RFL
Kigali

Umwuka Wera mu buzima bw'umukristo (Igice cya 1-5)

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/02/2018 18:29
0


Inyarwanda.com tugiye kubagezaho inyigisho ivuga ku Mwuka Wera mu buzima bw'umukristo yateguwe na Bishop Dr Masengo Fidele umushumba mukuru wa Foursquare Gospel Church mu Rwanda. Muri iyi nkuru turabagezaho ibice 5.



Umwuka Wera mu buzima bw'urukundo (Igice cya 1)

Ibyakozwe n'Intumwa 19:2- Arababaza ati:"Mwahawe Umwuka Wera, mutangiye kwizera?" Baramusubiza bati"Ntabwo twari twumva yuko Umwuka Wera yaje." Impamvu yanteye cyane gutangira iyi nyigisho n'uko abantu benshi bakunze kumbwira ko bo batigeze babatizwa mu Mwuka. Benshi mu babivuga bamaze imyaka mu gakiza ndetse bakora imirimo itandukanye mu nsengero babamo.

Paholo yigeze ahura n'abigishwa ba Yohana w'Umubatiza ababaza niba barabatijwe mu Mwuka Wera. Bagiye kumusubiza bamubwiza ukuri bati: "Ntabwo twari twumva y'uko Umwuka Wera yaje" Abantu benshi bameze nk'uko abo bigishwa bari bameze. N'ubwo bazi ko Umwuka Wera yaje, ubwabo ntibazi uko ameze, ntibazi uko kubatizwa mu Mwuka bimera, ntawe batunze, bamwumvana abandi.

Niba uri muri icyo cyiciro, birababaje kuko ubuze ikintu kinini ubuzima bwawe bw'Umwuka bukeneye. Ariko ntutinye kuko iri somo rigamije kubyutsa inzara n'inyota byo guhura n'Imana no kwakira Umwuka Wera. Mbere y'uko ninjira mu nyigisho mu buryo bwimbitse, hari ibibazo 2 mvugaho none.

1. N'iki cyateye bariya bigishwa kutamenya iby'Umubatizo w'Umwuka Wera? Umuntu yatekereza ko Yohana Umubatiza atigeze agira icyo abigisha. Biroroshe ko ariwe umuntu ashyiraho amakosa. Nyamara Yohana yavuze ku Mwuka Wera.

Matayo (3:11) atwereka ko mu ikubitiro Yohana yababwiye ko we ari integuza ya Yesu wagombaga kubatirisha abantu Umwuka Wera. Abigishwa barabyumvise babisiga aho! Abakristo benshi bameze nk'abo bigishwa. Bazi ko bibaho ko abantu babatizwa mu Mwuka ariko benshi ntibirababaho nta n'icyo bakora kugirango bibagereho. Birababaje.

2. N'iki gitera abantu bo mu bihe turimo kutifuza kubatizwa mu Mwuka Wera? Ndatekereza ko hari impamvu ninshi: kubaho mu bukristo bw'imihango, akamenyero, kudashaka kumenya, kudasoma Ijambo ry'Imana, kunyurwa n'urwego ruto umuntu ariho rwa gikristo n'ibindi.

Waba utarabatizwa mu Mwuka Wera? Niba ari Yego, iyi nyigisho irakureba. Tuzayikomeza. Uno munsi ufate icyemezo cyo guhura n'Umwuka Wera. Ndahamya ko nzarangiza iyi nyigisho nakira ubuhamya bwa benshi.

ICYO UGOMBA KUMENYA KU MWUKA WERA (Igice cya 2)

Ndakomeza igice cya 2 ku nyigisho natangiye ivuga ku Mwuka wera mu buzima Bw'umukristo. Ndakomeza nibaza kandi nsubiza ikibazo kigira giti"Umwuka Wera ni iki, ni muntu ki", Afite iyihe kamero (nature)? Nsubiza kino kibazo, reka mvuge ko Mwuka Wera ari umwe mu Butatu bugize Imana. Afite imiterere (nature) y'ubumuntu. Ameze kimwe n'Imana Data cyangwa Imana-Mwana. Afite ibintu byose biranga umuntu. Reka mvuge gusa 2.

1. Aravuga.

Abantu benshi bafashe Umwuka Wera nk'igice cy'intekerezo zabo. Umuntu aratekereza, akibwira yarangiza akavuga ngo Umwuka Wera yambwiye. Ibi sibyo. Ikindi kandi, umuntu amenya amakuru runaka, yajya kuyavuga akifatira abantu ababwira ko Umwuka wera yabimuhishuriye. Nigeze mbana n'umugore mu Itorero wamenya ga amakuru avugwa mu bantu cg ku bantu yahabwa umwanya wo kuvuga akayavugaho avuga ngo "Umwuka wera yambwiye!". Twasohoka ukumva abantu bigamba bati " biriya twabivugaga abyumva"!

N'ubwo bamuvugira ibyo atavuze rimwe na rumwe, ni ngombwa kumenya ko Umwuka Wera avuga. Mu rwandiko rwa 1 Paholo yandikiye Timoteyo (4:1-2) dusanga havuga ngo "Umwuka Wera avuga yeruye ngo(...)". Ibi bitwereka ko tudakwiriye gutekereza ngo niturangiza tubitwerere Umwuka Wera kuko avuga "yeruye", avuga mu buryo butomoye, busobanutse, bwumvikana, budashidikanywaho.

Ndabahamiriza ko bimbaho kenshi kumva ijwi ry'Umwuka Wera. Ampa amakuru, akampa amabwiriza, akampugura, akanyibutsa, akancaha...Mbana nawe nk'uko mbana n'umuntu. Hari igihe avuga kenshi nkamwumva, hari n'igihe amara igihe atavuga bikantera kumwibazaho, kwibaza ku mubano wacu.

Uretse kumva ijwi, Umwuka Wera avugana nanjye nk'umuntu wibutsa undi ibyo atazi. Ibyo bigenda gute? Mu kuri kose mba ntarigeze menya amakuru runaka ariko nkumva anjemo nk'uyibukijwe. Mpita numva ko Umwuka Wera anganirije. Urugero: hari igihe mpura n'umuntu ntazi, nkumva nsa n'uwibutse amakuru ye nk'aho nigeze kuyumva kd nzi neza ko tutaravugana kandi ntawamumbwiyeho ikintu. Ariko ibi bishobora kuba birimo n'impano abantu bose badafite.

2. Agira amarangamutima nk'uko abantu bayagira.

Ijambo ry'Imana ritwereka ko, kimwe n'umuntu, Umwuka Wera ashobora kubabara (Efeso 4:30 ati "ntimuteze agahinda"). Ese ujya wibuka ko mu mibereho yawe ya buri munsi, imyitwarire yawe yagutanya n'Umwuka Wera. Nyamara tubana n'Umwuka Wera nk'uko tubana n'abantu, hari ibyo dukora akatwegera, hari n'ibyo twiyandarikamo, akatuvaho. Mfite ingero ninshi z'abantu bakoreshwaga n'Imana batakibana nayo kubera ko Umwuka Wera yabavuye iruhande!

Si ukubabara, gusa, Umwuka agira ibyifuzo kandi agira n'ifuhe (Yakobo 4:5 "Arararikira akagira n'ishyari"). Afite ibyo adushakaho (atwifuzaho) ndetse agafuhira abantu abamo. Mu gihe nsoza, inyigisho ya none (ARIKO EJO TUZAYIKOMEZA), ndagusaba kwibaza niba ujya wumva ijwi ry'Umwuka Wera, ndagusaba kwibaza niba ujya ugera aho wumva ko wamubabaje nka kurya umenya ko umubano wawe n'inshuti yawe umeze nabi, ndagusaba kwibaza niba hari igihe ureka gukora ikintu runaka kubera kumenya ko byamubabaza. Niba ibyo bitakubaho, ubuzima bwawe ntibubamo Umwuka. Uno munsi ufate icyemezo cyo guhura n'Umwuka Wera!

AMAKURU 'UMWUKA WERA AVUGA (Igice cya 3)

Yohana 16:13-15- Uwo Mwuka w'ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho. Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye akabibabwira. Ibyo Data afite byose ni ibyanjye, ni cyo gitumye mvuga nti 'Azenda ku byanjye abibabwire.'

Mbanje kubiseguraho kubera ko ntashoboye kubagezaho inyigisho ku masaha nsanzwe mbikoraho. Telephone nari nayisize muri Office. Mu gihe nkomeje kuvuga ku Mwuka Wera mu buzima bw'umukristo, uno munsi ndatangira kuvuga ku makuru avuga. Umwuka Wera ahamya Ijambo ry'Imana. Agira uruhare runini mu gukizwa kuko niwe uhishyura Ijambo ry'Imana ku batarizi kandi niwe wemeza icyaha.

Umwuka Wera niwe uhishyurira Data n'Umwana ku bantu batabazi. Nta yandi makuru atanga atari aya Data n'ay'Umwana. Yesu asezeranya abigishwa ibyo kuza k'Umwuka Wera, yarababwiye ngo "uwo azanyubahiriza", "ntazavuga ibye". Ikibabaje n'uko muri iyi minsi Umwuka Wera abantu bamukoresha babeshya, basebanya kd batikura.

Benshi bahawe Umwuka w'amatiku bawita Umwuka w'Imana! Ujya kumva umuntu akubwiye ngo Umwuka yanyeretse ko runaka akwanga...akurwanya...Reka mbwire abantu ko nta kundi kuri gushya umwuka wera yahawe kuvuga. Avuga gusa ibyo yumvanye Data n'Umwana. Dusengere abavuga ko bafite Umwuka w'Imana bamenye neza ukuri kw'Ijambo. Bave ku Mwuka wo guteranya ahubwo bajye ku Mwuka w'Ubagwaneza, w'urukundo...(Mwibuke imbuto za Mwuka wera).

UMUMARO WA MWUKA WERA MU BUZIMA BW'UMUNTU (Igice cya 4)

Uno munsi ngeze ku gice cya 4 cy'inyigisho natangiye hejuru y'umwuka were. Ndayikomeza mvuga ku mumaro w'Umwuka Wera mu mibereho yacu. Mbere y'uko mvuga imwe mu mirimo Umwuka ashinzwe, reka mvuge ko kwitwa umukristo utagira Umwuka byagereranywa no gushyira umuntu mu bakinyi b'ikipe y'umupira w'amaguru kandi adafite amaguru. Ibikorerwa byose mu ikipe biramusiga, muri make ntabyo ashoboye. Ni nako bimeze ku Mwuka mu mibereho y'umukristo. Umwuka akora ibintu byinshi mu buzima bw'Umukristo:

1) Yemeza umuntu icyaha (Yoh 16:8). Imwe mu nshigano Umwuka agira n'ukwemeza umuntu icyaha. Yemeza icyaha bwa mbere umuntu akizwa. Umuntu wanze gukizwa, yananiye Mwuka Wera. Mwuka Wera yihanisha abantu mu mibereho yose ya gikristo. N'ubwira umuntu amakosa yakoze (nyayo) akayahakana, akaburana, akaguhunga, agakuraho telephone, aka ku bloka (verbe bloquer) kuri telephone, agakinga urupango iwe uje kumureba ngo muvugane, uzamenye ko imibanire ye na Mwuka Wera ifite ikibazo.

2) N'umufasha/Umuhoza (Yoh 14:26). Umukristo utagira Umwuka ameze nk'uruhinja rw'impfubyi. Kimwe n'uko umwana muto agomba kwitabwaho n'ababyeyi cyangwa abamurera, umukristo akeneye gufashwa mu mibereho ye. Mwuka wera arera umukristo, aramuhumuriza iyo yikanze, aramukomeza iyo ahungabanye cg akomeretse.

