RFL
Kigali

Choeur International de Kigali (CIEIK) yateguriye abanyarwanda igitaramo kidasanzwe cyo kwizihiza Noheli y'uyu mwaka

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/11/2018 9:34
0


Abaririmbyi babigize umwuga bahuriye muri Choeur International bateguye gitaramo cy’imbonekarimwe cyo kwizihiza ivuka rya Yesu (Christmas), kizaba ari uruvangitirane rw’indirimbo zizafasha Abanyarwanda gukomeza kuryoherwa na Noheli no gusoza umwaka neza wa 2018.



Iki gitaramo cyiswe ‘Christmas Carols Concert’ kizaba kuwa 16 Ukuboza uyu mwaka 2018 kibere kuri LEMIGO HOTEL guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kwinjira muri ‘Christmas Carols Concert’ ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi [10,000 frw] mu myanya y’imbere n’ibihumbi bitanu [5000 frw] mu byicaro bisanzwe. Abifuza kugura hakiri kare amatike yo kwinjira muri iki gitaramo, bayasanga kuri  Hotel Lemigo.

Igitaramo cya Noheli

Kizaba ari igitaramo cy’umwihariko cyateguwe n’abaririmbyi bafite ubuhanga bwihariye batoranyijwe mu makorali akomeye mu Rwanda hose, hari abaririmba ku giti cyabo (solistes) ndetse n’abaririmbira hamwe (Choir). Umuyobozi wungirije wa Choeur International, SHIMAGIZAWA Alain Rivhard yavuze ko abaririmbyi n’abacuranzi b’iyi korali biteguye gukora igitaramo gifite umwihariko kurusha ibindi byose byakozwe kuva yashingwa.

Yavuze ko bateguriye abakunzi babo indirimbo nshya nziza zigezweho zifite ijyana nka (a capella songs, negro spirituals, Mozart and Beethoven) zimwe zizaba ziririmbwe mu Rwanda kunshuro ya mbere, ndetse n indirimbo zisanzwe zirirmbwa mu gihugu cyacu ariko zashyizwemo umwihariko udasanzwe buryo bwo kuziririmba. Buri wese aziyumva mu rurimi ashaka kuko hateguwe indirimbo zo mundimi zirenga 5 ikinyarwanda cyo kikazaririmbwa neza bidasanzwe.

Choeur International de Kigali

Chœur International yakoze ibintu byinshi muri iyi myaka 12 imaze ishinzwe. Yafashije abaririmbyi benshi gutera imbere mu miririmbire inoze mu buryo bugaragarira imiririmbire y’amakorali mu Rwanda, cyane cyane amakorali aririmba muzika yanditse ku manota. Ifatanyije na Minisiteri y’Umuco na Siporo yateguye kandi ikora ibitaramo bitandukanye byo kwibuka abahanzi ba mbere banditse kandi bahimba indirimbo zanditse ku manota bazize Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Rugamba Cyprien, Padiri Alfred Sebakiga, Padiri Musoni, Padiri Byusa, Saulve Iyamuremye n’abandi.

CIEIK yagize uruhare mu gutegura indirimbo yubahiriza umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC izwi nka “Jumuiya Yetu.” Mu mwaka ushize wa 2013 CIEIK ni bo baririmbye iyi ndirimbo yubahiriza EAC ubwo hatangizwaga iserukiramuco ry’ibihugu bigize EAC ryari ryiswe JamaFest ryabereye i Kigali.

Choeur International igizwe n’abaririmbyi b’abahanga gusa

Mu bindi bikorwa Choeur international et Groupe instrumental de Kigali yateguye harimo ihuriro ry’amakorari rya 6 ryakoranyije amakorari yakoze igitaramo cyo kwibuka abaririmbyi bo mu bihugu duturanye Kenya, Uganda, RDC hamwe na Korari zo hirya no hino mu gihugu. Choeur International yitabiriye  kandi ibitaramo mpuzamahanga byabereye mu bihugu bitandukanye birimo Burundi, Uganda, Tanzaniya, Kenya na Ghana aho yahagarariye u Rwanda kandi ikitwara neza muri byo.

Choeur International de KigaliChoeur International de KigaliChoeur International de KigaliChoeur International de KigaliChoeur International de KigaliChoeur International de KigaliChoeur International de Kigali

Igitaramo cyateguwe na Choeur International de Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND