RFL
Kigali

Miss Rwanda 2018: Bishop Rugagi na Rev Kayumba bahanuye ibinyoma, Prophet Fire ni we muhanuzi w’ukuri?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/02/2018 9:13
10


Nyuma y'iminsi itari micye abanyarwanda bamaze bafite amatsiko yo kubona umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2018, nyuma y'ubuhanuzi bwagiye butangwa n'abapasiteri k'umukobwa uzegukana ikamba, kuri uyu wa 24/02/2018 byarangiye Iradukunda Liliane yegukanye ikamba.



Iradukunda Liliane yatunguranye atsindira kuba Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2018. Ni umukobwa w'imyaka 18 y'amavuko akaba areshya na 1.70 cm. Amakuru Inyarwanda.com dukesha abo mu muryango wa Miss Iradukunda Liliane, nuko uyu mukobwa ari n'umukristo mu itorero Zion Temple. Mu gihe cyashize abapasiteri banyuranye bagiye bagaragaza umukobwa bashyigikiye by'akarusho hakaba harimo n'abahamije umukobwa uzegukana ikamba. Muri iyi nkuru turagaruka cyane kuri Bishop Rugagi Innocent, Rev Kayumba Fraterne na Prophet Fire (Bosco Nsabimana).

"Yumvise napfuye yajya kurira he?..yakoresha ibirori ariko byamutunguka mu mazuru" Bishop Rugagi

Bishop Rugagi mu kwamamaza Umunyana Shanitah

Tariki 4 Gashyantare 2018 ubwo Bishop Rugagi Innocent uyobora Redeemed Gospel church yasengeraga Umunyana Shanitah amwifuriza amahirwe mu irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2018, yahamije ko ari we uzatwara ikamba. Yamugereranyije na Esiteri avuga ko uko Esiteri yatoranyijwe mu bandi bakobwa mu gihe cye, ari nako Umunyana Shanitah atoranyijwe muri bagenzi be. Yaragize ati:

"Ntabwo nari nzi ko hano dufite abakobwa bafite impano zitandukanye. Dufite umukobwa witwa Shanitah, ari hehe, arahari, yaje?, Naze hano...Oh my God (Mana yanjye),....Haleluya uyu ni Miss wacu 2018 (uyu ni Miss Rwanda 2018)." Bishop Rugagi yahise asaba abakristo be gutora Shanitah kenshi gashoboka nibura buri umwe akamutora inshuro 600 ku munsi, anababwira ko intsinzi ya Shanitah atari iye gusa ahubwo ari iy'abakristo bose b'itorero Abacunguwe.

Bishop Rugagi ubwo yasengeraga Umunyana Shanitah

Nyuma yaho ariko Bishop Rugagi yaje gutangaza ko atigeze ahanurira Shanitah, gusa bamwe mu basesenguzi bavuga ko ibyo yatangaje usanga yarahamije ko Shanitah ari we Miss Rwanda 2018, ibintu byakiriwe nk'ubuhanuzi na cyane ko byaturutse mu kanwa k'umupasiteri usanzwe uzwiho guhanura no gukora ibitangaza ndetse akaba yivugira ko asengera abantu barwaye indwara zananiye abaganga, zigakira, muri zo hakaba harimo SIDA, Cancer n'izindi.

Bishop Rugagi Innocent yahise atangira kwamamaza Umunyana Shanitah mu buryo bukomeye, ashyira icyapa kimwamamaza ku modoka ye ihenze ya Range Rover yaguze asaga miliyoni 90 z'amanyarwanda, aho anyura hose muri Kigali bakabona umukobwa ashyigikiye. Shanitah nawe yari yizeye intsinzi nk'uko yabitangarije Inyarwanda akaba yari afite icyizere kingana n'ijana ku ijana cyo gutwara ikamba rya Miss Rwanda 2018. Gusa byarangiye abaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018. 

Umukobwa Rev Kayumba yeretswe atwara ikamba, yavuyemo amaramasa, icyakora yaje muri batanu ba mbere

Rev Kayumba Fraterne wasengeye Miss Bahati Grace agakizwa, uyu mupasiteri usanzwe ari umuraperi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba na none umuyobozi wa Minisiteri yitwa ‘Jehovan Tsdikenu ministries’ bisobanuye ‘Uwiteka gukiranuka kwacu, mu minsi ishize humvikanye amakuru y'uko yeretswe mu nzozi umukobwa uzaba Miss Rwanda 2018. Umukobwa Rev Kayumba yabonye mu nzozi yambikwa ikamba, ni Ishimwe Noriella, icyakora n'ubwo atabashije kwegukana ikamba, yaje mu bakobwa batanu ba mbere bahize abandi muri Miss Rwanda 2018, ibintu byatunguye benshi. 

Image result for Rev Kayumba MISS RWANDA

Rev Kayumba ngo yeretswe mu nzozi Ishimwe Noriella yambikwa ikamba

N'ubwo Rev Kayumba yirinze gutangariza Inyarwanda byinshi ku iyerekwa yagize kuri Ishimwe Noriella, icyo gihe yadutangarije ko hari umukobwa ashyigikiye muri iri rushanwa ry'ubwiza akaba yari amuri inyuma bitewe n'imico ye n'ubuhamya bwe, uwo akaba ari Ishimwe Noriella umwe mu bakobwa 20 bahataniraga ikamba. Ishimwe Noriella ni umukobwa w'imyaka 18 akaba yarinjiye muri Miss Rwanda 2018 ku itike y'Intara y'Amajyepfo. Rev Kayumba twamubajije impamvu yari inyuma ya Ishimwe Noriella, adusubiza ko ari umukobwa w'igikundiro, ufite ubuhamya bwiza ndetse akaba afite n'imico myiza. Yunzemo ko arimo kumusengera ndetse akaba afite icyizere ko ari we uzegukana ikamba. Yagize ati: 

(Nimero 22 Ishimwe Noriella) ni we nshyigikiye,..impamvu nagendeyeho ni ubuhamya bwe bwiza, iwabo ni abavandimwe ni inshuti zanjye, ikindi afite abafana. Numva ari we wazahagararira igihugu akaba Miss Rwanda 2018 kuko afite imico myiza, afite igikundiro. Ndimo kumusengera, nizeye ko azaba Miss Rwanda, ndabyizeye mu mutima kandi kwizera kurarema. Iyo Imana ivuganye n’umuntu ikintu ni we mvugisha akazitangira ubuhamya, ubutumwa bw’Imana si ngombwa kubutanga ku karubanda, niba hari ibyo Imana yambwiye ndimo gusenga sinabitangaza. Mfite uburyo mvugana n’Imana.

Prophet Fire yaba ari we muhanuzi w'ukuri ko ibyo yatangaje avuguruza Rugagi na Kayumba byasohoye?

Prophet Jean Bosco Nsabimana uzwi cyane nka Pastor Fire, ni umuyobozi mukuru w'itorero Patmos of Faith church akaba nawe azwiho guhanura no gukora ibitangaza ndetse aherutse gutangaza ko hari abantu batatu yasengeye bakazuka. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Prophet Fire yadutangarije byinshi ku irushanwa rya Miss Rwanda kabone n'ubwo ngo adakunze kurikurikirana. Prophet Bosco (Pastor Fire) yanyomoje ibyo Bishop Rugagi na Rev Kayumva bahanuye, avuga ko abakobwa babiri bagaragaje (Umunyana Shanitah nimero 1 na Ishimwe Noriella nimero 22) nta n'umwe uzaba Miss Rwanda. Yaragize ati:

Ntabwo binaniye kumuhanurira (uzaba Miss Rwanda) ahubwo ndangira ngo menyeshe ko n'abahanuye nta Miss urimo. Uzatoranywa ni uwo nguwo uzaba watoranyijwe, ni ko kuri. Ikijyanye rero n'uwo Imana yampishurira, ni uko abahanuye batandukanye ntawe urimo (Nta miss Rwanda urimo).

Kuba Prophet Nsabimana Jean Bosco uzwi nka Prophet Fire yaravuguruje Bishop Rugagi na Rev Kayumba akavuga ko abakobwa bahanuriye nta n'umwe uzaba Miss Rwanda 2018, bikarangira koko ibyo atangaje bibaye impamo, umuntu yakwibaza niba ari we wafatwa nk'umuhanuzi w'ukuri hagati y'aba bagabo na cyane ko yatangarije Inyarwanda.com ko guhanura uzaba Miss Rwanda 2018 bitamunaniye.

Image result for Pastor Bosco Nsabimana inyarwanda

Prophet Fire yari yatangaje ko abakobwa bahanuriwe nta n'umwe uzaba Miss Rwanda

Bamwe mu baganiriye na Inyarwanda.com nyuma y'irushanwa rya Miss Rwanda 2018, bavuze ko Prophet Fire ari umuhanuzi w'ukuri kuko ibyo yatangaje ku irushanwa rya Miss Rwanda 2018 byabaye impamo. Umwe mu bo twaganiriye wifuje ko tudatangaza amazina ye yagize ati: "Si mureba ko Fire ari umuhanuzi w'ukuri, ibyo yatangaje byasohoye, ubuse Rugagi ntimubona ko yahanuye ibinyoma, niba ari umuhanuzi w'ukuri kuki Shanitah atatwaye ikamba rya Miss Rwanda?"

Hari abandi ariko bavuze ko Prophet Fire yari kuba umuhanuzi w'ukuri mu buryo budashidikanywaho iyo aza gutangaza umukobwa uzegukana ikamba na cyane ubwo yari yanyomoje Rugagi na Kayumba, byumvikana ko yari azi umukobwa uzegukana ikamba, gusa na none kuba ibyo yatangaje kuri Rugagi na Kayumba byarangiye bibaye impamo byamwongereye amanota mu buhanuzi bwe kuruta Bishop Rugagi na Rev Kayumba. Undi twaganiriye uri mu bakurikiraniye hafi iri rushanwa kuva mu majonjora yabereye mu ntara zose n'umujyi wa Kigali kugeza kuri Final yatorewemo Miss Rwanda 2018, yatunze agatoki Bishop Rugagi avuga ko yabujije amahirwe Shanitah yo gutwara ikamba. Yagize ati:

Njyewe icyo navuga Rugagi yabujije amahirwe uriya mukobwa Shanitah yo kuba Miss Rwanda 2018, njye ntakubeshye biriya bintu (gutora Miss Rwanda) bigenwa n'abana b'abantu, iyo yifata (Rugagi) ngo Shanitah azaba Miss azi ko abana b'abantu bashatse bamusebya? Usibye abafana, Shanitah yari afite, ni bo bamutabaye naho ubundi bari kumusiga mu bakobwa 10 bavuyemo mbere.

Uguhangana gukomeye hagati ya Bishop Rugagi na Prophet Fire

Nyuma y'aho Bishop Rugagi atangaje ko Shanitah azaba Miss Rwanda 2018, Prophet Fire nawe agatangaza ko ibyo Rugagi yavuze ari ibinyoma, Bishop Rugagi yatangaje byinshi kuri Prophet Fire, ibintu byagaragaje uguhangana gukomeye hagati yabo. Bishop Rugagi Innocent yavuze ko impamvu asanga Prophet Fire amunenga ku bijyanye no gushyigikira Umunyana Shanitah ari ishyari afite kuko Shanitah adasengera mu rusengero rwe. Yakomeje avuga ko byari kuba byiza cyane iyo amwandikira akamusaba kumutiza Shanitah aho kujya mu itangazamakuru amunenga.

Aha ni ho Bishop Rugagi yahereye avuga ko Prophet Fire aramutse yumvise ko Rugagi yapfuye, ngo yakoresha ibirori, gusa ngo ibyo birori byamutunguka mu mazuru. Bishop Rugagi yaravuze ati: "Ahubwo wenda bababaye ngo kubera ko uwo mwana (Umunyana Shanitah) adasengera iwe, iyo anyandikira mu gikari akambwira ngo mumutize basi ahasengere kabiri. Si byo se, iyo anyandikira ku ruhande." 

Image result for Bishop Rugagi inyarwanda

Bishop Rugagi umuyobozi w'itorero Abacunguwe mu Rwanda

Bishop Rugagi Innocent yahise avuga mu ndimi, nuko ati: "Imana ihimbazwe kuko ari yo yaduhamagaye, mu izina rya Yesu. Tuvuge ngo Imana imubabarire, twongere kandi ngo Imana imubabarire mu izina rya Yesu" Bishop Rugagi yavuze ko abamunenga ku bijyanye no kuba arimo gushyigikira umukristo we mu irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda 2018, inama yabagira ari ukujya ku musozi w'amasengesho bagasenga bakinginga Yesu akabaha amavuta. Yagize ati: 

Nk’umuntu uvuga gutyo yumvise napfuye yajya kurira he? Ubwo ni ukuvuga ngo yakoresha party (ibirori) ariko iyo party yamutunguka mu mazuru. Amen. Bajye ku musozi basenge, amavuta arahari, utanga amavuta arahari, ni Yesu utanga amavuta. Ugisohoka hano, Imana ikurinde abakuvuga bose mu izina rya Yesu. 

Twabibutsa ko mu birori byo gutora Miss Rwanda 2018 byabaye kuri uyu Gatandatu tariki 24/02/2018 bikabera muri Kigali Convention Centre, byarangiye umukobwa w'imyaka 18 witwa Iradukunda Liliane ari we wegukanye ikamba, ibisonga bye bibiri akaba ari Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere na Irebe Natacha Ursule wabaye igisonga cya kabiri. Miss Iradukunda Liliane yahembwe imodoka nshya ya Suzuki Baleno ndetse yemererwa kujya ahabwa umushahara w'ibihumbi 800 ku kwezi mu gihe cy'umwaka umwe. 

Miss Rwanda 2018

Abakobwa 5 bageze kuri Final ya Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane hamwe n'ibisonga bye

Miss Rwanda 2018

Miss Iradukunda Liliane mu modoka yahembwe

Miss Rwanda 2018

Umunyana Shanitah wari ushyigikiwe na Rugagi yabaye igisonga cya mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kiki6 years ago
    Aho bigeze abo bakozi bi Imana nimunashyirehasi . Mububahe rwose . Mubahe icyubahiro Imana yabahaye .
  • Rwema6 years ago
    Ikimwaro nticyica! Barasebye gusa nta kindi! Fire yabarushije ubwenge.
  • Jay6 years ago
    Ziriya ni kata basaza nizazindi bull dog ahora avuga none c kuberik ataviriyemo aho,,,impamvu yabaye igisonga cyambere nuko banze gukora publicite kuko rugagi yarikwinjiza 30million mukwez kumwe iyo aba miss gusa amagambo yamuvuzweho niyo amukozeho kuko nuriya sonia akigera hano nibyo yabanje kurwanya rero ntakunu wakoresha nka sandrine uhora kuri radio aganira nabantu ngo nibarangiza bakore iriya advertisment gusa nimba wamwibye Imana izabahane
  • Inzobere6 years ago
    Ahubwo ndabona Miss Sonia ari we muhanuzi kuko yavuze ko miss Rwanda ari butungurane!!Mbega ba bahanuzi Mana!!Ukuntu Rugagi nakundaga inyigisho ze!!Ndumva ncitse integer pe!!Ngiye kwisubirira mu bagatulika
  • Haley6 years ago
    Ariko u Rwanda rwaragowe koko! Ndebera nawe abakozi b' Imana baterana amagambo hejuru yinkumi ngo uyu niwe uzaba miss. Yesu yabwiye abigishwa be ngo bagende bakore disciples bagamije kumenyesha abantu ibyinkuru nziza ariyo Christ. Ariko aba baramanika abakobwa kumamodoka ngo birirwa bakora nibitangaza. Ntago icyo aricyo abakozi b'Imana bakwiriye. Niba koko muzi Yesu mwararokowe nimumwigishe abantu bamumenye kuko niyo nkuru isi ikeneye kumva.
  • Gggggggddd6 years ago
    Bose nabesikoro ababeshyi ngo barerekwa berekwa nande ate avuyehe
  • Ukui6 years ago
    @ Haley! Hahhha uvuze ukuli kabisa. Nawe se wa mugani abakozi bw'Imana birirwa baterana amagambo bapfa inkumi bayamamaza nkaho bamamaje ubutumwa bwiza bwa Yesu kristu! Yewe nagahomamunwa!!!!
  • Sando6 years ago
    Njyewe ndumva Rugagi arengana yasengeye Umunyana amusabira kwitwaraneza anamwifuriza gutwara miss Rwanda ariko ntiyigeze ahanurape mumureke.
  • Bernard6 years ago
    ariko tujye tuvugishukuri,koko amadini ahuriye nibibikorwa bya Miss Rwanda. Ubuse kobabeshye ukurikwabo kurihehe.
  • Haley6 years ago
    @ Ukui exactly! @ Sando niba uzi icyo Imana iduhera impano zayo ntago warukwiye kuvuga gutyo. Ntago ariziduhimba nizo guhesha Imana ikuzo nicyubahiro. Uwo Rugagi videos nyunshi ze narazirebye aba yerekana uko azi gukora ibitangaza no kwerekwa nibyo akora gusa yitaka. Niba koko ziriya ari impano yakuye ku Mana niba aribyo koko azikoresha nabi. Zigomba guhesha Imama ikuzo azasabe Imana Imwigishe uko bazikoresha niba koko ariyo yazimuhaye. Ikindi mission yabantu bamenye Yesu hano mu isi nukumenyekanisha Yesu no kubwira abantu ko abakunda cyane yabapfiriye bakihana. Rugagi ibyo nibyo yarakwiye kwibandaho kuko nibyo isi ikeneye naho ibyo guahyira inkumi kumodoka ntanicyo nakongeraho kuko nkumuyobozi wintama z'Imana reka mvuge gutyo hari byinshi yaragakwiye kuba akora atarukumanika inkumi kumodoka ye.





Inyarwanda BACKGROUND