RFL
Kigali

Brian Blessed agiye gukora igitaramo 'The power of worship and praise' yatumiyemo abahanzi b'abanyempano

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:6/12/2018 10:06
0


Brian Blessed wamamaye mu ndirimbo 'Dutarame' yakoranye Alpha Rwirangira na Jules Sentore, agiye gukora igitaramo kizagaragarizwamo ibanga ryo kuramya no guhimbaza Imana. Ni igitaramo yatumiyemo abahanzi banyuranye bafite indirimbo zikomeje guhembura imitima ya benshi.



Iki gitaramo cya Brian Blessed kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 07/12/2018 kibere kuri Light Hills church i Remera ku Kisimenti kuva Saa Kumi n'imwe z'umugoroba kugeza Saa Mbiri z'ijoro. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Brian Blessed azaba ari kumwe n'abahanzi b'abaramyi byongeye b'abanyempano ikomeye barimo; Bosco Nshuti, Luc Buntu, Billy Jakes, Papi Clever, Sam Rwibasira, Amon (Burundi), More Worship n'abandi banyuranye.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Brian Blessed yadutangarije ko mu gitaramo yateguye hazabaho umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n'umwanya w'ikiganiro cyimbitse kivuga ku kuramya no guhimbaza Imana. Abantu bazaba basobanura byinshi muri icyo kiganiro ku kuramya no guhimbaza Imana ni Tonzi, Pastor Ronald Nkuranga wa Light Hills church, Pastor Gaby, Diana Kamugisha, Rene Patrick, Pastor Sam Murindwa na Luc Buntu.

Aganira na Inyarwanda.com, Briane Blessed yagize ati: "Hazabaho ikiganiro kivuga ku kuramya no guhimbaza Imana. Tuzareba impamvu tubikora, kuki tubikora, ni ryari.? Intego ni ukugira ngo abantu barusheho kumenya umurimo dukora wo kuramya no guhimbaza Imana n'impamvu tuwukora."

Ibyo utari uzi kuri Brian Blessed wateguye iki gitaramo

Bizimungu Brian uzwi cyane nka Brian Blessed mu muziki, yavutse mu 1984 avukira muri Uganda. Ubwo yari afite amezi 3 ni bwo Papa we yapfuye agonzwe n'umuntu wabishakaga ndetse nyuma yo kumugonga ahita amukandagira nabwo abishaka. Mu 1994 Brian Blessed yagarukanye mu Rwanda n'umuryango we. Mu 1998 ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza (P.3) ni bwo Brian Blessed yamenye Yesu Kristo atangira urugendo rw'Agakiza.

Brian Blessed

Brian Blessed

Kuva icyo gihe kugeza ubu avuga ko atigeze asubira inyuma ndetse ngo ntabwo yicuza. Umunsi yakirijweho ni bwo yamenye impano afite yo kuririmba. Yahise ajya muri korali nkuru kandi icyo gihe yari akiri umwana muto. Yatojwe kuririmba na Karamu watozaga korali Imirasire y'Ibyiringiro y'i Gahini muri Angilikani. Yaje kujya muri New Life Bible church ahakorera umurimo w'Imana igihe kitari gito. Nyuma y'aho ahagana muri 2004 yaje kujya mu itsinda ryitwaga Hindurwa. Bazengurutse igihugu cy'u Rwanda bamamaza Yesu.

Banazengurutse ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Amerika aho Brian Blessed yabaga ari kumwe na Enric Sifa, Robert Mugabe n'abandi bahuriraga muri iryo tsinda, bazenguruka ibyo bihugu byose bahimbaza Imana ariko banakorera ubuvugizi abanyarwanda batishoboye. Ubwo yari mu ivugabutumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Brian Blessed yagize umugisha wo guhura no kuganira na Kirk Franklin umwe mu bahanzi b'ibyamamare ku rwego rw'isi. Brian Blessed avuga ko yishimiye cyane guhura na Kirk Franklin kuko yakuze abyifuza byongeye akaba amwigiraho byinshi mu muziki.

UMVA HANO 'DUTARAME' YA BRIAN BLESSED FT ALPHA & JULES SENTORE

Nyuma yo kuva muri Amerika ni bwo Brian Blessed yatangiye gukora umuziki ku giti cye. Mu mwaka wa 2014 ni bwo Brian Blessed yakoze indirimbo ye ya mbere. Yaje gukora indirimbo 'Dutarame' ikundwa n'abantu batari bacye kugeza n'ubu ni indirimbo ikunze gukoreshwa ahantu hatandukanye mu gihe cyo guhimbaza Imana. Mu mwaka wa 2015 Brian Blessed yashyizwe ku rutonde rw'abahatanira ibihembo mu irushanwa rya Groove Awards Rwanda aho yari mu cyiciro gikomeye cy'umuhanzi w'umwaka (Best Male Artits), icyo gihe igihembo cyaje kwegukanwa na Israel Mbonyi.

Brian Blessed

Igitaramo Brian Blessed agiye gukora hamwe n'abahanzi banyuranye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND