RFL
Kigali

Addis Ababa: Perezida Kagame yitabiriye Inama Rusange ya 30 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/01/2018 8:45
0


Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Addis Ababa muri Etiyopiya aho yitabiriye Inama Rusange isanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ibaye ku nshuro ya 30.



Perezida Kagame azitabira Inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika yatangiye tariki 28 kugeza ku wa 29 Mutarama 2018. Iyi nama izibanda ku rugamba rwo kurwanya ruswa nk’inzira irambye yo gushimangira no guteza imbere impinduka ku mugabane wa Afurika.

Ku wa 28 Mutarama 2018, mu gutangiza iyi nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida Kagame azatangira ku mugaragaro imirimo ye nka Perezida w’uyu muryango aho asimbuye Perezida wa Guinea Alpha Conde wari umaze umwaka kuri uyu mwanya. 

Umukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ni umwanya w’icyubahiro utorerwa n’abakuru b’ibihugu bya Afurika. Uyu mwanya uhabwa abakuru b’ibihugu bo mu bice bitandukanye by’uyu mugabane kuri manda y’umwaka umwe.

Mu nama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Kigali muri Nyakanga 2016, abakuru b’ibihugu bya Afurika bashinze Perezida Kagame kuvugurura inzego n’imikorere by’uyu muryango bigakora neza kurushaho. Uyu munsi, Perezida Kagame aritabira inama ya NEPAD ndetse n’amahuriro yiga ku mahoro n’umutekano birambye ku Mugabane wa Afurika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND