RFL
Kigali

MU MAFOTO:Urubyiruko ruri mu nzego zitandukanye rwahawe ibiganiro by'ubujyanama n'umuryango Rabagirana Ministries

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/07/2018 21:19
0


Umuryango wa Gikristu Rabagirana Ministries ukora ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge wagiranye ibiganiro by'ubujyanama n'urubyiruko rwo mu nzego zitandukanye. Ni ibiganiro byiswe 'Mentorship Context Conference' byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nyakanga 2018.



'Mentorship Context Conference' yateguwe na Rabagirana Ministries yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ibera i Remera kuri Hilltop Hotel. Musenyeri Rwaje Onesphore umuyobozi ucyuye igihe w'Itorero Angilikani mu Rwanda, ni we wari umushyitsi mukuru. Pastor Joseph Nyamutera, Umuyobozi Mukuru wa Rabagirana Minisitries yateguye aya mahugurwa, nawe yari ahari ndetse atanga n'impanuro ku rubyiruko rwitabiriye arusaba kujya bahitamo abajyanama beza b'intangarugero.

Ibi byaje gushimangirwa na Musenyeri Rwaje wavuze ko umuntu wese aho ava akagera akenera umujyanama. Nawe yavuze ko amufite, gusa ntiyavuga izina rye. Urubyiruko rwitabiriye aya mahugurwa rwari rwaturutse mu nzego zitandukanye zirimo;Abahanzi, abanyamakuru, abakinnyi b'amafilime, abacuruzi, abavugabutumwa, ba Nyampinga, abayobozi b'imiryango itegamiye kuri Leta n'abandi.

Musenyeri Rwaje aganiriza abari muri aya mahugurwa

Bamwe mu bantu bazwi bitabiriye iyi nama harimo; Ev Manasseh Eric Muvandimwe waturutse muri UGBR, Miss Umuhoza Shanitah igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018, Mugisha Emmanuel (Kibonke Clapton), Umuhanzi Jado Sinza, n'abandi. Musenyeri Rwaje Onesphore yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora baharanira ejo habo heza. Yabibukije ko iterambere ryabo ari naryo terambere ry'igihugu cyabo. Yababwiye ko kugira ngo uyobore abandi neza, ubanza nawe kwiyobora neza. Yunzemo kandi ko umuyobozi mwiza atera abandi imbaraga. 

Miss Umunyana Shanitah ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa

Musenyeri Rwaje Onesphore yikije cyane ku bunyangamugayo, asaba abakiri bato guharanira kuba inyangamugayo kuko bizababera iturufu nziza ibagira abantu bahambaye mu buzima bwabo. Yavuze ko hari abantu benshi usanga barwanira kuba abantu b'ibitangaza, nyamara ugasanga bafite ubuhamya bubi. Ku bijyanye no guharanira ubutunzi yagize ati: "Ntimugashake gukira ako kanya nka runaka"

Musenyeri Rwaje Onesphore atanga impanuro ku rubyiruko

Aha ni ho yahereye avuga ko benshi mu baherwe bari ku isi baba barabiharaniye kuva kera, bityo asaba urubyiruko gukora cyane baharanira ejo habo heza. Yanenze abaharanira gukira mu buryo bwihuse bakanyura mu nzira mbi nko gukora amanyanga, ubujura, ruswa n'ibindi bitubahisha Imana. Muri iyi nama habayeho umwanya w'ibibazo, abantu babaza ibibazo binyuranye, Musenyeri Rwaje na Pastor Joseph Nyamutera barabisubiza. Nyuma yaho bahayeho umwanya wo gusabana, abaririmbyi bararirimba ndetse na Clapton Kibonge asetsa abantu karahava.

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE

Peace Nicodem umunyamakuru wa Magic Fm ni we wari Mc

Umuyobozi Mukuru wa Rabagirana Minisitries, Pasiteri Joseph Nyamutera

Nyuma y'amahugurwa bafashe ifoto y'urwibutso

AMAFOTO:Cyiza Emmanuel-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND