RFL
Kigali

Abagore Twese Hamwe:Miss Doriane yatanze ubuhamya bw’uko yavuye ku ngoyi yo gutsikamirwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/07/2016 11:08
3


Nyampinga w’u Rwanda 2015 Kundwa Doriane ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2016 yari mu gitaramo cy’amasengesho cyari cyahuje abali n’abategarugori bo mu mpande zitandukanye z’isi barebera hamwe uburyo Imana yabakuye mu kutsikamirwa no gukandamizwa n’ibyaha ubu bakaba bamaze kuba abatsinzi.



hfhfhfhfh

Iki giterane cyarimo abagore baturutse hirya no hino mu gihugu

Muri iki gitaramo cyaberaga muri Serena Hotel mu mujyi wa Kigali, abali n’abategarugori batandukanye bagiye bahabwa umwanya batanga ubuhamya butandukanye baza kugera kuri Nyampinga w’u Rwanda 2015 nawe asobanura uko yavuye mu gutsikamirwa n’ubuzima ariko ubu akaba yumva yaragototse gutsikamirwa n’ubuzima.

Miss Kundwa Doriane

Kundwa Doriane Nyampinga w'u Rwanda 2015 atanga ubuhamya

“Navutse mu muryango unkunda cyane ndetse mfashwe neza ariko uko ngenda nkura nagiye mpura na byinshi bikomeye byatumaga nibaza uko nzabivamo bikanyobera. Nabaye Nyampinga w’u Rwanda 2015 ndi muto kuko nari mfite imyaka 19 gusa, ntabwo biba byoroshye kubibamo kuko isi yose iba iguhanze amaso nawe ugahora wigengesereye rimwe na rimwe ukanibuza uburenganzira bwawe”.

Mu giterane All Women Together 'Abagore twese hamwe' cyateguwe na Women Foundation Ministries iyoborwa na Apotre Mignone Alice Kabera, Miss Kundwa Doriane yakomeje abwira abari bateraniye aho muri Serena Hotel ko nyuma yo kubona ko hari byinshi bisa naho bimugose, yigiriye inama yo kujya yifatira ibyemezo bikomeye kugira ngo asohoke mu bibazo byari bimuziritse. Hano yagize ati:

“Kubera gusenga cyane, naje kumva ko ngomba kujya nifatira imyanzuro ikomeye ariko nkaba icyo ndicyo. Najyaga mu bikorwa bindeba nka Nyampinga ariko nkibuka ko nibirangira ngomba kujya gusenga. Ndashimira mama wanjye kuko yambereye inshuti nziza mu bihe bikomeye nari ndimo. Icyo nababwira nuko burya icyo ushaka kuba cyo uragitegura. Ubu ndabohotse ku mpamvu z’amasengesho”.

Miss Kundwa Doriane

Aya masengesho yari ayobowe na Apotre Alice Mignone Kabera umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministries akaba ari nawe ubwe wayishinze mu Rwanda ndetse hakaba hari n’umugandekazi Pastor Jesca Kayanja umugore wa Pastor Robert Kayanja umuyobozi wa Miracle Center muri Uganda.

Uretse aba, hari abali n’abategarugoli baturutse mu mpande zitandukanye z’isi harimo ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kenya, Uganda n’ibindi bihugu bitandukanye.

Miss Kundwa Doriane

Apotre Alice Mignone Kabera umuyobozi wa Women Foundation Ministries mu Rwanda

Jesca Kayanja/Uganda

Pastor Jesca Kayanja (Uganda) yari muri iki giterane

Iki giterane cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ”Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi”. Ni ku nshuro yacyo ya gatandatu kibereye mu Rwanda. Uwitwa Gishongore Ernestine yatanze ubuhamya avuga ko yari yaratsikamiwe n’ikibazo cyo kumva ko ibyo azajya acyenera byose azajya abisaba ababyeyi n’abandi bantu batandukanye ariko ko kugeza ubu akaba yarabohotse mu mutima akumva ko agomba kwikorera akihaza mu byo acyenera mu buzima bwa buri munsi.

Yakomeje avuga ko muri iyi minsi abakobwa batsikamirwa n’iki kibazo bityo bakishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi kugira ngo babone amafaranga yo gucyemura ibibazo. Mukarurinda Elizabeth wari waturutse mu ntara y’amajyaruguru, yatanze ubuhamya avuga ko kuva mu mateka nta mugore wumvaga ko yakunganira umugabo mu gushaka uburyo bubyara amafaranga kuko abagore basaga naho baremewe kurera abana no guteka gusa.

Nyuma yo kwisungana n’abandi bagore bakiga uburyo bwo kwikorera, Mukarurinda yavuze ko yahise yunguka ibitekerezo ahita amenya gukora imishinga ndetse ngo yahise amenya uko yakora ubuhinzi mu buryo bw’umwuga.

Gishongore Ernestine/Kigali

Gishongore Ernestine watanze ubuhamya bw'uko yishatsemo ubushobozi

Elizabeth

Mukarurinda Elizabeth yari yaturutse mu ntara y'amajyaruguru

gdgdfgfgfggfrg






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Ubu se aba bavuga iki? Nimirengwe, kwigaragaza no gushaka uko bakora mumifuka injiji
  • Jean7 years ago
    hmmmm!ninkawamwana mugenzi we yabwiye ngo twaburaye undi nawe ati nonese ko mutapfuye no kurya umuceri?!ubu babatumye abatsikamiwe mwazana aba batesi!? uku gutsikamirwa ni nouveau model kabisa! mbese yatsikamiwe no kuba Miss!hahahhahahaha sha menya inkuru zarabuze peee! NDUMIWE
  • 7 years ago
    ese ubundi uyu ni umugore wande?? ko mbona title ari abagore batsikamiwe





Inyarwanda BACKGROUND