Kuri uyu wa 18 Gashyantare 2017 ahagana isaa kumi n'iminota micye z’umugoroba ni bwo Musenyeri Justin Welby uyobora itorero ry’Angilikani ku isi yageze i Kigali ku nshuro ye gatatu. Itsinda ry’abamusanganiye ku kibuga cy’indege i Kanombe ryari rirangajwe imbere na Musenyeri Rwaje Onesphore umuyobozi w’itorero ry’Abangilikani mu Rwanda.
Musenyeri Justin Welby wa Canterbury ugeze mu Rwanda ku nshuro ye ya gatatu, kuri iyi nshuro aje ku butumire bwa Cathedral ya Gahini aho yatumiwe kugira ngo ashyire ibuye ry’ifatizo ku nyubako zigiye kubakwa i Gahini by’umwihariko inzu ‘East African Revival Heritage Center’ ibumbatiye amateka y’ububyutse mu karere, inzu iri kubakwa muri Diyoseze ya Gahini ku musozi wa Gahini mu karere ka Kayonza nk’ikimenyetso cy’itangiriro n’ububyutse n’ibitangaza.
Hano ni bwo Musenyeri Welby yari ageze i Kigali
Nyuma yo kugera i Kigali ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu, Musenyeri Justin Welby wa Canterbury n'umugore we hamwe n'itsinda rya bamwe mu bayobozi ba Anglican church mu Rwanda bamusanganiye i Kanombe, bahise bakomereza i Gahini ahari kubakwa inyubako nshya z'itorero ndetse ahita ashyira ibuye ry'ifatizo ku nzu 'The East African Revival Heritage Center' ibumbatiye amateka y’ububyutse n'ibitangaza mu karere k'Afrika y'Uburasirazuba. Ubwo yageraga i Gahini yakiranywe urugwiro n'abakristo baho ndetse wabonaga buri umwe yishimiye kumubona iwabo.
'The East African Revival Heritage Center' ni inzu yo kwibukiraho amateka y'ububyutse mu karere bwatangiriye i Gahini bukagera hirya no hino mu bihugu byo mu karere n'ahandi ndetse iyo nzu ikazaba irimo n'amakuru menshi y’uko Umwuka Wera yamanukiye abantu bari bateraniye i Gahini, bari mu cyumba basenga, abari mu cyumba bose bakuzura Umwuka Wera bakavuga mu ndimi, ikintu cyari kibayeho bwa mbere mu mateka y’abakristo b'abanyarwanda.
Akigera i Kigali yahise akomereza i Gahini, abanya Gahini bamwakirana urugwiro
Musenyeri Justin Welby uyobora Angilikani ku isi ubwo yari ahagaze ku butaka bw'i Gahini
Musenyeri Justin Welby ashyira ibuye ry'ifatizo ku nzu y'ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana
Inyubako nshya y'urusengero rwa Cathedral ya Gahini
Yatemberejwe ahagiye kubakwa inyubako nshya zitandukanye
Nyuma yo gusura abanya Gahini, Musenyeri Justin Welby azifatanya n’abakristo b’abanyarwanda mu materaniro azabera muri Paruwasi ya Kibagabaga mu mujyi wa Kigali tariki 19 Gashyantare 2017 ndetse ku mugoroba w’uwo munsi yitabire igitaramo kiri kubera kuri EAR Kibagabaga cyateguwe n’urubyiruko rw'abanyeshuri bo mu itorero ry’Angilikani mu Rwanda biga muri za Kaminuza zitandukanye z’i Kigali.
Nyuma y’aho azasura ishuri rya Tewolojiya ry’itorero Angilikani ryitwa Kigali Anglican Theological aho azaganira n’abanyeshuri baryo akagira ubutumwa abaha ndetse agahura n’abarimu baryo akabasaba kudacika intege nkuko tubikesha urubuga rw’itorero Angilikani mu Rwanda. Kuwa kabiri tariki 21 Gashyantare 2017 ni bwo azasoza uruzinduko rwe asubire iwabo mu Bwongereza.
Ubwo Musenyeri Justin Welby aherutse mu Rwanda hano yari kumwe na Musenyeri Rwaje Onesphore uyobora Itorero Angilikani mu Rwanda
Iyi nzu iri i Gahini imbere ya Groupe Scolaire de Gahini ifite amateka akomeye dore ko ari yo abantu barimo basengeramo bakamanukirwa n'Umwuka Wera
TANGA IGITECYEREZO