RFL
Kigali

NKORE IKI: Umugabo nkwiye kwita papa arashaka kumpindura umugore we

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/04/2017 19:11
14


Basomyi ba Inyarwanda.com turabasuhuje. Uyu munsi muri NKORE IKI tugiye kubagezaho ubutumwa bw’umusomyi wacu kugira ngo mumugire inama nkuko abisaba. Ni umukobwa uvuga ko hari umugabo ukuze cyane uru gushaka ko bakundana ndetse bagashingana urugo.



Tutabatindiye dore uko ubutumwa bwe buteye:

Muraho nshuti. Mfite imyaka 20 nakoze ikizamini cya Leta ubu ndi muri vacance ariko nayitangiranye ibibazo sinzi uko nzabyikuramo rwose mungire inama ndabinginze. Navutse mama akora ahantu, kubw’amahirwe make akazi ke kararangira murumva ubuzima bwahise buba bubi ariko mama agerageza kunyitaho agakora akazi kabi ngo nkunde mbeho. Sinigeze menya data n’ubu nandika ibi simuzi, gusa njya numva ngo yitwa Eric.

Mu buzima bubi twabayemo mama yari mwiza ku isura no mu gihagararo yewe no ku mutima abantu bajyaga bamuvuga neza ko agira umutima mwiza ariko ku bw’amahirwe make ntiyigeze abona umugabo. Ubwo imyaka yabaye myinshi n’ubuzima buba bubi, nyuma yatangiye akazi kabi k’uburaya muri uyu mujyi wa Kigali na Kampala na Bujumbura ndetse na Congo.

Icyo gihe nari muto ntazi ibyo aribyo ariko icyo nashakaga cyose yarakimpaga, nambaraga neza atantembereza ahantu heza n’ibindi byiza, nkiga ku mashuri meza kandi ahenze. Byaje kugera aho mama agenda hanze ubu ari muri France niho aba, ni uko njye nsigarana na Tantine wanjye nawe aza gushaka umugabo, uwo mugabo niwe umbereye ikibazo mu buzima.

Mama aho aba mu by’ukuri anyoherereza amafaranga menshi kandi niwe ufasha Tantine n’umuryango we mu buryo bugaragara bw’amafranga. Ikibazo rero mfite kugeza ubu, rimwe umugabo wa tantine yinjiye mu cyumba cyanjye aje gufata laptop ye yari yantije, ambaza niba narangije gukora ibyo nakoraga ndamubwira ngo oya rindira gato cheri (ubwo ijambo cheri riba rinkozeho kandi byari ukwikinira).

Ubwo yahise aza anyicara iruhande arandeba sinabyitaho, ngiye kumva numva anshyizeho akaboko atangiye kunkorakora ambwira ngo nihute muhe laptop. Njye sinamwitayeho n’ibyo yakoraga, ngiye kubona mbona afashe ukuboko kwange ukushyize kuri sexe ye (yari imaze gufata umurego) ndikanga niterera hejuru ndahaguruka, ni uko abibonye ahita afata ibye arasohoka.

Nshuti zanjye mumbabarire ntimucire urubanza ndi umuntu pe!. Ntababeshye kuva uwo munsi numvise mpindutse ukuntu ariko ndabyirengagiza, nyuma akajya anyereka utuntu ambwira ko ankunda, akanzanira ama gifts (impano) ariko natekereza ko ari umugabo wa Tantine wanjye nkifata. Byaje gukomeza ngira ubwoba mbibwira mama ndabimusobanurira musaba ko yanyoherereza amafranga nkifatira iyanjye nzu ko nta bibazo nshaka kugirana n’uwo muryango.

Ubwo mama yarambwiye ngo nitonde kwibana njyenyine si byiza ahubwo nitware neza mwirinde bizashira. Tantine yaje kubibona ko umugabo we antereta arabimbaza ndabimubwira byose, ubwo nyine yararakaye abibwira mama ku bwamahirwe asanga nari narabivuze ariko ibyo bavuganye na mama simbizi.

