RFL
Kigali

Ibyo gusezerana na shitani kw’ibyamamare bibaho? Bikorwa bite?

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:5/01/2018 7:03
3


Byinshi byirirwa bivugwa ku isi harimo no kuvuga ko hari ibyamamare bikomeye ku isi bikesha ubwamamare mu kugurisha ubugingo kwa shitani. N’ubwo bimeze bitya, biragoye kuba wabona ikintu gifatika kibyemeza cyangwa cyatanga intangiriro y’ubushakashatsi kuri byo.



Twagerageje gushakisha ibintu bitandukanye byagiye byandikwa kuri iyi ngingo gusa inyandiko nyinshi zishingira ku byo ibyamamare bimwe na bimwe byagiye byivugira ku mugaragaro.

Bamwe mu byamamare bagiye bemera mu magambo yabo ko bagurishije ubugingo bwabo kuri Satani

Hari bamwe mu byamamare bakomeye ku isi bagiye bemera ko bafite aho bahuriye n’ibi byo kugurisha ubugingo kuri shitani, urugero ni nka Katty Perry, yavutse mu muryango w’abakristu ndetse ababyeyi be bombi ni abapasiteri ku buryo iwabo batari bemerewe kurya ibinyampeke byitwa Lucky Charms ngo kuko ‘Lucky’ byibutsaga nyina ‘lucifer’ (satani).

Katty Perry mu kiganiro n’umunyamakuru yigeze gutangaza ko yabonaga ibyo kuririmba umuziki wa gospel ntaho bizamugeza, niko kugurisha ubugingo bwe kuri satani (When I was 15, because I grew up in a household where all I ever did was listen to gospel music…. I swear I wanted to be, like, the Amy Grant of music, but it didn’t work out, and so I sold my soul to the devil) Uyu mukobwa afite n’indirimbo yitwa ‘Dance with the Devil’.

Undi ni Eminem uvuga mu ndirimbo ye ‘Say Goodbye Hollywood’ ko iyo abimenya hakiri kare atari kuba umuraperi ngo kuko yagurishije roho ye kuri sekibi akaba adashobora kongera kuyisubirana. Lady Gaga nawe yigeze kurahira mu izina rya sekibi (I swear to Lucifer). Ubwo yari mu gitaramo, Kanye West nawe yabwiye abafana ko yagurishije ubugingo bwe. Rihanna nawe yabajijwe impamvu yashyize ikiganza ku ijisho rimwe, ahita yitakuma aseka cyane ati “Ni uko nsenga sekibi, ubwo urambaza ibyo gute?”

Nicki Minaj nawe yigeze kuvuga ko muri we habamo umuntu wundi witwa Roman (bivugwa ko ari shitani). Yagize ati “Roman ni umuhungu w’umusazi uba muri njye, ajya avuga ibintu ntashaka kuvuga, yavutse mu mezi macye ashize, ntekereza ko yavutse mu burakari bwinshi, ni umunyamahane. Yifuza gutungwa agatoki, ndamubwira ngo agende ariko ntiyagenda kuko ari hano ku mpamvu runaka, abantu nibo batumye avuka, ntaho azajya”. Si aba gusa kuko hari n’abandi benshi bagiye bagaragaza ubutumwa nk’ubu mu ndirimbo barimo Ariana Grande, Michael Jackson, Bob Dylan, Kesha, Snoop Dogg, DMX, Beyonce n’abandi benshi.

Benshi bagwa mu mahitamo y’icyiza n’ikibi, bagahitamo ikibi

Joseph Sciambra, umwe mu bagize amahirwe yo kuba Hollywood no kwitegereza ubuzima bw’ibyamamare, avuga ko yahuye na benshi bamuha ubuhamya bugaragaza ko uburyo satani akora, ataba ashaka ko abatuye isi bamubonesha amaso nk’uko benshi batekereza ko kugirana nawe igihango ari ukujya ahantu mukabonana imbona nkubona mukagira ibyo mwumvikana. Joseph avuga ko ubuzima busanzwe abantu babayeho bwa buri munsi muri Hollwood buba ari ugukora amahitamo hagati yo kwamamara cyangwa se kugumana impano, uko yaba ari nziza kose ariko ntugire aho ugera.

Gufata ibi byemezo bigereranywa no kugurisha ubugingo kuri sekibi biba bigoranye kuko akenshi biba bitemeranywa n’umutimanama w’umuntu ariko uko umtimanama ukomanga, nyirawo akawucecekesha bitewe n’ibyo ashaka kugeraho. Ingero zigaragara zagiye zitangwa ni nk’aho Jessica Biel umwe mu bakinnyi ba filime bafite izina rikomeye, yari asanzwe ari umwana ukina filime zoroheje ariko ubwo yashyiraga hanze amafoto yambaye ubusa ubwo yari afite imyaka 17, abakora filime batangiye kumurwanira.

Ibyo kandi ni ko byagenze ku muririmbyi Jayne Mansfield mu myaka ya za 1950 ubwo yabonaga ibye no kuririmba ntaho biri kugana, rimwe atungurana imbere yurufaya rw’abafotozi akuramo umwenda wo hejuru amabere ayashyira ku gasozi, kuva ubwo nawe batangira kumubyiganira. Halle Berry nawe ni umwe mu bakinnyikazi ba filime bahagaze neza, muri 2002 yafashe umwanzuro utoroshye wo gukina muri filime agace gato yambaye ubusa hejuru, kuva ubwo ntiyongera guhangayikishwa no gutoranywa mu bakina amafilimi agezweho.

Izi ni zimwe mu ngero ariko ku ruhande rw’abatunze amafaranga menshi, nabo bagera asho bagomba gufata ibyemezo bikomeye cyane nko kugambanira abantu bakicwa kugira ngo harengerwe inyungu zimwe na zimwe z’amafaranga, kuriganya ndetse n’ibindi bintu bikomeye umuntu ajya gufataho icyemezo umutima udiha. Hari n’izindi ngero nyinshi zitandukanye z’abikoza isoni kugira ngo bamenyekane cyangwa bagakora ibindi bidakorwa. Joseph avuga ko uku ariko kugurisha ubugingo kuri shitani abantu baba bibaza ko byaba bikorwa mu buryo buteye ubwoba.

Ikindi cyagarutsweho cyane ni uburyo iyo umuntu yakoze ikintu rimwe kandi aricyo kimubeshejeho biragoye ko yasubira inyuma ngo asubire kuba uwo yari ari we. Uwaryamanye n’abant runaka ngo abone akazi, byamugora cyane kuba yakwanga kongera igihe haba hari andi mahirwe abonetse kandi nta kundi yayageraho. Umuntu wishe umuntu rimwe nawe ni uko, nta gusubira inyuma aba ashobora kongera, kurusha uko yaba atarabigerageza na rimwe, niyo moamvu bavuga ko uwagurishije ubugingo bwe atabusubirana.

Imihango yindi yo kwiyegurira sekibi mu buryo bufatika nta makuru menshi afitiwe gihamya abivugaho gusa ikizwi neza ni uko mu mugambi wa shitani ashaka gukoresha abantu ibibaganisha mu kumwiyegurira nyamara bagitekereza ko bari mu murongo mwiza, ndetse hari n’abatekereza ko atabaho kandi bamukorera. Muri uru rugangitirane rw'ibyamamre bitandukanye kandi, bivugwa ko hari n'abavuga ko bagiranye igihango na shitani nyamara bagamije kuvugwa no kumenyekana, cyo kimwe no gukoresha ibimenyetso bitandukanye bivugwaho kuba bifitanye isano na sekibi sekinyoma lusiferi. hari bamwe babikoresha batazi n'icyo bivuze, ntacyo bagamije, kuko babona buri wese abikora, bityo bikaba bigoye cyane kuba wamenya abakorana na sekibi n'abadakorana nawe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Elise Maniraho6 years ago
    Abantu tugomba gushishikarira kwiga no kwizera bibiliya kuko niyo yo nyine kuri!
  • Mimi6 years ago
    Ibi ntaho bihuriye rwose ngo umuntu yakinaga film zoroheje yifotoje yambaye ubusa batangira kumurwanira none yabaye icymamare ubwo ngo yagurishije ubugingo bwe kwa Satan?? Hanyuma se abinaha birwa babwambaye ko ntacyo bageraho??ubwo kereka niba shitani iba Hollywood gusa!!
  • Comedian prince6 years ago
    Ni danjye





Inyarwanda BACKGROUND