3) Arayobora (Yoh 16:13). Iyo umuntu yakiriye Umwuka Wera, aba ahawe icyapa kivuga ngo "Sinigenga". Ameze nk'umugore washatswe. Ntiyongera kubaho nk'umukobwa. Ntakora gusa ibyo ashatse.

4) Arigisha ndetse akibutsa (coaching) (Yoh 14:26). Iyo umuntu yakiriye Umwuka aba yiyandikishije mu ishuri. Iyo mubana aragusiga. Utangazwa n'ibintu azi mu mwuka. Mukirizwa rimwe ariko ntimumenye bimwe, ntimukore bimwe! Iyo utamufite uragwingira mu bukristo! Wuzuza imyaka izira ubumenyi n'imirimo!

5) Aradusengera (Rom 8:26). Niwe mwingizi w'abakristo n'Itorero. Ameze nka Avocat, yumva amakosa yose twakoze, akatugororera, akabwira Imana ibyo twakagombye kuvuga. Gira icyo utekereza none. Irebere muri izi ngingo. Umunsi mwiza wo guterana kwera.

TURI MU GIHE CY'ISEZERANO RY'UMWUKA KURI BOSE (Igice cya 5)

Yoheli 3:1-2 "Hanyuma y'ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n'abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n'abasore banyu bazerekwa. Ndetse n'abagaragu banjye n'abaja banjye nzabasukira ku Mwuka wanjye muri iyo minsi.

Muri iyi minsi abantu benshi bakomeje gusaba amasengesho ngo nabo buzure Umwuka wera. Kubera kubyumvana abantu benshi nabigize icyifuzo. Aho ntangiriye kwigisha kuri iyi nyigisho ubusabe bwariyongereye. Birasa nk'aho ari kimwe mu bibazo bikomeye abakristo basengera.

Bagitangira kungezaho icyo cyifuzo nabifashe nk'ikintu cyiza ariko kubera ubwiyongere bw'abawushaka nageze aho nibaza niba turi "mu gihe cy'amapfa mu Mwuka", niba turi mu gihe umwuka w'Imana yabaye muke, yabuze cg mu kirere atabamo. Niko kwibuka kino cyanditswe twasomye. Maze gusenga no kucyigaho, nishimiye kwigamo amasomo 3 akomeye asubiza ikibazo cy'abifuza kuzuzwa umwuka wera. Dore ayo masomo:

1) Umwuka Wera ni isezerano ry'abantu bo mu gihe cyacu. Ibi nibyo Yoheli yahanuye mu mwaka wa 830 mbere y'uko Yesu avuka. Ubu buhanuzi bwarasohoye kuva mu gihe cy'Ibyakozwe n'Intumwa.

2) Umwuka ni isezerano ry'abantu bose. Ntabwo ari umwihariko w'abantu bamwe. Nawe ntabwo uhejwe. Ni isezerano ryawe. Agomba kukuzaho.

3) Ni isezerano ku bantu b'ingeri zose. Nta vangura agira. Iyo ajya guhabwa abakire gusa, abize gusa, abashumba bonyine, abatuye muri America no mu Burayi, abakiri bato,....byari kuba biteye agahinda ku bandi. Ariko inkuru nziza n'uko yatanzwe ku bamushaka.

Abantu babwirwaga ubuhanuzi bwa Yoheli bifuzaga kuba mu kinyejana Umwuka azakoreramo...Ikibabaje n'uko abantu bo mu kinyejana Umwuka akoreramo babayeho nk'abatakirimo. Benshi babayeho babaza abandi icyo Umwuka Wera yabavuzeho! Va mu babaza abantu Umwuka yaraje. Niba utamufite, wibaze neza impamvu wamubuze mu gihe aboneka ku bwinshi no kubamushaka bose. Ihe intego yo kumwakira. Mugire icyumweru cyiza. Ejo nzakomeza iyi nyigisho.

© Devotion posted by Dr. Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church

Image result for Bishop Dr Masengo Fidele inyarwanda

Bishop Dr Masengo Fidele umushumba wa Foursquare Gospel Church






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND