RFL
Kigali

Kavutse Olivier (B4A) yageze muri Canada aho yagiye kuba hafi umugore we utwite inda y'imvutsi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/12/2017 18:47
0


Mu ijoro rishyira tariki 24/12/2017 ni bwo Kavutse Olivier yagiye muri Canada aho yagiye kuba hafi y'umugore we uri hafi kwibaruka imfura yabo. Kuri Noheli ni bwo Kavutse yatangaje ko yagezeyo amahoro abitangaza akoresheje urubuga rwa Instagram.



Kavutse Olivier ni umuyobozi w'itsinda Beauty For Ashes riherutse gutwara igikombe cya Groove Awards Rwanda 2017 aho indirimbo yabo 'Yesu ni sawa' yabaye indirimbo nziza ifite amashusho meza. Kavutse Olivier akigera muri Canada, yifotoje ifoto ari kumwe n'umugore we Amanda Fung utwite imvutsi. Kavutse yasangije abakunzi be n'ab'umugore we ifoto ye ari kumwe na Amanda, iherekezwa n'ubutumwa bwifuriza abantu Noheli nziza.

Kavutse yakomeje avuga ko yishimiye cyane kongera guhura n'umugore we (Amanda Fung) nyuma y'amezi abiri bari bamaze batari kumwe dore ko umugore we kuva agiye muri Canada hari hashize amezi abiri. Yagize ati; "Umuryango wacu ubifurije mwese Noheli nziza. Impano nziza ya Noheli ni ukuba twongeye guhura uko turi babiri nyuma y'amezi abiri tutabonana."

Kavutse Olivier

Kavutse yishimiye guhura na Amanda Fung nyuma y'iminsi 60 batari kumwe

Tariki 25/9/2017 ni bwo Kavutse Olivier yatangaje ko umugore we Amanda Fung atwite, akaba azibaruka mu kwezi kwa Gashyantare mu mwaka wa 2018. Amanda Fung nawe yahise atangaza ko atwite umwana w'umuhungu akaba azibaruka muri Gashyantare 2018. Icyo gihe Kavutse Olivier yavuze ko ari ishimwe rikomeye ku Mana kuba ibakoreye igitangaza, bakaba bagiye kwibaruka imfura yabo, umuryango wabo ukaba ubaye uw’abantu batatu. Yasabye inshuti zabo n’abavandimwe kwifatanya nabo mu byishimo, bagaha Imana icyubahiro kubw'igitangaza ibakoreye. Yabasabye kandi gukomeza kubasengera. 

Kavutse Olivier

Olivier Kavutse ubwo yatangazaga bwa mbere ko umugore we atwite

Kavutse Olivier

Kavutse Olivier yatangaje ko umugore we azibaruka muri Gashyantare

REBA HANO 'CHRISTMAS (CHILD GOD)' INDIRIMBO NSHYA YA BEAUTY FOR ASHES

REBA HANO 'YESU NI SAWA' YA BEAUTY FOR ASHES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND