RFL
Kigali

Rev Kayumba wakijijwe arondowe n'umukecuru avuga ko ubutumwa bwiza bukenewe cyane hanze y'insengero no mu cyaro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/06/2018 15:24
0


Rev Kayumba Fraterne, umwe muraperi mu muziki wo kuramya Imana akaba n'umuyobozi wa Minisiteri yitwa Jehovan Tsdikenu ministries' avuga ko ubutumwa bwiza bukenewe cyane hanze y'insengero no mu cyaro.



Rev Kayumba yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com. Yatangiye avuga ko atahagaritse umuziki, ahubwo ko afite imbaraga nyinshi. Yavuze ko hari byinshi byiza ahishiye abakunzi b'umuziki we. Ati: "Ntabwo nahagaritse umuziki ahubwo ndacyafite imbaraga nyinshi." Ku bijyanye n'abapasiteri babwiriza gusa mu nsengero, ntibajyane ubutumwa bwiza hanze yazo ndetse no mu byaro, Rev Kayumba yagize ati: 

Buriya rero ikintu kimwe abantu tugomba kumenya, wenda buri wese afite umuhamagaro we ariko akenshi abantu bagira imvune cyane ni abantu bavuga ubutumwa hanze y'insengero. Ivugabutumwa hanze y'insengero rirakenewe ijana ku ijana. Ivugabutumwa ryo hanze rigira imbaraga nyinshi cyane, kuko burya na Yesu ajya kuvuga ubutumwa ntabwo yavuze ubutumwa mu nsengero gusa, yibanze hanze yazo kandi n'imigati yayituburiye hanze,..ibitangaza yagiye akora yabikoreye hanze.

Rev Kayumba yunzemo ati: "Kuki c nta mupasiteri njya mbona ujya mu cyaro? mu cyaro ni ho hakenewe cyane agakiza kuko ni bo babasha gufata umwanya wo kwegera Imana cyane, inahangaha (mu mujyi) abantu baba bahugiye mu bucuruzi bagataha bananiwe. Bajya mu ikonaranbuhanga bakaburira Imana umwanya. Mu cyaro riracyenewe cyane kuko abantu baho bafite uburyo bakeneye ijambo, baca bugufi cyane akanakumva vuba."

Image result for Rev Kayumba Fraterne amakuru umuryango

Reva Kayumba arasaba abapasiteri kujyana ubutumwa bwiza mu byaro

Rev Kayumba yatangarije Inyarwanda.com ko yahamagariwe gukora ivugabutumwa ryo hanze y'insengero, abantu benshi abwiriza ubutumwa bwiza, aba abasanze hanze y'insengero. Yatanze urugero rw'umupfumu yabwirije ubutumwa, akakira agakiza, avuga ko bari bahuriye hanze y'urusengero.

Rev Kayumba arasaba abapasiteri gusohoka mu nsengero bakajyana ubutumwa bwiza mu byaro ndetse no hanze y'insengero. Yagize ati: "Nanjye nararikoze (ivugabutumwa ryo hanze y'insengero) za Kizinga, Ntungamo, harimo abakiriye agakiza. Ivugabutumwa nakoreye aho ngaho ryagize imbaraga, benshi baranatura. Hari umupfumu wanyihamagariye ambonye mbwiriza mu isoko ansaba ko musengera, ndamusengera yakira agakiza."

Mu buhamya bwa Rev Kayumba Fraterne yavuze uko yakiriye agakiza, ahishura ko yakijijwe yo kurondorwa n'umukecuru bahuriye mu nzira. Uwo mukecuru ngo yarondoye Rev Kayumba amubwira ibyo yakoze byose, nuko Rev Kayumba afata umwanzuro wo kwakira agakiza, kuva uwo munsi atangira urugendo rw'agakiza. Nyuma yaho yatangiye kubwiriza abantu ahuye nabo, abandi akabasengera kuri terefone. Kugeza ubu avuga ko hari benshi amaze kwatuza agakiza, gusa ngo ntiyatangaza umubare kuko bitagaragara neza ku Mana.

Ku bijyanye no kuba akunze gukorana indirimbo n'abahanzi bakora umuziki usanzwe barimo; Jack B, P Fla n'abandi batandukanye, Rev Kayumba yabwiye Inyarwanda.com ko abikora agamije kubiyegereza kugira ngo abone uko ababwiriza ubutumwa bwiza kimwe n'abafana babo. Ni ukugra ngo niyegereze abo twita abapagani, ni bo njye mba nshaka cyane ahubwo. Ni byo byiza kandi nibyo bikenewe, ni wo muhamagaro mfite."

REBA HANO 'MUREKE IBIYOBYABWENGE' YA REV KAYUMBA FT P FLA & JACK B






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND