RFL
Kigali

Jimmy Claude yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere “Icyatumye unsigaza”- VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/09/2015 18:44
2


Nyuma y’imyaka irindwi amaze mu muziki uhimbaza Imana umuhanzi Jimmy Claude akaba n’umunyamakuru kuri Rc Isangano y’i Karongi, kuri ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere yitwa “Icyatumye unsigaza”.



Muri iyi ndirimbo Jimmy Claude avuga ko icyatumye Imana imusigaza mu gihe hari benshi bavuye kuri iyi si, ngo ni ukugirango ajye ahora aramya Imana mu gihe agihumeka. Kugirango ajye aramya Imana uko bikwiye, Jimmy Claude yayisabye ikintu kimwe nyuma yo kuyishimira mu bintu bitatu bimuri ku mutima.  Muri iyi ndirimbo Jimmy Claude aragira ati:

Icyatumye unsigaza Mwami w’abami ni ukugirango njye nkuramya mu gihe nkiriho, icyo ngusaba ni kimwe gusa uzajye unshoboza njye mbikora uko bikwiriye kuko njye sinabyishoboza. Hari benshi twavukiye rimwe ubu batakibukwa hari na benshi twari inshuti magara batagifite ubuzima, kuba nkiriho si imbaraga zanjye. Hari amagambo andi ku mutima numva nakubwira, icya mbere ndagushimira kubw’ibyo unkorera, icya kabiri ni ukukwiragiza uyobore intambwe zanjye, icya gatatu ni uko wampa imbaraga njye ngukorera kuko ntagufite ntaho nakwigeza, aho njya hose ujye unjya imbere nanjye ngukurikire nibwo nzagenda uko bikwiriye nkore ibyo ushaka.

Umuhanzi Jimmy Claude arashima Imana mu bintu bitatu akayisaba ikintu kimwe cy'ingenzi

Mu kiganiro na inyarwanda.com Jimmy Claude umuhanzi, umunyamakuru akaba na Producer dore ko indirimbo ze nyinshi ariwe uba wazikoreye muri studio, yavuze ko muri iki gihe agiye gukora amashusho y’izindi ndirimbo ze kugirango ubutumwa buzirimo bugere ku bantu benshi.

Jimmy Claude watangiye kujya muri studio mu mwaka wa 2008, kugeza ubu afite indirimbo z’amajwi zirenga 30 ndetse amaze gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye barimo; Bright Patrick, Bruce Melody, Jimmy Muliho, Musabe, Asa n’abandi.  

REBA HANO INDIRIMBO ICYATUMYE UNSIGAZA YA JIMMY CLAUDE

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • alice8 years ago
    Nice song Jimmy komereza aho congs
  • ntzy DPAIN smartkid8 years ago
    uyu musore imana imukomeze kuko ajya anezeza cyane kubera indirimbo ze zigira aho zinkora kumutima indirimbo icyatumye unsigaza ni nziza cyane bonne chance





Inyarwanda BACKGROUND