RFL
Kigali

Light Gospel Choir mu gitaramo gikomeye yatumiyemo Patient Bizimana na Healing worship team

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/09/2016 13:54
0


Kuri iki cyumweru tariki 18 Nzeri 2016 ku Gisozi mu mujyi wa Kigali hateganyijwe igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana cyateguwe na Korali Light Gospel yo mu itorero Bethesda Holy church.



Muri icyo gitaramo, korali Light Gospel izaba iri kumwe n’andi makorali akorera umurimo w’Imana mu itorero Bethesda Holy church by’umwihariko ikazafatanya n’abandi barimo umuhanzi Patient Bizimana na Healing worship team. Umuvugabutumwa w'uwo munsi akaba ari Bishop Rugamba Albert umushumba mukuru wa Bethesda Holy church mu Rwanda.

Umuvugabutumwa Uwagaba Joseph Caleb umwe mu itsinda ritegura iki gitaramo cya Light Gospel choir yabwiye Inyarwanda.com ko kuri iki cyumweru aribwo bafite igitaramo gikomeye, saa munani z’amanywa bakazaba batangiye icyo gitaramo cyiswe ‘True Foundation 2016’. Yijeje abazakitabira ko bazasabana n'Imana bihagije kuko kizarangwa n’ibihe byiza mu kuramya no guhimbaza Imana. Yahamagariye abantu bose bazabishobozwa kuzajya kwifatanya nabo na cyane ko kwinjira ari ubuntu.

Mu rwego rwo korohereza abantu bazitabira iki gitaramo, abagiteguye bashyizeho uburyo bwo kugeza abantu ku rusengero rwa Bethesda Holy church, bashyiraho ahantu bazajya basanga imodoka. Aho ni muri gare yo mu mujyi ahategerwa imodoka zijya ku Gisozi, Nyabugogo muri gare ahategerwa izijya ku Gisozi ndetse no ku Kinamba kuri station HASHI.

Chorale Bethsider yaririmbye muri iki gitaramo

Light Gospel choir yateguye icyo gitaramo


Healing worship team yatumiwe muri icyo gitaramo

Image result for Umuhanzi Patient

Patient Bizimana yiteguye kubaririmbira 'Menye neza, Ubwo buntu' n'izindi ze zakunzwe

REBA HANO 'YANSEZERANYIJE' YA LIGHT GOSPEL CHURCH






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND