RFL
Kigali

ISANGE yasabye imbabazi Dominic Nic Ashimwe kubwo kurengera ikamwandagaza mu buryo buremereye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/04/2017 18:39
2


Nyuma y’iminsi hatangajwe inkuru y’uko Dominic Nic Ashimwe ngo yiyise andi mazina ku mbuga nkoranyambaga ndetse agashinjwa kubeshya abantu akoresheje itangazamakuru, kuri ubu ikinyamakuru isange.com cyatangaje iyi nkuru, cyasabye imbabazi kuko ngo cyasanze cyararengereye cyikamwandagaza.



Isange Corporation isabye imbabazi nyuma y’aho Dominic Nic atishimiye inkuru yanditsweho n'iki gitangazamakuru ndetse icyo gihe akaba yaratangarije Inyarwanda.com ko yashenguwe n’inkuru mpimbano yanditsweho. Icyo gihe Dominic Nic yahise ajya kurega iki kinyamakuru muri RMC (Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura), ikirego cye kikaba cyarageze muri RMC kuwa 17 Werurwe 2017 nyuma y’iminsi 2 gusa yanditsweho inkuru ngo yamubabaje cyane bitewe nuko ibirimo ngo ari ibinyoma gusa.

Muri iyo nkuru yanditswe kuri Dominic harimo ingingo zigera kuri eshatu bibanzeho mu kwandagaza Dominic Nic nkuko abivuga, gusa abanditse iyo nkuru bo bakaba bari babyise kumunenga. Bimwe mu bikubiye muri iyo nkuru, harimo ingingo ivuga ko ngo Dominic akunda kwiyandikaho 'Comments' ku nkuru ziba zamwanditsweho. Hari indi ivuga ko mu gihe gishize Dominic Nic ngo yabeshye abantu abatangariza ko yakoze impanuka ikomeye icyo gihe abyerekana akoresheje amafoto iki kinyamakuru cyise aya 'baringa' kuko ngo yari yayakuye kuri Google, mu gihe ngo yari yakoze impanuka yoroheje.

Image result for Umuhanzi Dominic Nic mu kababaro

Umuhanzi Dominic Nic avuga ko Isange yamwandagaje mu buryo buremereye

Iki kinyamakuru cyanditse kandi ko Dominic Nic ari umwe mu bahanzi ngo batajya bakura mu migenzereze yabo, bifata nk’abana bagitangira umuziki, hano Dominic Nic akaba ashinjwa kugira amazina ngo yagiye yiyita ku mbuga nkoranyambaga akagenda yandikira abantu batandukanye ababaza ibibazo bimwerekeyeho ariko yihinduye amazina. Benshi ngo bagiye bamutahura ariko bakomeza kubivuga mu matamatama.

Iki kinyamakuru gishinja Dominic gusaba abantu amafaranga abinyujije mu muntu yise umutekamitwe

Indi ngingo na yo yababaje cyane Dominic Nic ni aho iki kinyamakuru kivuga ko ngo yabeshye abantu mu itangazamakuru agatangaza ko hari umutekamitwe wamwiyitiriye akajya yaka abantu amafaranga akoresheje imbuga nkoranyambaga, kuri Facebook uyu mutekamitwe akaba yitwa Dominic Nic Amizero. Amakuru y'uyu mutekamitwe wiyitiriye Dominic Nic yatangajwe mu minsi micye ishize, nyuma y'aho uyu aza gusaba Dominic imbabazi nkuko bikubiye mu nyandiko uyu mutekamitwe yashyize kuri Facebook ku rukuta rwa Paji ya Dominic Nic (Facebook Page).

Iki kinyamakuru Isange cyakomeje kivuga ko ibi byose ari ibinyoma ngo byahimbwe na Dominic Nic mu rwego rwo kumenyekana ndetse ngo ikaba ari ingeso ye kuva kera. Kuba Dominic Nic ngo ataragaragaje umwirondoro w’uyu muntu yita umutekamitwe no kuba ataratangaje ko yatanze ikirego mu nzego za Polisi y’u Rwanda nkuko yari yavuze ko aziyambaza inzego z'umutekano, ngo ni gihamya y’uko ibyo yatangaje ari ibinyoma.

Kuki Isange yasabye imbabazi mbere yo kuburana na Dominic?

Mbere y’uko baburana muri RMC, Isange Corporation yahise isaba Dominic Nic imbabazi. Isange yemeye ko yarengereye ikamwandangaza ndetse ikarenga ku mahame agenga umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda. Iki kinyamakuru cyemeye gukora inkuru ivuguruza iya mbere cyatangaje nkuko bikubiye mu ibaruwa yandikiwe Dominic Nic yateweho umukono na Peter Ntigurirwa ari nawe wanditse iyo nkuru. Muri iyi baruwa harimo amagambo agira ati:

Bwana Dominic Ashimwe, Isange Corporation ikwandikiye iyi baruwa mu rwego rwo kukwiseguraho ku nkuru yasohotse mu kinyamakuru isange.com kuwa 15/03/2017 ifite umutwe ugira uti ‘Umuhanzi Dominic Nic aranengwa bikomeye kwiyita andi mazina ku mbuga nkoranyambaga akabeshya rubanda akoresheje itangamakuru’

Nyuma yo gusesengura neza iby’iyi nkuru, twasanze ko hari aho ikinyamakuru cyacu (isange) cyarengereye, nticyubahiriza amwe mu mahame agenga umwuga w’itangamakuru mu Rwanda, bityo tukaba tuboneyeho kukwiseguraho ndetse tukwizeza ko tuzakomeza gukorana na we neza nk’uko byari bisanzwe. Kubw’ibyo, turakwizeza ko hagiye gukorwa indi nkuru ikosora ayo makosa yakozwe mu nkuru yabanje. Imana iguhe umugisha.

Dominic Nic Ashimwe

Ibaruwa yanditswe na Isange yisegura kuri Dominic Nic

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Dominic Nic twamubajije niba yahaye imbabazi Isange avuga ko yari yamwandagaje mu buryo buremereye, adutangariza ko yamaze kubaha imbabazi ndetse ko iyo bamusaba imbabazi kare kose atari kwirirwa ajya kubarega muri RMC. Yagize ati “Yego ni byo ubuyobozi bw’ikinyamakuru (isange) bwansabye imbabazi bwemera amakosa yose yakozwe, imbabazi nazitanze bimvuye ku mutima rwose nk’uko ijambo ry’Imana ribidusaba. Ni byiza nta kibazo. Nanyuzwe n’imbabazi bansabye, umubano mwiza wari usanzwe hagati yacu urakomeje ubu nta kibazo.Ku bwanjye ndabishimira Imana.”

Peter Ntigurirwa uyobora Isange Corporation ndetse akaba ari nawe wanditse inkuru kuri Dominic Nic, yabwiye Inyarwanda.com ko habayeho kwisegura ku nkuru yari yanditswe mbere kuko ngo harimo ibitari ukuri ariko kandi hakaba harimo n’ibindi ngo byari ukuri. Yunzemo ko na Dominic Nic ngo yemeye ayo makosa, ariko akavuga ko bidakabije kuba yayakora. Peter yasoje avuga ko hari inkuru yo kwisegura azandika izagaragaza ibyo yemera nk’amakosa yari mu nkuru yanditse kuri Dominic amunenga. Peter yagize ati:

Ni ugutegereza tukazandika inkuru (nkabona kugira ibyo ntangaza). Kwisegura byo byabayeho kuko hari ibyo yemeye (Dominic) hari n’ibyo yahakanye. Ntabwo ndagira ikintu nahita ntangaza kuko (Dominic) twumvikanye ko hari indi nkuru nzakora (yo kwisegura). Hari ibyo nemeye gukosora ariko hari n’ibyo na we yemeye avuga ko kuri we abona bidakabije kuba yabikora ubwo rero numva nta mpamvu, tuzandika ibyo twumvikanyeho turi babiri.

Image result for Peter Ntigurirwa amakuru

Peter Ntigurirwa uyobora Isange Corporation

Inyarwanda.com twavuganye na Ibambe Jean Paul umunyamategeko wa RMC yari yahawe ikirego na Dominic Nic, tumubaza niba gusaba imbabazi kwa Isange bikuraho kuburana na Dominic na cyane ko RMC yari yamaze kwakira ikirego cya Dominic Nic, Ibambe adutangariza ko ubuyobozi bwa RMC bwishimiye kuba impande zombi zumvikanye zigakemura ikibazo cyari hagati yabo mbere yuko urubanza ruba. Yavuze kandi ko RMC icyo iba ikeneye ari uko impande zombi zumvikana. Yunzemo ko igihe hazagira utanyurwa hagati ya Dominic Nic na Isange, ashobora kuziyambaza RMC.

Ibambe Jean Paul

Jean Paul Ibambe umunyamategeko wa RMC

Ibambe Jean Paul yabajijwe na Inyarwanda.com icyo uru Rwego rw’Abanyamakuru Bigenzuru (RMC) ruvuga ku binyamakuru bitandukanye bikomeje kwandika inkuru ziharabika abantu, byitwaje ko RMC izabitegeka kunyomoza inkuru ya mbere, adutangaza ko ibyo binyamakuru biba byishyira mu kaga kuko bishobora guhagarikwa by’agateganyo cyangwa se umunyamakuru wanditse iyo nkuru akamburwa ikarita ya RMC, ntabe yemerewe gukora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda.

REBA HANO 'ASHIMWE' INDIRIMBO YA DOMINIC NIC IKUNZWE N'ABATARI BACYE MU RWANDA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Luc Niyomugabo7 years ago
    Icyakora ntibyantangaza Peter ntajya yemera amakosa! Ubu se kwisegura no gusaba imbabazi ni kimwe koko? Iyo umwuga ujemo Ubukristo biba byiza kurushaho! Peter aravuga NGO hari ibyo genera n'ibyo Dominic yemera ngo ariko yumva ko bidakabije n'utundiii numva tudakenewe njye mbona ko ari imbabazi za nyirarureshwa!
  • Mimi7 years ago
    Abantu ariko ibi bintu ntibaramenya ko tubihaze di. Abanyamakuru bajyaho bakicarira umuntu bakamuvuga ayo bashatse barangiza bati tubabarire twararengereye turenga ku mahame agenga umwuga!!! Ubwo se murumva ari byo? Mukica reputation y'umuntu uko mubonye mwarangiza ngo nimubabarirwe? Ibintu wabirenzeho ubizi ubishaka njye numva wari ukwiriye kubihanirwa





Inyarwanda BACKGROUND