Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Mata 2017 ni bwo Pastor Olive Esther Murekatete yimikishijwe amavuta aba Bishop (Musenyeri) w’itorero Shiloh Prayer Mountain church mu Rwanda.
Bishop Masengo Fidele uyobora itorero Foursquare Gospel church rifite icyicaro i Kimironko ni we wimitse Olive Murekatete amusukaho amavuta amuha inshingano zo kuba Bishop mu birori byabereye mu mujyi wa Kigali muri Marriot Hotel kuva Saa Tatu za mu gitondo kugeza saa Cyenda z’amanywa z’uyu wa 1 Mata 2017.
Ibi birori byitabiriwe n’abakristo ba Shiloh Prayer Mountain church basaga 1000. Hari kandi abakozi b’Imana batandukanye barimo Bishop Masengo Fidele ari na we wamusutseho amavuta, Apotre Abraham Bizimana, Bishop Rugagi Innocent, Bishop Innocent Nzeyimana, Rev Rwibasira n’abandi. Umuhanzi Patient Bizimana na we yitabiriye ibi birori ndetse aririmbira ababyitabiriye.
Olive Murekatete yamaze kuba Bishop (Musenyeri)
Olive Murekatete abaye Bishop nyuma y’imyaka 7 ishize atangije itorero. Akiritangiza, bamwe ngo batari babyishimiye, bamuhaye urw’amenyo, bamutega iminsi, aho bavugaga ko itorero rye ritazaramba kuko ngo yakoze amahano agatangiza itorero ari umukobwa, mu gihe ngo bitanemewe ko umugore ayobora itorero, ari we akaba yararitangije ari umukobwa.
Olive Murekatete yabwiye Inyarwanda.com ko yakomeje kwihanganira mu muhamagaro we, ntiyacibwa intege n'amagambo y'abantu. Kugeza ubu itorero rye riri gutera imbere aho gusubira inyuma. Mu mwaka wa 2015 yaje gukora ubukwe, abamurwanya bavuga ko n'ubwo ashatse ngo atazabyara. Imana yaje guhinyuza ibyo bamwe bibwiraga, mu ntangiriro za 2017 Pastor Olive yibaruka imfura. Pastor Olive yabwiye Inyarwanda ko icyari gisigaye ari ukwimikwa nk'umushumba, nabyo akaba abigezeho.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Bishop Olive Murekatete yavuze ko ashimira Imana yamubaye hafi ikamuha kudacika intege. Yashimiye kandi na Leta y’u Rwanda kuko ngo nayo yamufashije muri byinshi mu myaka 7 amaze atangije itorero. Yashimiye abakristo be bakomeje gukorana umurimo w'Imana bakima amatwi amajwi y'abantu bamurwanyaga. Nyuma yo kuba Bishop, Olive Murekatete yatangaje ko agiye gutangiza amatorero hirya no hino mu gihugu.
REBA AMAFOTO Y'UKO IBIRORI BYO KWIMIKWA KWA BISHOP OLIVE BYAGENZE
Amakorali ya Shiloh prayer Mountain church yahawe umwanya araririmba
Apotre Bizimana Abraham watandukanye n'umugore we agahita atangiza itorero rye, na we yitabiriye ibi birori
Olive Murekatete hamwe n'umugabo we AIP Bernard
Stella Manishimwe bahimbye 'Ni njye wa mugore' (ibumoso) na we yitabiriye ibi birori
Noel Nkundimana (ibumoso) uyobora Radio Umucyo
Alain Numa wo muri MTN ni we wayoboye ibi birori (Mc)
Barafata amafoto y'urwibutso
Patient Bizimana yaririmbye muri ibi birori aboneraho gutumira abantu mu gitaramo azakora tariki 16 Mata
Patient yisanze yajyanishije ku mituku na Valentine basengana i Masoro muri Restoration church
Rev Rwibasira wo muri Bethesda Holy church ni we wigishije ijambo ry'Imana
Bishop Masengo Fidele ni we wimitse Bishop Olive Murekatete
Amavuta yimikishijwe Bishop Olive Murekatete
Bishop Innocent Nzeyimana ukuriye ihuriro ry'amadini n'amatorero akorera muri Nyarugenge
Bimikisha amavuta Bishop Olive Murekatete
Bishop Masengo ni we wamusutseho amavuta
Bishop Rugagi ni umwe mu bitabiriye iyimikwa rya Bishop Olive
Bishop Olive Murekatete yashyikirijwe inkoni y'ubushumba
Yahawe Bibiliya nk'intwaro azajya arwanisha
AIP Bernard umugabo wa Bishop Olive na we yamurambitseho ibiganza asaba Imana kuzamushoboza
AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO