RFL
Kigali

Olive Esther Murekatete yimikishijwe amavuta ahabwa inshingano zo kuba Bishop nyuma y'imyaka 7 atangije itorero-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/04/2017 22:51
6


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Mata 2017 ni bwo Pastor Olive Esther Murekatete yimikishijwe amavuta aba Bishop (Musenyeri) w’itorero Shiloh Prayer Mountain church mu Rwanda.



Bishop Masengo Fidele uyobora itorero Foursquare Gospel church rifite icyicaro i Kimironko ni we wimitse Olive Murekatete amusukaho amavuta amuha inshingano zo kuba Bishop mu birori byabereye mu mujyi wa Kigali muri Marriot Hotel kuva Saa Tatu za mu gitondo kugeza saa Cyenda z’amanywa z’uyu wa 1 Mata 2017.

Ibi birori byitabiriwe n’abakristo ba Shiloh Prayer Mountain church basaga 1000. Hari kandi abakozi b’Imana batandukanye barimo Bishop Masengo Fidele ari na we wamusutseho amavuta, Apotre Abraham Bizimana, Bishop Rugagi Innocent, Bishop Innocent Nzeyimana, Rev Rwibasira n’abandi. Umuhanzi Patient Bizimana na we yitabiriye ibi birori ndetse aririmbira ababyitabiriye.

Bishop Olive Murekatete

Olive Murekatete yamaze kuba Bishop (Musenyeri)

Olive Murekatete abaye Bishop nyuma y’imyaka 7 ishize atangije itorero. Akiritangiza, bamwe ngo batari babyishimiye, bamuhaye urw’amenyo, bamutega iminsi, aho bavugaga ko itorero rye ritazaramba kuko ngo yakoze amahano agatangiza itorero ari umukobwa, mu gihe ngo bitanemewe ko umugore ayobora itorero, ari we akaba yararitangije ari umukobwa.

Olive Murekatete yabwiye Inyarwanda.com ko yakomeje kwihanganira mu muhamagaro we, ntiyacibwa intege n'amagambo y'abantu. Kugeza ubu itorero rye riri gutera imbere aho gusubira inyuma. Mu mwaka wa 2015 yaje gukora ubukwe, abamurwanya bavuga ko n'ubwo ashatse ngo atazabyara. Imana yaje guhinyuza ibyo bamwe bibwiraga, mu ntangiriro za 2017 Pastor Olive yibaruka imfura. Pastor Olive yabwiye Inyarwanda ko icyari gisigaye ari ukwimikwa nk'umushumba, nabyo akaba abigezeho. 

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Bishop Olive Murekatete yavuze ko ashimira Imana yamubaye hafi ikamuha kudacika intege. Yashimiye kandi na Leta y’u Rwanda kuko ngo nayo yamufashije muri byinshi mu myaka 7 amaze atangije itorero. Yashimiye abakristo be bakomeje gukorana umurimo w'Imana bakima amatwi amajwi y'abantu bamurwanyaga. Nyuma yo kuba Bishop, Olive Murekatete yatangaje ko agiye gutangiza amatorero hirya no hino mu gihugu.

REBA AMAFOTO Y'UKO IBIRORI BYO KWIMIKWA KWA BISHOP OLIVE BYAGENZE

Shiloh prayer Mountain church

Choirs

Amakorali ya Shiloh prayer Mountain church yahawe umwanya araririmba

Shiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchApotre Abraham

Apotre Bizimana Abraham watandukanye n'umugore we agahita atangiza itorero rye, na we yitabiriye ibi birori

Shiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain church

Olive Murekatete hamwe n'umugabo we AIP Bernard

Shiloh prayer Mountain church

Stella Manishimwe bahimbye 'Ni njye wa mugore' (ibumoso) na we yitabiriye ibi birori

Shiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain church

Noel Nkundimana (ibumoso) uyobora Radio Umucyo

Kigali Marriott HotelAlain Numa

Alain Numa wo muri MTN ni we wayoboye ibi birori (Mc)

Shiloh prayer Mountain church

Barafata amafoto y'urwibutso

Patient BizimanaPatient Bizimana

Patient Bizimana yaririmbye muri ibi birori aboneraho gutumira abantu mu gitaramo azakora tariki 16 Mata

Shiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchPatient Bizimana

Patient yisanze yajyanishije ku mituku na Valentine basengana i Masoro muri Restoration church

Shiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchRev Rwibasira

Rev Rwibasira wo muri Bethesda Holy church ni we wigishije ijambo ry'Imana

Shiloh prayer Mountain church

Shiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchBishop Dr Masengo Fidele

Bishop Masengo Fidele ni we wimitse Bishop Olive Murekatete

Bishop Olive

Amavuta yimikishijwe Bishop Olive Murekatete

Shiloh prayer Mountain church

Bishop Innocent Nzeyimana ukuriye ihuriro ry'amadini n'amatorero akorera muri Nyarugenge

Bishop Olive Murekatete

Bishop Olive Murekatete

Bimikisha amavuta Bishop Olive Murekatete

Bishop Olive

Bishop Masengo ni we wamusutseho amavuta

Bishop Olive Murekatete

Bishop Rugagi ni umwe mu bitabiriye iyimikwa rya Bishop Olive

Shiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain churchBishop Olive Murekatete

Bishop Olive Murekatete yashyikirijwe inkoni y'ubushumba

Bishop Olive Murekatete

Yahawe Bibiliya nk'intwaro azajya arwanisha

Shiloh prayer Mountain churchShiloh prayer Mountain church

AIP Bernard umugabo wa Bishop Olive na we yamurambitseho ibiganza asaba Imana kuzamushoboza

AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Patrick7 years ago
    Imana ibahe umugisha bakozi b'Imana ku bwo gukomeza kwagura Ubwami bw'Imana. Amen
  • Xxx7 years ago
    Hari abo Imana izabaza byinshi. Mukomeze mukine mu bikomeye!
  • Boniface7 years ago
    Uwiteka ahabwe icyubahiro ...turagukunda BishopOlive.
  • Aline7 years ago
    Ko numva se buri wese uri muri salle ngo ari bishop ra?aho ntibizarangira buri munyarwanda wese ari bishop?nimukomeze mwihangire imirimo ariko.nicyo Leta idushishikariza.gusa ziriya kanzu mwambara nimuzirekere abapadiri nibo bazi nicyo bambariramo imbere.naho ubundi mwe ndabona ntazi
  • MUSONI Alex7 years ago
    Ariko uko mushinga amadini mukiyita ba Bishop muzabanze muhugurwe kuko ndahamya ntashidikanya ko mutazi agaciro kayo makanzu mwambaye nibisobanuro byayo
  • koko7 years ago
    abatekamitwe.com ariko satani ni mubi koko arashaka kwerekana ko Yezu yaje kw'isi ntacyo yakoze nukuvuga nta ntumwa yasize none koko nyuma yimyaka 2000 umuntu agashinga idini muzarebe ibyaya madini yibyaduka ariko c ntiyatangiye kubiyereka ,nyamara muve mu mwijima kuko satani naha asigaje ingufu zo gutwara abana b'imana ubwo abayoboke be baba baravuye mu madini arenga 5 ngo barashaka Imana kandi satani ariho abategeye bazajya bakora n'ibitangaza ariko nibagera nkuko abapfumu n'abarozi babikora ariko se Yezu uzi ukuntu azababwira ko atigeze abamenya muzasome Bible neza mu mavanjiri yose birimo.





Inyarwanda BACKGROUND