RFL
Kigali

Kinyinya:Abagize Freedom Group bahujwe na ’Whatsapp’, bafashije incike za Jenoside, bashimirwa n’ubuyobozi

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:25/06/2016 16:25
0


Nyuma y’uko bahujwe n’urubuga nkoranyambaga rwa Whatsapp, igikorwa cya mbere abagize Freedom Group bakoze ni gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyashimwe cyane n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyinya.



Itsinda rya Freedom Group rimaze amezi 2 rishinzwe. Ririmo abantu b’ingeri zinyuranye ariko biganjemo urubyiruko. Mazimpaka Faustin warishinze avuga ko bahuriye kuri ‘Whatsapp’bagamije guhanahana amakuru ariko ahanini bakazajya bibanda mu gukora ibikorwa byubaka igihugu no kugiteza imbere badategereje  inkunga z’ibigo bikomeye cyangwa ngo basabe abanyamahanga.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Kamena 2016 nibwo abagize iri tsinda bakoranye umuganda rusange n’abaturage bo mu Murenge wa Kinyinya, mu Kagali ka Gasharu ndetse bagenera Ubwisungane mu kwivuza( Mituelle de Sante ) abapfakazi b’incike za Jenoside bagera kuri 40.

Mazimpaka Faustin yatangarije inyarwanda.com ko iki gikorwa cyakozwe n’abantu 16 bagize itsinda ryabo ariko bakaba bateganya no gukora ibindi mu minsi iri imbere byose mu gufasha abatishoboye no kubaka igihugu muri rusange.

Ati “ Urabona hari ukuntu muhura ariko mugaherera mu kuganira gusa,…twe twarabirenze twiyemeza ko tugomba kugira uruhare mu kubaka igihugu. Uko tugenda twiyongera ninako tuzarushaho gukora ibikorwa bifasha abatishoboye.

Yongeyeho ati “ Ubu twishimiye ko nibura bariya babyeyi bagiye kumara umwaka wose badafite impungenge z’uko nibarwara bari bubure uko bagera kwa muganga.”

Musabyimana Albert wari uhagarariye umuyobozi w’Umurenge wa Kinyinya, yashimiye cyane abagize Freedom Group, ndetse abasaba gukomeza kubera urundi rubyiruko urugero rwiza.

Ati “ Hari benshi ubu bafite ubushobozi  bw’amafaranga biryamiye,…ariko mwebwe mwahisemo kuza kwifatanya n’abandi mu muganda kandi munakora igikorwa nk’iki cy’urukundo n’ubwitange, ..umurenge wa Kinyinya  wabashimiye cyane, mukomereze aho.”

Freedom Group

Bamwe mu bagize Freedom Group

Ni umwe mubagize igitekerezo cy'ishingwa rya Freedom group

Masumbuko Mugunga nyiri  Magasin Solution Sports, iduka ricuruza imyenda ya siporo ni umwe mubagize igitekerezo cy'ishingwa rya Freedom group

Bafatanyije umuganda

Bafashije abaturage umuganda

Babanje gufatanya n'abaturage ba Gasharu umuganda rusange

Uncle Austin na Masumbuko

Umuhanzi Uncle Austin na Masumbuko Mugunga barakora umuganda

Uncle Austin

Uncle Austin na we ni umwe mu bahgize Freedom Group

Bari mu nama

Abaturage b'Akagali ka Gasharu mu nama ya nyuma y'umuganda

Faustin na Aimable

Mazimpaka Faustin ashykiriza Musabyimana Albert , ibahasha irimo amafaranga azakoreshwa mu kugura'Mituelle de sante' bageneye incike za Jenoside

Abahawe Mituelle

Bamwe mu bagenewe ubwisungane mu kwivuza

Basuhuzanya n'abacitse ku icumu

Hobeee..babyeyi nimuhumure ntimuri mwenyine






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND