RFL
Kigali

Rutayisire Charles agiye kumurika igitabo ‘Bwenge azabaho’ kirimo ibintu 17 Bibiliya ivuga ku bwenge

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/12/2016 12:00
1


Rutayisire Charles, umuhanzi, umwanditsi akaba n’umuvugabutumwa, agiye kumurika igitabo cye cya mbere yise ‘Bwenge azabaho’ gikubiyemo ibintu 17 Bibiliya ivuga ku bwenge butuma umuntu abaho.



Nk’uko Rutayisire Charles yabitangarije Inyarwanda.com, icyo gitabo azakimurika kuri iki cyumweru tariki 11 Ukuboza 2016 mu gitaramo kizabera Sports View Hotel i Rmera kuva isaa kumi z’umugoroba aho azaba ari kumwe na Nelson Mucyo, Serge Iyamuremye na Rabagirana worship band, kwinjira akaba ari ubuntu. "Nzamurika igitabo cyanjye cya mbere kitwa ‘Bwenge azabaho’, message (ubutumwa) nyirizina iri mu gitabo nu ibintu cumi na birindwi Bibiliya ivuga ku bwenge butuma umuntu abaho". Rutayisire aganira na Inyarwanda.com

Rutayisire Charles ni umusore w’imyaka 23 y’amavuko,ubarizwa mu itorero rya Carmel Healing rya Kimironko rikuriwe na Pastor Ruvunabagabo Emmanuel. Usibye kuba ari umwanditsi w'ibitabo, ni n'umuhanzi dore ko kuririmba yabitangiye afite imyaka 10 ahera muri korali y’abana ya UCC Niboye, kuririmba ku giti cye yabitangiye mu 2013. Kugeza ubu afite indirimbo 4 harimo Ishimwe, Naramumenye na Nzamuye amaboko. Mu bahanzi bamubera icyitegererezo harimo Don Moen, Patient Bizimana na Aime Uwimana. 

Rutayisire Charles

REBA HANO NZAMUYE AMABOKO YA CHARLES RUTAYISIRE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Yoo ndagukunda cyane,wanyize imbere muri LDK





Inyarwanda BACKGROUND