RFL
Kigali

Amasomo y'Igitambo cya Misa cyo ku wa Kane, 15 Werurwe 2018

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/03/2018 9:55
5


Turi mu cyumweru cya 4 cy'Igisibo –Umwaka B Mbangikane, Umutagatifu twizihiza ni Ludovika.



Isomo rya 1: Iyimukamisiri 32, 7-14

Musa yari akiri ku musozi wa Sinayi, maze Uhorano aramubwira ati “Hogi manuka kuko umuryango wawe, wa muryango wavanye mu gihugu cya Misiri wihumanije! Ntibatindiganije guteshuka inzira nari narabategetse; bihimbiye ikigirwamana cy’ikimasa bapfukama imbere yacyo, maze bagitura ibitambo bavuga ngo ‘lsraheli, dore imana zawe zakuvanye mu gihugu cya Misiri!”

Uhoraho abwira Musa ati “Ndabona neza ko uyu muryango ufite ijosi rishingaraye! Ubu ngubu noneho ndeka, maze uburakari bwanjye bugurumane mbarimbure! Nyamara wowe nzakugira ihanga rikomeye!” Musa yurura Uhoraho lmana ye avuga ati «Mbese Uhoraho, kuki uburakari bwawe bwagurumanira umuryango wawe wivaniye ubwawe mu gihugu cya Misiri, ukoresheje ububasha bukaze bw’ukuboko kwawe?.

Ni iki cyatuma Abanyamisiri bavuga ngo “Yabimuye ino abitewe n’ubugome, agira ngo abicire mu misozi, abatsembe ku isi!” Cubya uburakari bwawe bukaze, maze ureke inabi wari ugiye kugirira umuryango wawe. Wibuke indahiro wirahiriye ubwawe usezeranya Abrahamu, na Izaki na Yakobo abagaragu bawe, ugira uti “Nzagwiza urubyaro rwanyu nk’inyenyeri zo mu kirere, kandi iki gihugu navuze cyose nzagiha abana banyu, maze bagitunge ingoma ibihumbi.”»Nuko Uhoraho yisubiraho, areka inabi yari yashatse kugirira umuryango we.

Zaburi 106 (105), 4a.6, 19-20, 21-22, 23

Inyikirizo: Uhoraho, uratwibuke wowe ugirira neza umuryango wawe.

Uhoraho, uranyibuke wowe ugirira neza umuryango wawe! Koko twaracumuye nk’abasekuruza bacu, Twaragomye duteshuka inzira!

Kuri Horebu bacuze inyana, Bapfukama imbere y’icyo cyuma; Uhoraho, we kuzo ryabo, bamusimbuza ishusho ry’ikimasa kirisha ubwatsi.

Bibagiwe batyo Uhoraho umukiza wabo, We wakoreye mu Misiri ibintu bikomeye, ibitangaza mu gihugu cya Kamu, n’akataraboneka ku nyanja y’Urufunzo.

Yari mu migambi yo kubatsemba, iyo Musa, intore ye, atamwitambika imbere, ngo abuze ubukana bwe kubarimbura.

Ivanjiri ya Mutagatifu Yohani 5, 31-47

Muri icyo gihe, Yezu abwira Abayahudi ati «Ndamutse ari jye uhamya ibinyerekeyeho, icyemezo cyanjye nticyaba ari icy’ukuri. Hariho Undi uhamya ibyanjye, kandi nzi ko ibyo ahamya binyerekeyeho ari ukuri. Mwebwe mwatumye kuri Yohani, maze abaha ubuhamya bw’ukuri. Jye sinkeneye umuntu uhamya ibinyerekeyeho, ahubwo ibyo mbivugiye kugira ngo mukire. Yohani yari itara ryaka kandi rimurika, maze muhimbazwa n’urumuri rwe mu gihe gito. Jye mfite icyemezo kiruta icya Yohani, kuko ibikorwa Data yampaye gukora ari byo nkora; kubirangiza akaba ari byo bihamya ko Data yantumye. Kandi Data wantumye, ni we ubwe uhamya ibyanjye.

Ntimwigeze kumva ijwi rye kandi ntimwigeze mubona n’uko asa. Byongeye, n’ijambo rye ntiribarimo kuko mutemera uwo yatumye. Mushakashakira mu Byanditswe mwibwira ko ari ho musanga ubugingo bw’iteka, nyamara ni byo bihamya ibinyerekeheyo. Ariko mwanga kunsanga ngo mugire ubugingo. «Ikuzo ryanjye sindikesha abantu; ariko mwe ndabizi: Nta rukundo rw’Imana mwifitemo. Jye naje mu izina rya Data maze ntimwanyakira, ariko nihagira undi uza ku giti cye muzamwakira. Mwashobora mute kwemera, kandi buri wese amaranira guhabwa ikuzo na mugenzi we, mudashaka ikuzo mwahabwa n’lmana yonyine? Ntimugire ngo ni jye uzabarega kuri Data, uzabarega ni Musa kandi ari we mwiringiye. Iyaba mwemeraga Musa, nanjye mwanyemeye kuko yanditse ibinyerekeyeho. Niba rero mutemera ibyo yanditse, mwakwemera mute amagambo yanjye?»

Iryo ni Ijambo ry'Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aliane6 years ago
    Dushimiye Imana.kdi namwe mwakoze
  • leah6 years ago
    Aragasingizwa Uhoraho!! Twishimiye kujya mutugezaho amasomo yaburi munsi iri nifunguro.
  • UWASE EUGENE6 years ago
    mukomerezaho kudusangiza ijambo ryimana rya buri munsi!murakoze.
  • Tina Uwizerwa6 years ago
    Murakoze kutugezaho ijambo ry'Imana kandi mukomerezeho turabyishimiye.
  • Uwera Marie Aimee Grace6 years ago
    Turabyishimiye cane.





Inyarwanda BACKGROUND