RFL
Kigali

Korali Jehovah Jireh ya CEP ULK yamamaye muri ‘Gumamo’ yatangaje icyo ihishiye abakunzi bayo muri 2017

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/01/2017 18:23
2


Nyuma y’imyaka isaga ibiri bamaze batumvikana cyane, abaririmbyi bagize korali Jehovah Jireh yo mu muryango CEP ukorera muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (CEP ULK Evening) yamamaye cyane mu ndirimbo ‘Gumamo’, muri uyu mwaka wa 2017 hari byinshi bahishiye abakunzi babo.



Korali Jehovah Jireh imaze igihe idaheruka gukora igitaramo gikomeye kuko iheruka icyo yakoze tariki 23 Gashyantare 2014 cyabereye kuri Sitade ya ULK ubwo yamurikaga album ya kabiri y’amajwi n’amashusho cyigakirizwamo abasaga 90 ndetse n'ikindi aba baririmbyi bakoze tariki 28/12/2014 mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 16 mu gitaramo cyabereye mu ihema rya Kigali Serena Hotel.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Bikorimana Aloys umutoza wa korali Jehovah Jireh, abajijwe icyo bahugiyemo muri iyi minsi ndetse n'icyo bahishiye abakunzi babo muri uyu mwaka wa 2017, yadutangarije ko barimo gutunganya album ya gatatu y’amajwi n’amashusho ndetse bakaba bateganya kuyimurika muri uyu mwaka 2017. Nubwo nta tariki n’ukwezi yatangajwe, Bikorimana Aloys yavuze ko ari vuba cyane. Yagize ati:

"Icyo duhugiyemo ni uko turi gutunganya album ya gatatu izasohoka vuba aha muri uyu mwaka (2017), izaba ari Audio visuelle (Album igizwe n’indirimbo z’amajwi n’amashusho)." Nk’uko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga, ni uko Jehovah Jireh irimo gufata amashusho y’indirimbo zigize iyi album ya gatatu igiye kujya hanze izaza ikurikira iya kabiri yitwa ‘Uwiteka niwe Mana’n’iya mbere yitwa ‘Gumamo’. 

Jehovah JirehJehovah Jireh

Korali Jehovah Jireh mu gitaramo iheruka gukorera Serena Hotel

REBA HANO JEHOVAH JIREH IRIRIMBA 'TURAKWEMERA'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jojo7 years ago
    Ndabakunda cyane,gusa Imana ijye ikomeze kubaba imbaraga zo gukora umurimo wayo
  • 6 years ago
    Delphine niyokuri choir Jehovah jireh ,imana ibamere umugisha kandi ibangirire neza mumurimo mwahawe,nimukore ,koku nyuma yongukora haribihembo amen LOVE U





Inyarwanda BACKGROUND