RFL
Kigali

Umuhanzi Muvunyi Yesaya arashima Imana yamushoboje kwifata akaba agiye gukora ubukwe akiri imanzi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/07/2017 16:24
0


Umuhanzi Muvunyi Yesaya ukorera umuziki mu karere ka Nyagatare akaba umwe mu bakunzwe cyane muri ako gace, arashima Imana ko agiye gukora ubukwe akiri imanzi ku myaka 37 y’amavuko.



Muvunyi Yesaya uzwi mu ndirimbo 'Abavuga nibavuge, Ijoro riracyeye n'izindi akaba amaze imyaka hafi 18 mu muziki, yabwiye Inyarwanda.com ko umwaka utaha wa 2018 ari bwo ateganya gukora ubukwe. Ibyo ariko abivuga mu kwizera kubera ko kugeza ubu avuga ko nta mukunzi afite, gusa akaba ari mu nzira zo kumushaka nyuma y’aho Mutuyimana Peruth bari bagiye gukorana ubukwe mu gihe gishize, yaje kumubwira ko azabanza akabyigaho. 

Muri uyu mwaka wa 2016 ni bwo Muvunyi Yesaya yakabaye akora ubukwe, gusa kugeza ubu amakuru ariho ni uko azabukora umwaka utaha na cyane ko ngo yaje gusanga akwiye kubikora yitonze aho kubukora ku gitutu cy'abantu. N'ubwo atavuga yeruye abantu bamushyirahago igitutu cyo gushaka, muri 2016 ubwo uyu muhanzi yari mu myiteguro y’ubukwe bwe, hari amakuru yatangajwe yavugaga ko yari ku gitutu cy’itorero ADEPR Nyagatare aho yari yabwiwe ko n’adakora ubukwe bazamuhagarika ntagire itorero rya ADEPR yongera kuririmbamo. Icyo gihe ariko umwe mu bapasiteri bo muri ADEPR yavuze ko batakora ibintu nk'ibyo, ashimangira ko niba byaranabaye batari bakomeje kuri uwo mwanzuro ahubwo ko ngo byari uguhwitura Muvunyi Yesaya kugira ngo akore ubukwe ave mu busibateri na cyane ko ngo kubaka urugo ari umugisha uturuka ku Mana.

Muvunyi Yesaya avuga ko kuva avutse atari yareba filime z'urukozasoni (Pornographie)

Mu gihe benshi mu rubyiruko usanga baba barabaswe n'ingeso mbi abandi bakirirwa bareba filime z'urukozasoni (Pornographie), byagera ku rubyiruko rukijijwe narwo ugasanga hari uruvanga iby'Imana n'iby'isi, Muvunyi Yesaya w'imyaka 37 y'amavuko we avuga ko kuva avutse atari yareba na rimwe filime y'urukozasoni ndetse ngo nta matsiko yabyo ajya agira kuko yasanze aramutse abigiyemo byamuvana mu Mana. Uku kwihuza ibishimisha urubyiruko rwinshi, Muvunyi Yesaya avuga ko yabishobojwe no kwiyegurira Imana nyuma y'ubuzima bugoye yanyuzemo bwo kubura akiri muto nyina, akarerwa na mukase wamuhozaga ku nkeke.

Muvunyi Yesaya uhamya ko kugeza ubu akiri imanzi (atari yaryamana n'umukobwa) ndetse akavuga ko mu buzima bwe atari yabona umukobwa wambaye ubusa ngo abe yabona ikariso ye cyangwa se ubwambure bwe, avuga ko aticuza ahubwo ko abishimira Imana kuko yamuhishe, ikamurindira kure ingeso mbi zararuye urubyiruko rwinshi bikaviramo bamwe kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n'izindi ngaruka zinyuranye. Uyu muhanzi yatanze ubutumwa ku rubyiruko agira icyo arusaba. Yagize ati:

Njyewe Yesaya kuva mvutse ntabwo ndaryamana na rimwe n'umukobwa kandi uko ni ukuri si bimwe abantu babeshya, yewe sindanareba filime z'urukozasoni, nirebera gusa zimwe z'agasobanuye za Yanga. Ni ishema kuba ngiye gukora ubukwe nkiri imanzi, ntabwo nicuza ahubwo ndashima Imana yanshoboje. Umbwirire urubyiruko rw'u Rwanda ko kwifata kw'umusore cyangwa kw'umukobwa ari byiza kuko ni impano uba ubikiye uwo muzashakana kandi agaseke gapfundikiye, gatera amatsiko. Mwirinde rero tuzave mu busore neza tubere impano abo dushakanye nabo. 

Ku bijyanye n'umuziki akora wo kuramya no guhimbaza Imana, Muvunyi Yesaya yavuze ko ahishiye byinshi abakunzi be, mu byo abahishiye hakaba harimo n'umuzingo w'amashusho arimo gukora, mu gihe kitarambiranye akazashyira hanze. Akomeza avuga ko aya mashusho azaba ari meza cyane bitewe n'uko arimo gutunganywa n'umusore w'umuhanga witwa Zuzu wagiye atunganyiriza bamwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel. 

REBA HANO 'TUMUSHIME' YA MUVUNYI YESAYA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND