyo dukora ku mihindagurikire y’ikirere. Imishinga Ikigega cyashoyemo imari yatumye twibonera impinduka ziganisha u Rwanda mu cyerekezo rwafashe cyo kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere kandi butangiza ibidukikije. Iki gihembo ni icyo gushimira ubuyobozi bw’igihugu, n’imbaraga nyinshi Abanyarwanda bashyiraho bafatanyije n’itsinda ry’Ikigega FONERWA. Kiratuma turushaho gukora iyo bwabaga twubaka u Rwanda ruhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ibikorwa by’indashyikirwa bya 2018 (2018 Lighthouse Activities) byatoranyijwe n’akanama ngishwanama mpuzamahanga kari kashyizweho n’ishami rya Loni ryo guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ikirere, ku bufatanye n’ikigo Rockefeller Foundation, n’ihuriro ryiga ku bukungu bw’isi, ishami ryo guhangana n’imihandukire yikirere, ishyirahamwe ryo mu mugi wa Masdar rifasha abagore kugira uruhare mu kurengera ibidukikije (WiSER), hamwe na gahunda ya Climate Neutral Now igamije kwihutisha ibikubiye mu masezerano y’i Paris. Umunyamabanga mukuru wa Loni António Guterres yagize ati:

Abayobozi bagira uruhare mu kugira icyo dukora ku mihindagurikire y’ikirere, harimo n’abahembwe uyu munsi, bari gutera intambwe nziza iganisha ku gukemura ikibazo cyugarije isi ari nako bashyira mu bikorwa ibyemerejwe mu Masezerano y’i Paris. Aba bayobozi beza bakomoka mu mpande zose z’isi kandi bari mu nzego zitandukanye. Harimo amashyirahamwe, za guverinoma, ubucuruzi n’imiryango. Imishinga yahembwe harimo iyateje imbere ishoramari rizana impinduka nziza hamwe n’iyagizwemo uruhare n’abagore bishakamo ibisubizo byo kurinda abantu n’umubumbe wacu. Turi kubona impinduka zizewe binyuriye ku buyobozi bwabo n’udushya bahanze.

Ibikorwa byahawe ibihembo biri mu byiciro bine byibandwaho: Ubuzima bw’abatuye ku isi, Kugira icyo ukora ku mihindagurikire y’ikirere hakiri kare, Abagore bishakamo ibisubizo, no Gushora imari mu mishinga igamije kurengera ibidukikije. Iki gihembo FONERWA yahawe kizatuma igarukwaho mu bikorwa byihariye bizagaragara mu nama ya 24 y’ishami ry’ubunyamabanga bwa Loni ryo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere (COP24), izaba mu Ukuboza mu mugi wa Katowice, muri Polonye.

Ibyerekeye Ikigega cy’Igihugu cyo Kurengera Ibidukikije

Ikigega cy’Igihugu cyo Kurengera Ibidukikije (FONERWA) gishora imari mu mishinga igamije kuzana ubukungu burambye no kurandura ubukene binyuriye mu gutera inkunga mu buryo bwitondewe ibikorwa bifasha u Rwanda kugera ku ntego yo kuba igihugu gifite ubukungu butajegajega, burengera ibidukikije kandi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Inyandiko zisaba inkunga zisuzumanwa ubwitonzi kugira ngo inkunga ihabwe imishinga yizewe ko izazana umusaruro ugaragara uzafasha u Rwanda guhangana n’imihindagurukire y’ikirere.

-FONERWA imaze gushora imari ya miliyoni hafi 40 z’amadolari mu mishinga 35;

-FONERWA imaze guhanga utuzi two kurengera ibidukikije turenga 137.500, igeza ingufu z’amashanyarazi atanduza ikirere mu ngo zirenga 57.500 zidakora ku muyoboro rusange w’amashanyarazi, inarinda isuri ubutaka bufite ubuso bungana na hegitari 19.500;

-Imishinga yashowemo imari yafashije abantu 104.000 guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, haterwa ishyamba ku buso bungana na hegitari 39.500;

-Iyo mishinga yakumiriye toni 18.500 z’umwuka wa karuboni washoboraga kunyanyagira mu kirere;

-Amafaranga yose hamwe Ikigega FONERWA kimaze gukusanya ayingayinga miliyoni 130 z’amadolari. Yose ashorwa mu bikorwa bigamije gufasha u Rwanda guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

FONERWA

Patricia Espinosa, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ubwo yashimiraga Hubert Ruzibiza, umuyobozi wa Rwanda Green Fund (FONERWA)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND