Kuri iki Cyumweru tariki 16 Ugushyingo 2014 ku itorero ryitwa Alpha na Omega riherereye ku Muhima mu mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri YAMAHA, ubwo abayoboke b’iri torero bari barimo gusenga baje gusubiranamo bararwana bakizwa na Polisi, umushumba w’iri torero arashinjwa ubusinzi no gusambanya abayoboke be.
Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo Inyarwanda.com yanditse inkuru ivuga ko Umushumba w’itorero Alpha na Omega Habineza Eric ashinjwa gusambanya abayoboke be yitwaje kwerekwa, uretse n’ibi kandi akaba yarashinjwaga n’aba bayoboke kwihishahisha akanywa inzoga ku kigero cyo hejuru kugera n’aho ajya mu rusengero yasinze, ibi byose bikaba byarakomeje guteza umwuka mubi muri iri torero kugeza aho kuri iki cyumweru barwaniye mu rusengero mu gihe cy’amateraniro.
Benshi mu bayoboke b’iri torero bahamya ko uyu mushumba wabo ajya yitwaza ko yerekwa akanahanura, hanyuma agashuka abayoboke be b’abagore n’abakobwa akabajyana mu masengesho ahantu biherereye hanyuma akabasambanya, bamwe mu bagore n’abakobwa bakaba baragiye basambanywa nawe ariko hakaba n’abandi babashije kwihagararaho bakanga gusambana n’uyu mushumba, iki kibazo kimaze igihe kikaba kinazwi n’abayobozi b’ihuriro ry’amatorero ya Gikirisitu n’ubwo ibi byo gusambanya abayoboke bavuga ko nta gihamya barabibonera.
Abayoboke b’iri torero bahamya ko imyitwarire y’uyu mushumba yagiye ikemangwa bakamugira inama ariko akanga kwihana. Abayoboke bamugiraga inama, ngo baba baraje gutangira kugirana ibibazo nawe ndetse binatuma ashaka kubakumira mu rusengero, ari nabyo byabaye intandaro yo kurwanira mu rusengero kuri iki Cyumweru barimo gusenga kuko bamwe mu bari batumwe n’uyu mushumba Habineza Eric baje gushaka gusohora abantu mu itorero biba imirwano yaje kurenga imbibi bigera aho bakizwa na Polisi y’u Rwanda yahageze ahagana ku isaha ya saa tanu za mugitondo, bamwe bagahita batabwa muri yombi ariko bakaza kurekurwa ku mugoroba.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Bishop Nzeyimana Innocent uyobora Ihuriro ry’amatorero n’amadini ya Gikiristu mu Karere ka Nyarugenge, yadutangarije ko uyu Habineza Eric ubusanzwe adakwiye no kwitwa umushumba kuko yiyita Apotre mu gihe atigeze aba na Pasiteri, kuko ntaho bizwi yasengewe ngo ahabwe izo nshingano kandi ngo anafite imiziro yatuma ataba umushumba kuko abana n’umugore mu buryo bw’uburaya, kuko babana batarigeze basezerana.
Uyu Bishop Innocent kandi avuga ko mbere y’uko abayoboke b’iri torero barwanira mu rusengero, ibibazo by’uko asambanya abayoboke kandi akaba ari umusinzi ndetse n’andi manyanga atandukanye byari byaramugezeho ndetse we n’abandi bavugabutumwa bajya kubonana n’abo bayoboke banabagira inama ko bakwicara bagakemura ibibazo byabo mu bwumvikane, ikirenze ibyo kandi bakaba badakora mu buryo bwemewe n’amategeko kuko atari itorero ryanditse kandi rikaba ritanagira ibyangombwa bisabwa amatorero mu Rwanda.
N'ubwo ariko uyu Bishop Innocent avuga ko nta gihamya bafite ku bijyanye no kuba uyu Habineza Eric asambanya abayoboke be, ntabwo ashira amakenga kuba hari umwe mu bakobwa abereye umushumba uvuga ko bajyanye muri Uganda bavuga ko ari ubuhanuzi, bakagenda bagiye ahantu ku musozi mu masengesho bagerayo akamusambanya, kandi kuba baragiyeyo byo bikaba ari ukuri n'ubwo Habineza ahakana ibyo gusambanya abayoboke be.
Ku ruhande rwa Habineza Eric, icyo yemera mu byo anengwa n'abayoboke be ni uko abana n'umugore batarasezeranye naho ibyo kuba asambanya abayoboke kimwe n'ubusinzi bamushinja byo arabihakana.
Nyuma y’uko iyi mirwano ibaye ndetse bamwe bagatabwa muri yombi, n’ubwo baje kurekurwa ubu ntawemerewe kongera guterana cyane ko n’ubusanzwe iri torero ritari rifite ibyangombwa biryemerera gukora nk’itorero.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO