RFL
Kigali

Imvura yaraye iguye yishe abantu 18,yangiza byinshi bikibarurwa-MIDIMAR

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:24/04/2018 14:10
0


Minisiteri w’Imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yatangaje ko imibare y’ibyangijwe n’imvura yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere taliki ya 23 Mata 2018 yahitanye abantu 18. Kuri ubu ibyangijwe bikaba bikiri kubarurwa.



MIDIMAR ibinyujije ku rukuta rwa Twitter yemeje ko abantu 18 bahitanwe n’iyi mvura. Aba ni abo mu turere twa Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru, Gasabo mu mujyi wa Kigali no mu karere ka Gatsibo mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Muri aba 18 bishwe n’ikiza cy‘imvura nyinshi, abantu 7 muri bo bakomoka mu karere ka Rulindo, 8 bakomoka mu karere ka Gasabo naho abandi 3 bakomoka mu karere ka Gatsibo.

Amazu yasenyutse (Ifoto/Umurengezi R)

Imwe mu nzu yangijwe n'imvura

Imvura y’umuzajoro yaraye iguye mu bice binyuranye by’u Rwanda yangije kandi byinshi birimo ibikorwa remezo ndetse n’inzu z’abantu. N'ubwo MIDIMAR idahakana ko ibyangijwe n’iyi mvura yaguye mu ijoro ryakeye rya taliki ya 23 Mata 2018 ari byinshi ,ariko ntiyanatangaje umubare n’agaciro kabyo kuko yemeza ko igikomeje kubibarura.

Ubuhunikiro bw'imyaka bwo mu Murenge wa Gataraga bwaguye hasi imyaka myinshi itwarwa n'imvura

Indi nzu yanjijwe n'imvura

Niba MIDIMAR yemeza ko ikiri kubarura umubare w’ibyangijwe, birashoboka ko umubare w’abahitanwe n’iyi mvura nawo ushobora kwiyongera haba mu duce twazahajwe cyane nayo cyangwa no mu tundi duce dutandukanye tw’igihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND