RFL
Kigali

Rev Pastor Nsonera Lazare wayoboraga ADEPR Gisenyi yitabye Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/10/2017 8:30
1


Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki tariki 24 Ukwakira 2017 ni bwo hamenyekanye inkuru y'incamugongo y'urupfu rwa Rev Pastor Nsonera Rugamba Lazare witabye Imana azize uburwayi.



Rev Nsonera Rugamba Lasare witabye Imana ku myaka 60 y'amavuko yari umushumba mukuru wa ADEPR Gisenyi mu karere ka Rubavu. Amakuru agera ku Inyarwanda.com ko avuga ko ku Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2017 ari bwo yafashwe n'indwara y'umutima, mu gitondo cyo kuwa mbere ajya mu bitaro. Urupfu rwemejwe n'ubuyobozi bwa ADEPR ku rwego rw'igihugu, aho batangaje aya makuru bakoresheje urubuga rwa Facebook mu itangazo rigira riti:

Pastor Nsonera Lazare yitabye Imana mu gicuku cyo muri iri joro ryakeye. Yavutse mu 1957. Yari umushumba mu Itorero ry'Akarere rya Rubavu muri Paruwasi ya Gisenyi. Imana lmwakire kandi lhumurize abasigaye. Hahirwa abapfa bapfiriye mu mwami.

Rev Nsonera

Nyakwigendera Rev Nsonera Rugamba Lasare yatabarukiye mu bitaro by'i Kanombe mu ijoro rishyira uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2017. Abo basenganaga muri ADEPR Gisenyi bavuga ko yari umushumba mwiza w'umwizerwa ugira inama abakristo be n'abandi bakoranaga ndetse ngo yagiraga umurava mwinshi mu murimo w'Imana.

Rev Nsonera

Nyakwigendera Rev Nsonera ari hamwe n'umufasha we

Imana imuhe iruhuko ridashira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ritha6 years ago
    Imana imwakire yari umubyeyi mwiza. Udusigiye intimba RIP Pastor





Inyarwanda BACKGROUND