RFL
Kigali

Imana yaranyiyeretse i London mu giterane cya ‘Heart to Heart’ umuriro uraka- Pastor Jackie Mugabo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/07/2016 14:52
0


Nyuma y’iminsi itari micye amaze mu Bwongereza mu ivugabutumwa, Pastor Jackie Mugabo umuyobozi mukuru w’itorero Gates of Hope akaba n’umuyobozi wa Sisterhood in Christ International Ministries, arashima Imana yamwiyeretse, benshi bakabasha kubohoka ingoyi ya satani.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Pastor Jackie Mugabo yadutangarije ko amaze igihe ari gukorera umurimo w’Imana mu Bwongereza mu mujyi wa London, akaba yarahakoreye igiterane gikomeye cya Heart to Heart mu ntego yo kwimakaza urukundo mu bakristo, akabahugurira kurangwa n’umutima w’ineza n’uwo gufashanya.

Heart to heart

Pastor Jackie Mugabo umuyobozi wa Gates of Hope church

Yakomeje avuga ko Imana yamwiyeretse ikamushoboza umurimo wayo yagiyemo muri icyo gihugu. Benshi ngo barabohotse bongera kugirana ubusabane n’Imana ati ‘Nukuri nkubwije ukuri Imana yarahabaye pe, nabonye abantu babohoka. Umurimo watse muri UK (mu Bwongereza) i London muri heart to heart, Imana yihesheje icyubahiro.’

Pastor Jackie Mugabo, yadutangarije ko mu cyumweru gikurikiraho ni ukuvuga mu mpera z'uku kwezi, azajya mu Bubiligi kuhavuga ubutumwa bwiza akaba yizeye ko umuriro naho uzaka mu giterane cya Heart to heart azahakorera.

Kuri uyu wa 6 Kamena 2016 nibwo igiterane nk’iki cyabereye bwa mbere mu Rwanda, gikora ku mitima ya benshi bakitabiriye n’ubwo hari bamwe babyumvise nyuma bakumvikana barwanya iryo yerekwa rye, bakavuga ko guhoberana abantu bahuje ibituza bidakwiye gukorwa n'abakristo byingeye mu rusengero, ariko we(Jackie Mugabo) akabasobanurira ko Heart to heart igamije kwimakaza ibikorwa by’urukundo no gufashanya bikaba bihabanye nuko bamwe bayiketse.

Amwe mu mafoto yuko byari bimeze

Heart to heartHeart to heart






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND