Basomyi ba Inyarwanda.com turabasuhuje. Uyu munsi muri NKORE IKI tugiye kubagezaho ubutumwa bw’umusomyi wacu kugira ngo mumugire inama nkuko abisaba. Ni umukobwa uvuga ko hari umugabo ukuze cyane uru gushaka ko bakundana ndetse bagashingana urugo.
Tutabatindiye dore uko ubutumwa bwe buteye:
Muraho nshuti. Mfite imyaka 20 nakoze ikizamini cya Leta ubu ndi muri vacance ariko nayitangiranye ibibazo sinzi uko nzabyikuramo rwose mungire inama ndabinginze. Navutse mama akora ahantu, kubw’amahirwe make akazi ke kararangira murumva ubuzima bwahise buba bubi ariko mama agerageza kunyitaho agakora akazi kabi ngo nkunde mbeho. Sinigeze menya data n’ubu nandika ibi simuzi, gusa njya numva ngo yitwa Eric.
Mu buzima bubi twabayemo mama yari mwiza ku isura no mu gihagararo yewe no ku mutima abantu bajyaga bamuvuga neza ko agira umutima mwiza ariko ku bw’amahirwe make ntiyigeze abona umugabo. Ubwo imyaka yabaye myinshi n’ubuzima buba bubi, nyuma yatangiye akazi kabi k’uburaya muri uyu mujyi wa Kigali na Kampala na Bujumbura ndetse na Congo.
Icyo gihe nari muto ntazi ibyo aribyo ariko icyo nashakaga cyose yarakimpaga, nambaraga neza atantembereza ahantu heza n’ibindi byiza, nkiga ku mashuri meza kandi ahenze. Byaje kugera aho mama agenda hanze ubu ari muri France niho aba, ni uko njye nsigarana na Tantine wanjye nawe aza gushaka umugabo, uwo mugabo niwe umbereye ikibazo mu buzima.
Mama aho aba mu by’ukuri anyoherereza amafaranga menshi kandi niwe ufasha Tantine n’umuryango we mu buryo bugaragara bw’amafranga. Ikibazo rero mfite kugeza ubu, rimwe umugabo wa tantine yinjiye mu cyumba cyanjye aje gufata laptop ye yari yantije, ambaza niba narangije gukora ibyo nakoraga ndamubwira ngo oya rindira gato cheri (ubwo ijambo cheri riba rinkozeho kandi byari ukwikinira).
Ubwo yahise aza anyicara iruhande arandeba sinabyitaho, ngiye kumva numva anshyizeho akaboko atangiye kunkorakora ambwira ngo nihute muhe laptop. Njye sinamwitayeho n’ibyo yakoraga, ngiye kubona mbona afashe ukuboko kwange ukushyize kuri sexe ye (yari imaze gufata umurego) ndikanga niterera hejuru ndahaguruka, ni uko abibonye ahita afata ibye arasohoka.
Nshuti zanjye mumbabarire ntimucire urubanza ndi umuntu pe!. Ntababeshye kuva uwo munsi numvise mpindutse ukuntu ariko ndabyirengagiza, nyuma akajya anyereka utuntu ambwira ko ankunda, akanzanira ama gifts (impano) ariko natekereza ko ari umugabo wa Tantine wanjye nkifata. Byaje gukomeza ngira ubwoba mbibwira mama ndabimusobanurira musaba ko yanyoherereza amafranga nkifatira iyanjye nzu ko nta bibazo nshaka kugirana n’uwo muryango.
Ubwo mama yarambwiye ngo nitonde kwibana njyenyine si byiza ahubwo nitware neza mwirinde bizashira. Tantine yaje kubibona ko umugabo we antereta arabimbaza ndabimubwira byose, ubwo nyine yararakaye abibwira mama ku bwamahirwe asanga nari narabivuze ariko ibyo bavuganye na mama simbizi.
Byaje kugera aho umugabo atangira kunyegera cyane ansaba ko turyamana ambwira ko ankunda, njye ndabyanga nkabibwira mama ariko tantine akamubuza ko nakwimuka ahubwo amakosa bayanshyiraho ngo niyambika ubusa imbere y’umugabo we, ngo njya ndeba amaporono bumva (filime z'urukozasoni), ngo nirya ku mugabo we cyane ngo bigaragara ko ari njye utereta umugabo we.
Ni uko mama arabimbwira ambuza kwambara imyenda migufi anambuza kureba ayo mafilime kandi sinayarebaga na rimwe wenda kwambara imyenda migufi mu rugo byo nabyemera ibindi barambeshyeye pe. Ni uko mba aho biza kugera aho ndananirwa umugabo turaryamana numva ndamukunze pe. Ubwo ariko natekereza ibibazo bizaza nkagira ubwoba.
Naje gusaba mama ko najya kwiga muri internat (kwiga ucumbitse mu kigo), ubu nari maze hafi umwaka nibera internat none naragarutse kuko narangije amashuri yisumbuye. Simfite ahandi najya kuba kandi kujya i Burayi aho mama aba byarananiranye, ubu umugabo ari kunsaba ko twakongera ko ari njye akunda adakunda tantine, nanjye nakwibuka amateka nukuri nkumva ndamukunze kandi ndamukumbuye ariko nareba ahazaza hanjye nkabona hazambera habi kurusha ubuzima bubi nabayemo.
Ni ukuri nshuti zanjye mungire inama; nkore iki ndeke iki? Njye he kugira ngo mpunge umugabo w’abandi nagakwiye kwita data none we akaba ashaka kumpindura umugore we? Ndabinginze mumfashe mumbwire icyo nakora ndakurikiza inama zanyu. Murakoze"
Src: Gukunda
Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com. Umwirondoro ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.
TANGA IGITECYEREZO