RFL
Kigali

Kuki Groove Awards 2016 ititabiriwe n’abahanzi b’ibyamamare, nta bikorwa bafite cyangwa bayiciye amazi?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/10/2016 9:21
2


Irushanwa rya Groove Awards ni ku nshuro ya kane ribereye hano mu Rwanda aho ritanga ibihembo ku bahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana baba barakoze cyane mu mwaka iryo rushanwa ribayemo. Ku cyumweru gishize akaba ari bwo hamenyekanye urutonde rw’abahatanira ibi bihembo.



Kuri ubu biri kwibazwaho na benshi mu bakurikiranira hafi umuziki wa Gospel nyuma y’aho abahanzi benshi bakomeye mu muziki wa Gospel batigeze bagaragara kuri urwo rutonde mu gihe mu myaka yashize ari bo wasangaga biganje ku rutonde rw’abahatanira ibi bihembo ndetse akaba ari nabo batwaraga ibihembo usibye bacye cyane batazwi bafite impano bongerwagamo.

Muri Groove Awards Rwanda 2016, ku rutonde ruherutse gutangazwa bivugwa ko rwatowe n’abanyamakuru bakora ibiganiro bya Gospel n'abandika amakuru y'iyobokamana, abahanzi bakizamuka ni bo benshi bahatanira ibi bihembo. Ab’ibyamamare benshi ntabwo bari ku rutonde usibye Gaby Irene Kamanzi na we uri mu cyiciro kimwe gusa cy’abafite Video nziza (Best Video of the year) na Serge Iyamuremye uri mu cyiciro cy’umuhanzi w’umwaka.

Dore abahanzi b’ibyamamare batagaragaye ku rutonde rw’uyu mwaka

Abahanzi b’ibyamamare muri Gospel batabonetse ku rutonde rw’uyu mwaka hari; Aline Gahingayire, Tonzi, Theo Bosebabireba, Patient Bizimana, Aime Uwimana, Dominic Nic, Simon Kabera, Alex Dusabe, Nelson Mucyo, Israel Mbonyi, Liliane Kabaganza,Diana Kamugisha,Eddy Mico, Brian Blessed, Luc Buntu, Bahati Alphonse, Guy Badibanga n'abandi ukongeraho n'amwe mu matsinda akomeye na yo atigeze agaragara ku rutonde, aho twavuga nka: The Blessing Family, Beauty For Ashes, True Promises, Alarm Ministries, Jehovah Jireh choir n’ayandi.

Ni mu gihe ariko kujya muri iri rushanwa ry’uyu mwaka wa 2016, byasabaga kubanza ukiyandikisha. Aha ni ho hatera benshi urujijo, bamwe bakibaza niba abahanzi bakizamuka bahatanira ibi bihembo ari bo bakoze cyane cyangwa se niba ari bo biyandikishije, ab’ibyamamare bakabyanga.

Si izo mpinduka gusa zabayeho muri uyu mwaka wa 2016 ahubwo hanavanywemo ibyiciro bitandukanye aho twavuga icy’umuhanzi ukorera umuziki hanze y’u Rwanda (Best Diaspora Artist) ndetse na Producer mwiza utunganya amashusho ku munota wa nyuma yavanywemo mu gihe ubushize batangiza irushanwa ry’uyu mwaka yari kuri gahunda. Gusa hari ibindi byiciro byongerewemo harimo ikiganiro cyiza cya Televiziyo (Tv Show of the year).

Kutabona inyungu muri iri rushanwa, kimwe mu bituma ibyamamare byikuramo

Umwaka ushize wa 2015, nabwo hari abantu bakomeye muri Gospel banze kwitabira irushanwa ry’uwo mwaka ndetse bamwe batangaza ko batazigera baryitabira n’umunsi n’umwe. Inyarwanda.com yababajije impamvu, bavuga ko hari byinshi bikwiye gukosorwa muri iri rushanwa, bakajya bakoresha ukuri mu gutoranya abahanzi no kubaha ibihembo, bigahabwa abakoze. Ibi akaba ari nabyo byatumye Aimable Twahirwa wari uyoboye akanama nkemurampaka na Arnaud Ntamvutsa wari umujyanama basezera muri iri rushanwa kubera amanyanga ngo babonyemo kandi bagerageza gusaba ko hakoreshwa ukuri, abandi bakinangira.

Ikindi bamwe bashingiragaho banga kwitabira iri rushanwa ni uko ngo nta mumaro iri rushanwa ryamariye abatwaye ibi bihembo kuva mu myaka yashize. Ibi babikomoza ku kuba, hatangwa gusa ibikombe bidaherekejwe n’amafaranga cyangwa ikindi kintu cyafasha umuhanzi gutera imbere mu gihe nyamara haba hakoreshejwe amafaranga atari macye mu gutegura no kwamamaza iki gikorwa, ukongeraho n’andi mafaranga yinjizwa binyuze mu gutorera kuri telefone dore ko message imwe gusa ari amafaranga 60 y’amanyarwanda.

Abahanzi batitabiriye Groove Awards babivugaho iki?

Inyarwanda.com twashatse kumenya impamvu bamwe mu bahanzi bakomeye muri Gospel batigeze bitabira iri rushanwa, twegera Diana Kamugisha wabaye umuhanzikazi w’umwaka muri 2015, adutangariza ko iki ari igihe cyo guharira abandi bahanzi. Octave uyobora The Blessing Family yavuze ko uyu mwaka basanze baharira abandi na cyane ko ngo bamaze gutwara ibi bikombe inshuro ebyiri. Umwaka ushize, bamwe mu banyamakuru n'abahanzi bakomeye barimo Dominic Nic, Kavutse Olivier n'abandi batangaje ko batazasubira muri Groove Awards kimwe n'irindi rushanwa. Bahati Alphonse na we yigeze gutangaza ko yazinutswe iri rushanwa, uwo mwanzuro akaba yarawufashe nyuma yo kubura igikombe kandi yarihaga amahirwe menshi.

Groove Awards Rwanda ivuga iki ku kuba abahanzi b’ibyamamare batari kwitabira iri rushanwa?

Mu kiganiro Inyarwanda yagiranye na Rene Hubert Nsengiyumva ushinzwe gutangaza amakuru ya Groove Awards Rwanda, yavuze ko hari abahanzi bakomeye banafite ibikorwa byabemereraga kujya mu irushanwa basabye kudashyirwa ku rutonde rw’abahatanira ibi bihembo by'uyu mwaka. Muri abo harimo Patient Bizimana, Tonzi na The Blessing Family. Ku bijyanye n’ibyatangajwe ko abahanzi b’inzererezi (badafite aho babarizwa) batazashyirwa ku rutonde rw’uyu mwaka, yavuze ko ab’ibyamamare batagaragaye ku rutonde batazize iyo mpamvu.

Ku bijyanye no kuba ku rutonde rw’abahatanira ibihembo by’uyu mwaka, haragaragayemo benshi mu bakizamuka n’abatazwi, yavuze ko hari ikintu abantu batari basobanukirwa neza, kuko ngo Groove Awards Rwanda icyo igamije ni ukuzamura impano z’abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.Yagize ati:

Ntabwo ari inzererezi, ahubwo hari abadusabye ko batajyamo kandi koko bari banafite ibikorwa nka Patient Bizimana, Tonzi na The Blessing Family. Ariko kandi Groove Awards igamije kuzamura impano z’abahanzi, buriya muri bariya harimo abakomeye murebye neza, ikindi ibikorwa barabifite n’indangagaciro za Gikristo barazujuje nk’uko Pastor John Kaiga yabivuze.

Ni iki cyo gushimira Groove Awards Rwanda ?

Nubwo hari ibikwiye gukorwa iri rushanwa rikarushaho gukomera no guteza imbere umuziki wacu wa Gospel hano mu Rwanda, ntawabura gushimira abategura iri rushanwa, kuba bamaze kwemeza gahunda ya Groove tour yifujwe na benshi kuva cyera. Ikindi bashimirwa ni ukumurika impano ziri mu bahanzi bato, ibi nabyo bakwiye kubikomeza ariko bigakorwa nta marangamutima n’amanyanga birimo nkuko byagiye bitungwa agatoki na bamwe mu bahoze ari abayobozi muri Groove Awards Rwanda.

Hakorwa iki kugira ngo abahanzi b’ibyamamare bagaruke muri iri rushanwa?

Iyo uganiriye na bamwe mu bahanzi bakomeye muri Gospel, bakubwira ko bazagaruka muri iri rushanwa mu gihe abaritegura bazaha agaciro umuhanzi, bakajya bamuha igikombe ariko giherekejwe n’ikindi cyamufasha gutera imbere. Ibi byigeze gusabwa na Aline Gahongayire mu mwaka 2014 aho yavuze ko mu gihe bidakozwe gutyo, ibikombe bya Groove Awards bahabwa nta cyo byaba bimaze. Yasabye abategura iri rushanwa guha agaciro abahanzi ba Gospel bakareka kubakoresha mu nyungu zabo mu gihe abahanzi ntacyo bunguka.

Inama ku bategura Groove Awards mu Rwanda

Nubwo Groove Awards itangaza ko irimo gushaka abaterankunga bazayifasha gusubiza ibyo bibazo byose, mu bigaragara ni uko abahanzi bose ushyizemo n’abakomeye bari kwivana muri iri rushanwa, bazaha agaciro iri rushanwa igihe cyose hazaba habonetsemo ukuri ndetse benshi mu bahanzi usanga batakira neza ibyo kwiyandikisha kuko bigaragara ko ari ukurushanwa mu gihe bidakwiye mu murimo w’Imana ndetse n’ibikorwa akaba ari byo biba bikwiye kwivugira, bivuze ko bishobotse ibi bihembo byajya bitangwa bitanyuze mu kurushanwa ahazamo kwiyandikisha, kwiyamamaza, kwitoresha n’ibindi.

Dore urutonde rw’abahatanira ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2016

(CODE) 1 MALE ARTIST OF THE YEAR

1a. Albert Niyonsaba

1b. Bigizi Gentil Kipenzi

1c. Kayitana Janvier

1d. Serg­­e Iyamuremye

1e. Thacien Titus

2 FEMALE ARTIST OF THE YEAR

2a. Favor Uwikuzo G

2b. Gogo Gloria

2c. Grace Ntambara

2d. Mama Paccy

2e. Stella Manishimwe Christine

3 CHOIR OF THE YEAR

3a. Ambassadors of Christ choir

3b. Gibiyoni choir

3c. Gisubizo Ministries

3d. Healing worship team

3e. Heman worshipers International

4 NEW ARTIST/GROUP OF THE YEAR

4a. Arsene Tuyi

4b. Cedric Sebba

4c. Claver Papy

4d. Manzi Olivier

4e. Sano Olivier

5 SONG OF THE YEAR

5a. Amfitiye byinshi- Gisubizo Ministries

5b. Icyo yavuze- Manzi Olivier

5c. Itangazo- Gibiyoni choir

5d. Ntacyo mfite- Bigizi Gentil Kipenzi

5e. Nzamuhimbaza- Kingdom of God Ministries

6 WORSHIP SONG OF THE YEAR

6a. Amfitiye byinshi- Gisubizo Ministries

6b. Bara iyo migisha- Healing worship team

6c. Nzamuhimbaza- Kingdom of God Ministries

6d. Ubutumwa- Janvier Muhoza

6e. Warakoze- Daniel Svesson Ft Aime, Simon Kaberaand Patinet Bizimana

7 HIPHOP SONG OF THE YEAR

7a. Igitangaza: Blaise Pascal

7b. Inzira inyerera: P Professor

7c. Nyibutsa: The Chrap

7d. Waratoranyijwe: Rev Kayumba

7e. Yesu ni Umwami: MD

8 VIDEO OF THE YEAR

8a. Arankunda: Gaby Kamanzi

8b. Change me: Regy Banks

8c. Yehova: Janvier Kayitana

8d. Ntacyo mfite: Bigizi Gentil Kipenzi

8e. Urihariye: Gogo Gloria

9 DANCE GROUP OF THE YEAR

9a. Bounegers Drama team

9b. Planet shakers

9c. Praise again drama team

9d. Shekinah Drama team

9e. Shining stars

10 GOSPEL RADIO SHOW OF THE YEAR

10a. Gospel Impact: Contact Fm

10b. Himbaza show: City Radio

10c. Magic Gospel mix: Magic fm

10d. Nezerwa: Inkoramutima radio

10e. Top stories: Umucyo Radio

11 RADIO PRESENTER OF THE YEAR

11a. Ange Daniel Ntirenganya

11b. Justin Belis

11c. Mbabazi Felix

11d. Nicodem N Peace

11e. Vainqeur Munyakayanza

12 TV SHOW OF THE YEAR

12a. Himbaza show- Flash fm

12b. Jambo Gospel: Family Tv

12c. Power of the praise- Royal tv

12d. Shalom Gospel show- Clouds tv

12e. The Grace show- TV1

13 CHRISTIAN WEBSITE

13a. Agakiza.org

13b. Ibyiringiro.rw

13c. Issabato.com

13d. Iyobokamana.com

13e. Ubugingo.com

Gutora umuhanzi n’undi wese ushaka guha amahirwe ni gute?

Nkuko Pastor Kaiga John ukuriye akanama nkemurampaka muri Groove Awards Rwanda yabitangarije imbaga y’abantu bari aho, kugeza ubu gutora byaratangiye, bikaba bizarangira mu ijoro ryo kuwa 12 Ugushyingo 2016. Gutora uwo wifuza, ushobora gutorera ku rubuga www.grooveawards.co.rw, cyangwa se ugatora ukoresheje ubutumwa bugufi aho ujya muri terefone, ukinjirira ahandikwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo ‘Groove’ ugasiga akanya ugakurikizaho ‘Code’ buri wese uhatana yahawe, ubundi ukohereza ku 5000, message imwe akaba ari 60Frw gusa. Urugero: ("Groove" 14a wohereze kuri 5000).

Image result for Bosebabireba Umuhanzi

Bosebabireba nta gihembo na kimwe aratwara cya Groove Awards

Image result for Beauty For Ashes Umuhanzi

Patient Bizimana imyaka ibaye ibiri yikurikiranya atitabira Groove Awards

Image result for Tonzi Umuhanzi

Tonzi wasabye ko yavanwa ku rutonde umwaka ushize, uyu mwaka nabwo yasabye kudashyirwa ku rutonde

Image result for Dominic Umuhanzi

Dominic Nic avuga ko atazasubira mu cyitwa irushanwa

Image result for Gahongayire Umuhanzi

Gahongayire asanga iri rushanwa rikwiye kujya ritanga amafaranga ku bahanzi

Image result for The Blessing Family inyarwanda

The Blessing Family ngo bafite ibikombe bibiri, uyu mwaka bahariye abandi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • SAFARI Peter7 years ago
    ndabona hakwiye ibiganiro ku mpande zose hagati y'abategura iki gikorwa ndetse n'abahanzi kugira ngo impaka n'ibibazo abantu benshi bibaza bishire. iyo impande zitandukanye zitumva ibintu kimwe hakabaho ibiganiro biherekejwe n,amasengesho, bitanga umusanzu ukomeye. murakoze cyane
  • dani7 years ago
    usibye gukomeza Ubintu aba bahanzi ntibagikora Ngo basohore indirimbo nshya k ahubwo bazikosore kbsa.hari indirimbo nshya 2016 ya mbonyi?





Inyarwanda BACKGROUND