Kigali

Uburyo butangaje bwo kuba intwari ngo ubone umugore wifuza mu gace kamwe muri Ethiopia - AMAFOTO

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:16/05/2014 20:15
3


Burya koko agahugu kamwe kagira umuco akandi uwa ko. Mu bwoko bw’aba Surma mu gace kamwe ka Ethiopia, kuba intwari, ku buryo byanagufasha kubona umugore wifuza, ubanza gukora imihango itandukanye nko kunywa amaraso no kurwanisha inkoni isongoye inatyaye kurusha inkota.



Imihango yose ibimburirwa n’uwo kunywa amaraso, aho barushanwa kunywa litiro 2, nyuma bagakurikizaho kurwana bakoresheje inkoni isongoye kandi ifite ubugi buruta ubw’inkota.

Ibyo bikorwa ku mwero w’imyaka (mu gihe cy’umuganura), kandi bigakorwa abakobwa beza bose bo mu gace bari aho, bambaye inigi (urunigi) baza kwambika uza gutsinda urugamba, rukaba ikamba ry’ubutwari.

Iyo mirwano iba iteye ubwoba ku buryo bakomereka ndetse rimwe na rimwe bagapfa.

Upfuye yiturwa inka 20 cyangwa umwangavu wo mu muryango w’uwo barwanga (uwamwishe) cyangwa se bakabimuha byombi, n’aho utsinze we aba yemerewe gutoranyamo umukobwa yifuza mu beza bose baba bari aho.

Ubusanzwe abagore bashimishwa no guhabwa indabo, imiringa ishashagirana, ariko abagore bo mu bwoko bw’aba Surma ntibasanzwe, kuko ntayakwishimira utarakoze iyo mirwano gakondo bita “donga”.

Surma

Iyi ni indwanyi y'umu Surma yiteguye kurwana

Surna

Abagabo bagiye kurwana, aha bageze ku kibuga cy'imirwano, baririmba, basakuza bati "Ndi indwanyi, ni inde witeguye kundwanya?"

Indwanyi

Imirwano iba iteye ubwoba

Surma

Akenshi imirwano irangira bakomeretse hakaba n'abahitanwa n'ibikomere bakuyemo

Surma

Surma

Barimo kwitegura umuhango wo kunywa amaraso, aha bayavimaga mu kimasa

Surma

Bayagotomerera mu ruho (urukebano)

Surma

Kugotomera litiro 2 z'amaraso si impano ya buri wese

Surma

Biyicira inka kugirango bamwe amaraso mbere yo guhigana ubutwari

Surma

Iyo bamaze kunywa amaraso, bahita bajya koga mu ruzi, mbere y'uko babashyiraho imitako ikoresheje ingwa, ngo babone kujya mu mirwano

Surma

Surma

Bamwe bahitamo kwambara ibibakingira

Abakobwa

Abakobwa beza bo mu gace bose baba bahari, ku buryo utsinda aza guhita yitoranyirizamo uwo ushaka

Surma

Surma

Surama

Surma

Uwigeze kurwana agatahukana intsinzi yongera kurwana yambaye ikamba cyangwa umudali yatsindiye ubushize kugirango akomeze yerekane ubuhangange bwe

Surma

Rimwe na rimwe binatera ubwoba abo baba bahanganye bigatuma bongera gutsinda

Surma

Inkovu n'ibikomere

Surma

Umurwanyi

Umurwanyi atsinda ari uko uwo barwana ahunze kubera ubwoba cyangwa akagwa hasi, kandi ntibyemewe gukubita umuntu waguye hasi

Hero

Uretse kuba yitoranyiriza umukobwa ashaka muri ako gace, utsinze anafatwa nk'intwari mu bandi bose

Utsinze

Utsinze ahitamo umukobwa ashaka, akamutoranya amutunga ya nkoni barwanisha, kandi umukobwa ntiyazuyaza kwemera kuko biba ari ishema gutoranwa mu bandi

Umurwanyi

Iyo amutoranyije agashyira urunigi rwe ku nkoni akamuhereza biba bisobanura ko bagomba kumarana igihe runaka

Source: Daily Maily






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jean paul10 years ago
    imico iraha!!!!!!!!!!!!!!
  • kibabanyi10 years ago
    ngaho re,abakobwa beza c ni aba ndeba bareba imiryezi
  • ivubi10 years ago
    aba bantu bari inyumaho imyaka nka 500 mu mateka.....niko mbibona njye.





Inyarwanda BACKGROUND