RFL
Kigali

MUSANZE: Women Foundation yakenyeje abagore 100 habaho n’umwanya wo gusengera igihugu -AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/03/2017 20:02
2


Women Foundation Ministries ikomeje kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore aho muri uku kwezi kwa Werurwe iri gukora amateraniro arangwa n’ubuhamya bw’imirimo Imana yakoreye abagore. Mu minsi ishize, mu kwizihiza uyu munsi, uyu muryango wakenyeje abagore 100 bo mu karere ka Musanze.



Umuryango Women Foundation Ministries (WFM) ukomeje kwizihiza umunsi mukuru w'abari n'abategarugore, dore ko basanzwe bagira iteraniro ry’abagore n’abakobwa buri munsi wa kabiri w'icyumweru. Tariki 21 Werurwe 2017 i Kimihurura ku cyicaro gikuru cya Women Foundation Ministries habaye iteraniro ry'abagore n'abakobwa ryaranzwe n'ubuhamya bw'imirimo ikomeye Imana ikomeje gukorera abagore harimo gukira indwara no kubateza imbere mu buryo bw'umwuka ndetse no mu bifatika.

 

Women Foundation Ministries

Apotre Mignone umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministries

Abari n’abategarugori bo mu ntara y’Amanyaruguru nabo ntabwo Women Foundation Ministries yabibagiwe kuko tariki ya 18 Werurwe 2017 uyu muryango wazindukiye mu karere ka Musanze wifatanya n’abaho kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abagore mu nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’umugore w’umukristo mu iterambere ry’igihugu". Hano bakaba barahuguwe uko batanga umusanzu mu iterambere ry'igihugu cyabo cy'u Rwanda.

Ibi birori byabereye i Musanze, byitabirwa n’abagore basaga 200 bo mu Ntara y'Amajyaruguru barimo abayobozi bo mu nzego z'ibanze, abapasitori b'abategarugori n'abafasha b'abapasitori bo mu matorero y'ububyutse atandukanye n’abandi barenga 100 baturutse mu mujyi wa Kigali. Ibirori byitabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye barimo uhagarariye polisi mu karere, umuyobozi wa CNF (Inama Nkuru y'Igihugu y’abagore) mu karere ka Musanze n’abandi.

Women Foundation Ministries

Ibi birori byitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye

Ibirori byatambukijwemo ubuhamya bw'abantu batandukanye biganjemo abanyamuryango ba Women Foundation Ministries baturutse i Kigali. Abanyamuryango ba Women Foundation bo mu ntara y'Amajyaruguru bashimye Imana ku bw’ibyo yabakoreye, binyuze mu muryango wa Women Foundation Ministries. Bashimiye n'umushumba mukuru w’uyu muryango Apotre Mignone Kabera aho bamugeneye impano zitandukanye bamushimira uruhare yagize mu mpinduka z'ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Women Foundation Ministries

Women Foundation Ministries

Hano ni mu materaniro yabaye tariki 21 Werurwe 2017

Umuyobozi mukuru wa Women Foundation Apotre Mignone Kabera nawe yafashe umwanya wo gushimira abitabiriye uwo munsi ndetse anabigisha ijambo ry'Imana, anabashishikariza kuba abagore bagirira umumaro imiryango yabo ndetse n’igihugu cy’u Rwanda. Women Foundation yakoze n'igikorwa cy'urukundo cyo gukenyeza abagore bo mu ntara y'Amajyaruguru aho yabateganyirije ibitenge bigera ku 100. Ibirori byashojwe no gusabana ndetse no kwidagadura.

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE I MUSANZE MU KWIZIHIZA UMUNSI W'ABAGORE

Women Foundation MinistriesWomen Foundation Ministries

Women Foundation Ministries

Apotre Mignone imbere y'abagore bari bitabiriye ibi birori

Women Foundation MinistriesWomen Foundation MinistriesWomen Foundation Ministries

Abagore bagera ku 100 bahawe ibitenge na Women Foundation Ministries

Women Foundation Ministries

Bafashe umwanya basengera igihugu cy'u Rwanda n'abayobozi bacyo

Women Foundation Ministries

Women Foundation Ministries

Apotre Alice Mignone

Hatanzwe impano z'ubuhanuzi kuri Apotre Mignone

Women Foundation MinistriesWomen Foundation Ministries

Hari abapasitori b'abagore bava mu matorero atandukanye

Women Foundation MinistriesWomen Foundation MinistriesWomen Foundation Ministries

Women Foundation Ministries

Ibirori byasojwe no kwidagadura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mimi7 years ago
    Ariko rero ibi Mignone akora nibyo rwose. Ntushobora kwita kuby'umwuka gusa usize umubiri ngo bikunde. Kimwe n'uko kwita ku by'umubiri gusa usize umwuka utagira aho wigeza. Kubitwarira hamwe ni iby'agaciro cyane. Big up Apotre
  • fifi7 years ago
    Uwiteka abahe umugisha muri Ababyeyi beza.





Inyarwanda BACKGROUND