RFL
Kigali

Ahantu 5 haberaga ibitaramo byamenyekanishije benshi ariko ubu hasimbujwe utubari

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/09/2018 20:37
0


Muri iyi minsi kimwe mu byo abahanzi ba muzika binubira ni ukutagira ahantu haboneye ho gukorera ibitaramo,icyakora abakurikiranira hafi ibya muzika bakunze guhamya ko n'ubwo koko ibi bikorwa remezo bikenewe ariko n'ibihari biba bitabyajwe umusaruro. Ingero ni aho gukorera ibitaramo abahanzi bahoze bakorera kuva na cyera ariko ubu himwe agaciro.



Iyo usubije amaso inyuma wibuka umubare w'ibitaramo bikomeye byabereye ahantu hanyuranye byitabirwaga n'abatari bake mu bice binyuranye by'igihugu ariko ubu usanga bisa n'ibyacitse intege ku buryo umuhanzi atagikora igitaramo gito atagikoreye mu kabari cyangwa ngo abe ari kompanyi imujyanye kuririmbira abatigeze bishyura igitaramo cye.

Maison des jeunes Kimisagara

Benshi mu bahanzi bagezweho ubu ndetse n'abakunzi b'umuziki bamaze iminsi muri uyu muzika ntabwo bazibagirwa ibitaramo byaberaga mu nzu yagenewe urubyiruko ya Kimisigara. Kuba iyi nzu itagikoreshwa nk'ahantu abahanzi bahurira n'abakunzi babo bagataramana bifatwa nko kudafata neza bike bihari mu bikorwa remezo.

Grand Auditorium -UR HUYE

Aha ni ahantu abahanzi bakoreraga ibitaramo bakaba bizeye neza umubare munini w'abanyamujyi b'i Huye bari bwitabire ibitaramo byabo cyane ko uretse abaturage ba Huye umuhanzi wabaga yateguye igitaramo i Huye yagendaga yiteguye kubona umubare munini w'abanyeshuri biga muri iyi kaminuza bahitaga bitabira igitaramo cye. Ariko aha ubaze ibitaramo bisigaye bihabera wasanga ari mbarwa mu gihe ababyitabiraga ntaho bagiye.

K8 KavuyoK8 Kavuyo ni umwe mu batazibagirana mu mitwe y'abamurebeye i Huye ariko nanone nawe kimwe na bagenzi be ntibakwibagirwa ibitaramo bakoreye muri Auditorium ya kaminuza

Centre Culturel Vision Jeunesse Nouvelle -RUBAVU

Rubavu ifatwa nk'agace kihariye k'abantu bakunda imyidagaduro ariko ndetse n'ibitaramo byinshi bibera muri uyu mujyi bikunda kubona abantu ku buryo benshi mu bahakoreye ibitaramo baba abagabo bo guhamya ibi. Icyakora magingo aya iyi nyubako iri mu mujyi wa Rubavu ntabwo ikifashishwa mu bitaramo binyuranye kandi mu by'ukuri ni hamwe mu hagiye hafasha abahanzi banyuranye mu bikorwa by'ibitaramo.

Inzu Mberabyombi ya Muhoza -MUSANZE

Mbere iyo umuntu yavugaga ahantu habera igitaramo mu mujyi wa Musanze benshi mu bahanzi n'abakunzi ba muzika bahitaga bumva inzu mberabyombi ya Musanze. Aha hajya umubare utari muto w'abantu habereye ibitaramo bitari bike ariko igitungurana muri iyi minsi ni uko ibitaramo bya muzika bisigaye biyiberamo ari mbarwa mu gihe nyamara abahanzi birirwa baburana ibikorwaremezo tutahakanye ko bidakenewe ariko mu gihe bitaraboneka haba hifashishwa ibyahozeho aho guhungishiriza muzika mu tubari.

Urban Boys

Urban Boys muri salle ya Muhoza i Musanze aha habereye ibitaramo bitari bike

St Andre, Groupe Officielle de Butare, n'ibindi bigo by'amashuri

Hamwe mu hantu abahanzi bagira abafana benshi ni mu bigo by'amashuri, aha usanga umuhanzi wateguye neza aramutse ahateguriye igitaramo cyo gususurutsa abanyeshuri n'abaturiye ishuri ahava ataramiye abakunzi be ndetse by'umwihariko anigaruriye imitima y'abakiri bato bakibyiruka bo muri ibi bigo cyane ko ari bo bakurana urukundo rwa muzika. Icyakora bihabanye na mbere kuri ubu biragoye kumva ikigo runaka cyabereyemo igitaramo gikomeye kandi ibigo byinshi usanga byarubatse ibyumba byo kwidagaduriramo aho abanyeshuri bajya bifashisha mu gihe cyo kwidagadura.

Bimwe mu byaciye intege ibitaramo byakabaye bibera ahantu hanyuranye twagarutseho haruguru kimwe n'ahandi henshi ni uko abahanzi babiteguraga mu buryo butagira imyiteguro ndetse ugasanga nta dushya turi muri ibi bitaramo twakurura umufana we kuzagaruka ubutaha. Bityo abahanzi bamwe babikora bakabura abantu kuko inshuro babaga bamaze kumureba babonaga ntacyo ahindura rimwe na rimwe ntanahindure indirimbo aririmbira abakunzi be.

Usibye iki cyuko bamwe bagiye banyuzwamo ijisho n'abakunzi ba muzika mu Rwanda hadutse inkubiri yo gukorera ibitaramo mu tubari aho ku mafaranga y'intica ntikize gusa ya buri cyumweru. Usanga umuhanzi witwa ko agezweho mu gihugu azengurutse utubari hafi ya twose aririmbira abafana atizeye neza ko ari we baba baje gushyigikira cyane ko hari n'abajya muri utu tubari bagiye no kwinywera, umuhanzi akaba ari inyongera ku cyatumye ajya mu kabari.

Icya gatatu cyatumye abahanzi basa nabacika intege zo gukora ibitaramo byabo byatumaga bahura n'abafana bakabataramira ni amakompanyi anyuranye yifashisha abahanzi muri gahunda zayo zo kwamamaza ajyana abahanzi kuririmbira mu bice binyuranye by'igihugu kandi ku buntu n'ubwo umuhanzi aba yishyuwe. Kuri ubu usanga asa nayateye abahanzi ubunebwe bwo gushaka uko bakorera abakunzi babo ibitaramo yaba ibinini n'ibito ariko bigamije kwegera abafana babo bakabataramira mu bitaramo bwite by'abahanzi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND