RFL
Kigali

Kigali: Ku itorero Alpha na Omega barwaniye mu rusengero, umushumba arashinjwa gusambanya abayoboke be

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/11/2014 14:16
26


Kuri iki Cyumweru tariki 16 Ugushyingo 2014 ku itorero ryitwa Alpha na Omega riherereye ku Muhima mu mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri YAMAHA, ubwo abayoboke b’iri torero bari barimo gusenga baje gusubiranamo bararwana bakizwa na Polisi, umushumba w’iri torero arashinjwa ubusinzi no gusambanya abayoboke be.



Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo Inyarwanda.com yanditse inkuru ivuga ko Umushumba w’itorero Alpha na Omega Habineza Eric ashinjwa gusambanya abayoboke be yitwaje kwerekwa, uretse n’ibi kandi akaba yarashinjwaga n’aba bayoboke kwihishahisha akanywa inzoga ku kigero cyo hejuru kugera n’aho ajya mu rusengero yasinze, ibi byose bikaba byarakomeje guteza umwuka mubi muri iri torero kugeza aho kuri iki cyumweru barwaniye mu rusengero mu gihe cy’amateraniro.

Benshi mu bayoboke b’iri torero bahamya ko uyu mushumba wabo ajya yitwaza ko yerekwa akanahanura, hanyuma agashuka abayoboke be b’abagore n’abakobwa akabajyana mu masengesho ahantu biherereye hanyuma akabasambanya, bamwe mu bagore n’abakobwa bakaba baragiye basambanywa nawe ariko hakaba n’abandi babashije kwihagararaho bakanga gusambana n’uyu mushumba, iki kibazo kimaze igihe kikaba kinazwi n’abayobozi b’ihuriro ry’amatorero ya Gikirisitu n’ubwo ibi byo gusambanya abayoboke bavuga ko nta gihamya barabibonera.

Abayoboke b’iri torero bahamya ko imyitwarire y’uyu mushumba yagiye ikemangwa bakamugira inama ariko akanga kwihana. Abayoboke bamugiraga inama, ngo baba baraje gutangira kugirana ibibazo nawe ndetse binatuma ashaka kubakumira mu rusengero, ari nabyo byabaye intandaro yo kurwanira mu rusengero kuri iki Cyumweru barimo gusenga kuko bamwe mu bari batumwe n’uyu mushumba Habineza Eric baje gushaka gusohora abantu mu itorero biba imirwano yaje kurenga imbibi bigera aho bakizwa na Polisi y’u Rwanda yahageze ahagana ku isaha ya saa tanu za mugitondo, bamwe bagahita batabwa muri yombi ariko bakaza kurekurwa ku mugoroba.

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Bishop Nzeyimana Innocent uyobora Ihuriro ry’amatorero n’amadini ya Gikiristu mu Karere ka Nyarugenge, yadutangarije ko uyu Habineza Eric ubusanzwe adakwiye no kwitwa umushumba kuko yiyita Apotre mu gihe atigeze aba na Pasiteri, kuko ntaho bizwi yasengewe ngo ahabwe izo nshingano kandi ngo anafite imiziro yatuma ataba umushumba kuko abana n’umugore mu buryo bw’uburaya, kuko babana batarigeze basezerana.

Uyu Bishop Innocent kandi avuga ko mbere y’uko abayoboke b’iri torero barwanira mu rusengero, ibibazo by’uko asambanya abayoboke kandi akaba ari umusinzi ndetse n’andi manyanga atandukanye byari byaramugezeho ndetse we n’abandi bavugabutumwa bajya kubonana n’abo bayoboke banabagira inama ko bakwicara bagakemura ibibazo byabo mu bwumvikane, ikirenze ibyo kandi bakaba badakora mu buryo bwemewe n’amategeko kuko atari itorero ryanditse kandi rikaba ritanagira ibyangombwa bisabwa amatorero mu Rwanda.

N'ubwo ariko uyu Bishop Innocent avuga ko nta gihamya bafite ku bijyanye no kuba uyu Habineza Eric asambanya abayoboke be, ntabwo ashira amakenga kuba hari umwe mu bakobwa abereye umushumba uvuga ko bajyanye muri Uganda bavuga ko ari ubuhanuzi, bakagenda bagiye ahantu ku musozi mu masengesho bagerayo akamusambanya, kandi kuba baragiyeyo byo bikaba ari ukuri n'ubwo Habineza ahakana ibyo gusambanya abayoboke be.

Ku ruhande rwa Habineza Eric, icyo yemera mu byo anengwa n'abayoboke be ni uko abana n'umugore batarasezeranye naho ibyo kuba asambanya abayoboke kimwe n'ubusinzi bamushinja byo arabihakana.

Nyuma y’uko iyi mirwano ibaye ndetse bamwe bagatabwa muri yombi, n’ubwo baje kurekurwa ubu ntawemerewe kongera guterana cyane ko n’ubusanzwe iri torero ritari rifite ibyangombwa biryemerera gukora nk’itorero.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yves9 years ago
    Ngaho ra; hahaaa; nabandi bazagaragara badasenga Imana; ubwo se abo bantu bameraga ko abasambanya bavuga ngo barashaka iki? singahooo!
  • Nizeyimana-andreas9 years ago
    Bari Gusebya Ubukristu
  • Nizeyimana-andreas9 years ago
    Bari Gusebya Ubukristu
  • shema9 years ago
    Mubyukuri ibi birenzukwemera.imana niyi nkuru izi ibyihishe nibigaragara.
  • habimana9 years ago
    eric we! nibyanga uzagaruke muri salon wongere ujye utwiyogoshera! uzikuntu wanyogoshaga neza ucyogoshera nyabugogo!!
  • 9 years ago
    ERIC.NIBA.IBYOBAVUGA.ARUKURI.URAPFUYE.UMUGOREWAWENAKUNYURA.BAGUKANIRE.URUGUKIYE KABIS!
  • 9 years ago
    afumgwe
  • theo9 years ago
    Ngo ni apotre ayamazina mwiha azabakoraho
  • hirwa marie grace 9 years ago
    igihe kirageze ngo amadini yibinyoma akurweho bibiliya yayise baburoni
  • 9 years ago
    XXX
  • 9 years ago
    Muzabamenyera kumbuto zabo
  • rushyashya9 years ago
    Nabswere abahashye!!
  • gihaya9 years ago
    eric we bakubabarire ariko uhite usubira kogosha nibyo wari ushoboye
  • 9 years ago
    oya nakatirwe nkabandi
  • 9 years ago
    oya sibyo nafungwe ubwose baba basenga iki?
  • NSHIMIYIMANA AREXSI9 years ago
    NJYEWE UBWANJYE UWOMUPASTERI USAMBANYA ABAYOBOKEYAHANWA HAKURIKIJWEAMATEGEKO
  • Beni9 years ago
    birakabije
  • LionSTory9 years ago
    Izi ngirwa madini zabarokore zikorera Sekibi, muzumva za shitani zo muri ADPER zo zipfa amoko, abisilamu na cya kigirwamana cyabo ngo allahu nacyo kigisha kwica gusa, abaturika bo bibereye muri business bibye kera, abo bigize abapotre bakomeye bo bahangayikishijwe ninda zabo, utabahaye icyacumi ntuba uri umukristu mwiza. MUHUNGE MUSOHOKE MURI BABYLON. Ndababwiza ukuri SHitani ntiyigisha Shitani, yigisha Yesu, Shitani yihindura umumalayika wurumuri, akora ibitangaza byinshi, ubwo rero uvuze yesu wese siko aba ari umukozi we. MUHUNGE IZO NGIRWA MADINI PLEASE.
  • 9 years ago
    iki ni igihe cyo kwitonda fake pastors baruzuye ntibigeze batumwa ni Imana ese bazi ikibera kuri uriya musozi uba Uganda?Yewe birababaje kubona aba pastors bo mu rwanda batazi ko Satani ariwe wibera kuri uriya musozi inama nagira abakristo musenge Imana ivugane namwe mwe gutekereza ko Imana ivugana naba pastors gusa kandi be kubakangisha bababwira ngo ni abakozi bakorera Imana ese Imana,Imana kuki itavugana nabo uwo pastors avugako yaberetswe? kuko Imana ituma peter yavuganaga na koruneriyo mu gihe kimwe ACTS10 watch out false prophecies ariko Imana izi abayo dusenge ari nako twirinda fake pastors
  • Isaac9 years ago
    Hahahahah idini ryukuri rirazwi naho ayandi azagenda yivamo buhoro buhoro





Inyarwanda BACKGROUND