Byaje kugera aho umugabo atangira kunyegera cyane ansaba ko turyamana ambwira ko ankunda, njye ndabyanga nkabibwira mama ariko tantine akamubuza ko nakwimuka ahubwo amakosa bayanshyiraho ngo niyambika ubusa imbere y’umugabo we, ngo njya ndeba amaporono bumva (filime z'urukozasoni), ngo nirya ku mugabo we cyane ngo bigaragara ko ari njye utereta umugabo we.

Ni uko mama arabimbwira ambuza kwambara imyenda migufi anambuza kureba ayo mafilime kandi sinayarebaga na rimwe wenda kwambara imyenda migufi mu rugo byo nabyemera ibindi barambeshyeye pe. Ni uko mba aho biza kugera aho ndananirwa umugabo turaryamana numva ndamukunze pe. Ubwo ariko natekereza ibibazo bizaza nkagira ubwoba.

Naje gusaba mama ko najya kwiga muri internat (kwiga ucumbitse mu kigo), ubu nari maze hafi umwaka nibera internat none naragarutse kuko narangije amashuri yisumbuye. Simfite ahandi najya kuba kandi kujya i Burayi aho mama aba byarananiranye, ubu umugabo ari kunsaba ko twakongera ko ari njye akunda adakunda tantine, nanjye nakwibuka amateka nukuri nkumva ndamukunze kandi ndamukumbuye ariko nareba ahazaza hanjye nkabona hazambera habi kurusha ubuzima bubi nabayemo.

Ni ukuri nshuti zanjye mungire inama; nkore iki ndeke iki? Njye he kugira ngo mpunge umugabo w’abandi nagakwiye kwita data none we akaba ashaka kumpindura umugore we? Ndabinginze mumfashe mumbwire icyo nakora ndakurikiza inama zanyu. Murakoze"

Src: Gukunda

Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com. Umwirondoro ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mansa sultan7 years ago
    umva wa mwana wumukobwa we nkugire inama,wakoze amahano ariko wikabya,tekereza uwo mugabo mwaryamanye abaye ari umugabo wawe ukamenya ko aryamana numwana urera wakwifata ute?aho gukomeza guhemuka uzaze nguhe icumbi,naho ubundi ubuzima bwawe buzarangira uri umuhemu kdi bitari ngombwa,ndakwinginze reka guhemukira uwo mubyeyi
  • TJD7 years ago
    BIRAGARAGARA KO UYU MUKOBWA AKUNDA UWO MUGABO KANDI YANAMUKUNDAGA MBERE HOSE AHO YAMWISE CHER GUSA MUKOBWA MWIZA URI GUKORA AMAKOSE KANDI AKOMEYE. UBUZIMA WABAYEMO NUMUBYEYI WAWE NTACYOBWAKWIGISHIJE KOKO? CYANGWA WAKUNZE UMWUGA WA MAMA WAWE? ESE WABA UGIRA UMUHUNGU WINSHUTI ATARI UWO MUGABO? NONE KUKI WEMEYE KURYAMANA NUMUGABO WABANDI? GUSA URI KWIYICIRA UBUZIMA IBYIZA WAHINDUKA, MBESE NIKI UKUMBURA KUMUGABO WABANDI? MANY BOYS ARE THERE BUT U DON'T LIKE THEM SINZINZI RERO ICYO USHAKA. GUSA BIRAGOYE KUGIRA ICYO UKORA WARAMAZE KURYAMANA NAWE UBWO NYINE URUGO WARARUSHENYE BYARARANGIYE ARIKO BIRASHOBOKA KO WAHINDUKA CYANE UGAHINDURA IMYITWARIRE UMUGIRAHO UKIRINDA KUMUTEKEREZA NO KWIBUKA IBIHE MWAGIRANYE UKARUSHAHO GUTEKEREZA AMAKOSA WAKOZE NEJO HAZAZA HAWE 1)EGERA UWO MUGABO UMUBWIREKO IBYO MWAKOZE BITAZASUBIRA 2)SABA IMBABAZI UMUGOREWE (TANTINE) 3)SABA MAMA AMAFARANGA USHAKE ICYO UKORA 4)BIGANIRIZE UMUKOBWA WIZERA KURUSHA ABANDI 5)SHAKA UMUKUNZI (BITAVUZE GUSAMBANA) 6)JYA USHAKA AKANYA KA SPORT 7)NUJYA KURYAMA,KURYA,UBYUTSE JYA WIBUKA GUSENGA MURAKOZE IMANA IBARINDE
  • John7 years ago
    Mukobwa mwiza wikiyicira ubuzima ucyari muto, tekereza ahazaza hawe n,umuryango uzagukomokaho, naho uwo mugabo uvuga ng,urakunda n,uwo kukwicira ubuzima gusa ,urashaka guharikwa ukiri muto ,urashaka kwitera umuruho? ndagusabye ushyire munyurabwenge yawe ubundi wifatire umwanzuro.
  • unknown 7 years ago
    yoooo mbega story ibabaje, mwana wanjye ihangane abagabo niko babaye nibigeragezo. ntuye muri USA, nakora ibishoboka byose kugufasha ukabonaho uba phona kuri +1(301)679-5777.
  • fills habishuti 7 years ago
    Wapi Mwana Ubwo uzakurikiza mama wawe to nutamurenga mumikorere uzajya munsi ye Gusa inama nakugira kizwa ujjye muri Yesu kuko ntahandi wahungira ibyiyisi soma Yeremiya 33:3 Yesu akugenderere
  • 7 years ago
    abagabo bose si bamwe muvandi
  • Tine7 years ago
    Pfukama usabe Imana imbazi hamwe na tante wawe. Roho mutagatifu ariyo ikugenga. Kandi Usabe Imana kugukura ayo madayimoni akuri mu mutwe nibyo bigeragezo
  • 7 years ago
    Ubwo utubwiye ko ari 1 gusa kandi wasanga yarakugize umugore wakabiri
  • Coco 7 years ago
    AyaayayayaayA uku niko gutunga umugore mugenzi wawe murugo bimera agusimbura kuburiri rwose ugasigara ntacyo uricyo mumaso y'umugabo wawe mwashakanye mukabyarana! Sha wakoze ishyano uryamana nugabo wabandi umenyeko bibabaza bizakubaho wumve uko biryana. Ntasoni, sohoka murugo rwabandi vuba bwira nyoko aguhe amafaranga ndumva ngo akoherereza menshi wicumbikire kdi ushake uwawe mugabo svp! Ese wibaza ko uwo tantine wawe umugabo atamukundaga wibazako se atamuterese akanamubwira ko amukunda bakanabana, sha hagarika ibyo urimo kuko bizakugiraho ingaruka uzicuza ubuzima bwawe bwose. Nibaza impamvu abakobwa bashukwa nabagabo bubatse bakabemerera?!!!
  • fudelite7 years ago
    Uzaze twibanire nanjye ndumukobwa kdi mbangenyie ndakijujwe nagufasha wampamagara 0782199219 mba sonatube uve muri ayo madayimoni sibyo
  • Niyigena didiet7 years ago
    Umva rero ndumva mwese mri bamwe ahibwo nutahava bizarangira usenyeye uwo tantine wawe niba wumva udashaka gusenyera uwomuziranenge asha uko wava mu Rwanda kuko nubundi aho wajya hose mu Rwan
  • Niyigena didiet7 years ago
    Umva rero ndumva mwese mri bamwe ahibwo nutahava bizarangira usenyeye uwo tantine wawe niba wumva udashaka gusenyera uwomuziranenge asha uko wava mu Rwanda kuko nubundi aho wajya hose mu Rwanda ugushakaka ark ryumwanda umusenyere hoto ataza guterinda umv uzabona byararangiye upfakuba waratinyitse kumuha gs nawe urakuze izi icyo gukora nc day
  • Damaseni.4 years ago
    Inamanakugirahungaurworugogurebe.ahandi.ubakandi.uzihane.ibyowakoze.usabemukuruwawe.imbabazikutazonge.ushakuwiteka.bigishobokakwj.bonwa.
  • nzomukunda louis 2 years ago
    yooooo!!!!! wamukobwawe hinduringendo bicyoroshe uwo tantine wawe urumva umukunda? jye ntuye burundi nkaba mvuka murwanda ibutare ushaka kumenya tel:0787158223karibu ncuti





Inyarwanda BACKGROUND