Nyuma y’uko bahujwe n’urubuga nkoranyambaga rwa Whatsapp, igikorwa cya mbere abagize Freedom Group bakoze ni gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyashimwe cyane n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyinya.
Itsinda rya Freedom Group rimaze amezi 2 rishinzwe. Ririmo abantu b’ingeri zinyuranye ariko biganjemo urubyiruko. Mazimpaka Faustin warishinze avuga ko bahuriye kuri ‘Whatsapp’bagamije guhanahana amakuru ariko ahanini bakazajya bibanda mu gukora ibikorwa byubaka igihugu no kugiteza imbere badategereje inkunga z’ibigo bikomeye cyangwa ngo basabe abanyamahanga.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Kamena 2016 nibwo abagize iri tsinda bakoranye umuganda rusange n’abaturage bo mu Murenge wa Kinyinya, mu Kagali ka Gasharu ndetse bagenera Ubwisungane mu kwivuza( Mituelle de Sante ) abapfakazi b’incike za Jenoside bagera kuri 40.
Mazimpaka Faustin yatangarije inyarwanda.com ko iki gikorwa cyakozwe n’abantu 16 bagize itsinda ryabo ariko bakaba bateganya no gukora ibindi mu minsi iri imbere byose mu gufasha abatishoboye no kubaka igihugu muri rusange.
Ati “ Urabona hari ukuntu muhura ariko mugaherera mu kuganira gusa,…twe twarabirenze twiyemeza ko tugomba kugira uruhare mu kubaka igihugu. Uko tugenda twiyongera ninako tuzarushaho gukora ibikorwa bifasha abatishoboye.”
Yongeyeho ati “ Ubu twishimiye ko nibura bariya babyeyi bagiye kumara umwaka wose badafite impungenge z’uko nibarwara bari bubure uko bagera kwa muganga.”
Musabyimana Albert wari uhagarariye umuyobozi w’Umurenge wa Kinyinya, yashimiye cyane abagize Freedom Group, ndetse abasaba gukomeza kubera urundi rubyiruko urugero rwiza.
Ati “ Hari benshi ubu bafite ubushobozi bw’amafaranga biryamiye,…ariko mwebwe mwahisemo kuza kwifatanya n’abandi mu muganda kandi munakora igikorwa nk’iki cy’urukundo n’ubwitange, ..umurenge wa Kinyinya wabashimiye cyane, mukomereze aho.”
Bamwe mu bagize Freedom Group
Masumbuko Mugunga nyiri Magasin Solution Sports, iduka ricuruza imyenda ya siporo ni umwe mubagize igitekerezo cy'ishingwa rya Freedom group
Babanje gufatanya n'abaturage ba Gasharu umuganda rusange
Umuhanzi Uncle Austin na Masumbuko Mugunga barakora umuganda
Uncle Austin na we ni umwe mu bahgize Freedom Group
Abaturage b'Akagali ka Gasharu mu nama ya nyuma y'umuganda
Mazimpaka Faustin ashykiriza Musabyimana Albert , ibahasha irimo amafaranga azakoreshwa mu kugura'Mituelle de sante' bageneye incike za Jenoside
Bamwe mu bagenewe ubwisungane mu kwivuza
Hobeee..babyeyi nimuhumure ntimuri mwenyine
TANGA IGITECYEREZO