Ronnie Gwebawaya watangije ikiganiro cya Gospel cyitwa ‘Power of praise’ gikunzwe cyane n'abatari bacye nyuma akaza kuva kuri iyi televiziyo, kuri ubu avuga ko agiye gutangiza kuri Televiziyo Rwanda ikiganiro cya Gospel cyitwa RTV Sunday Live.
RTV Sunday Live show ni ikiganiro kizayoborwa na Ronnie afatanyije na Becky Rocsi uzwi muri Shining Stars hamwe na Dj Shawn uzajya ubafasha kuvangavanga imiziki. Ronnie yabwiye Inyarwanda.com ko habura iminsi ibarirwa ku ntoki iki kiganiro kigatangira kunyura kuri Televiziyo y’igihugu.
Ronnie, Becky na Dj Shawn
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Ronnie twamubajije agashya ajyanye kuri Televiziyo y’igihugu adutangariza ko udushya ari twinshi, gusa ngo kimwe mu byo bazibandaho ni uko indirimbo nyarwanda ari zo zizajya zikinwa cyane. Ronnie yagize ati:
Udushya tugiye kubera muri RTV SUNDAY LIVE ni twinshi cyane, sinavuga ngo agashya k’umwihariko ni aka, kubera ko buri kimwe tuzanye ni gishya kandi bizadufasha kuzana agakiza n’ibyishimo mu bantu bazadukurikira, gusa ikindi ni uko indirimbo nyarwanda ari zo zizaba nyinshi kurusha iz’abanyamahanga. Ubu Promo ya coming soon ni yo iri gutambuka bivuze ko wenda nyuma y’icyumweru cyangwa bibiri ikiganiro kizatangira gutambuka kuri RTV.
Harabura iminsi micye cyane ikiganiro kigatangira guca kuri TVR
Ronnie yakomeje avuga ko ikiganiro cyabo ‘RTV Sunday Live’ kizajya kibanda ku mutumirwa, ubuhamya, Top5, umuhanzi w’umunsi n’andi makuru. Ikiganiro cyabo ngo kizaba cyujuje indangagaciro z’ikiganiro cya Gikristo aho bazajya bagendera mu nsanganyamatsiko ivuga ngo ‘Keeping it Jesus’.
Umunyamakuru Ronnie
Kuki Juliet Tumusiime wakoranaga na Ronnie kuri Royal Tv atari mu itsinda ry’abazakora muri RTV Sunday Live?
Kuri Royal Tv, Ronnie yakoranaga na Juliet Tumusiime ndetse na Dj Spin, gusa kuri ubu abantu babiri bagiye gutangirana na Ronnie ikiganiro kuri RTV ni bashya. Inyarwanda twabajije Ronnie impamvu yasize Juliet agafata abandi bashya, adutangariza ko yifuje guha amahirwe undi mwana (Becky Rocsi). Ronnie yakomeje avuga ko Juliet aho ari kuri Royal tv arimo gukora neza nyuma yo kuba ari we wamwigishije uko bitwara imbere ya Televiziyo n'uko bayobora ikiganiro. Yagize ati:
Ikindi navugaho ni uko turiguha amahirwe undi mwana mu kwagura aba presenters (abayobora ibiganiro kuri Televiziyo).Juliet naramuzanye (kuri Royal tv),yiga uko bayobora ikiganiro (presentation) ubu ni umwe mu bapresenters navuga ko barimo gukora neza, ndanamwishimiye cyane ariko ubu hari undi mwana dushaka kuzamura kugira ngo industry igire abana bashobora gukora ibintu bitandukanye.Nanjye Ronnie hari umwana w’umuhungu ngiye gufata ukuboko mwigishe mu gihe kiri mbere ngire undi muntu navugaho wanyigiyeho uvanyemo Juliet. Ibyo ni kimwe na Dj Shawn.So mu gihe kiri imbere tuzabona ba presenters b’abahungu benshi bakijijwe kandi bashoboye,tuzabona n’abakobwa benshi ndetse n’aba Dj.
Ronnie yahoze akora kuri Royal tv hamwe na Juliet na Dj Spin
TANGA IGITECYEREZO