Itsinda Healing worship team rigizwe n’abaririmbyi baturuka mu itorero Power of Prayer Church, ryakoze igitaramo cyo gushyira hanze alubumu ya kabiri y’amashusho “Tuliza nguvu za shetani”, kitabirwa na benshi kugeza aho bamwe babuze aho bicara mu rusengero bahagarara hanze.
Iki gitaramo cyabaye kuri iki cyumweru tariki 6 Ukuboza 2015 mu rusengero rwa Four Square Gospel Church rwa Kimironko, kuva isaa kumi z’umugoroba kugeza saa moya n’igice. Abakitabiriye basabanye n’Imana mu kuramya no kuyihimbaza mu ndirimbo za Healing Worship team zakunzwe n’abatari bake ndetse no mu zindi z’amatsinda yafatanyije nayo.
Healing Worship team ni uko yari yambaye mu gitaramo cyakoze ku mitima ya benshi
Benshi bari bavuye imihanda, bitabira igitaramo cya Healing Worship team
Intego y’iki gitaramo yari iyo gushyira hanze alubumu ya 2 y’amashusho yitwa “Tuliza nguvu za shetani”. Iyo alubumu ikaba ikubiyemo indirimbo zifite ubutumwa buvuga ku bitangaza, ku kurwanya satani no gusohoza amasezerano. Abakunzi ba Healing worship team basabwe kuzareba amashusho yayo kuko bazarushaho kujya mu bwiza bw’Imana.
Iki gitaramo cyatumiwemo True Promises, Gisubizo Ministries ndetse na Kingdom of God Ministries kitabiriwe ku rwego rwo hejuru kugeza aho bamwe babuze imyanya bicaramo, bahagarara hanze na cyane ko kwinjira byari ubuntu. Ayo matsinda yose yataramiye abari aho barushaho kunezerwa.
Bamwe bari bahagaze hanze kubera kubura aho bicara
Mu gitaramo Healing worship team yakoze ubushize nabwo byabayeho, bamwe mu bakunzi bayo bataha batishimye kuko batataramanye uko bikwiye n’itsinda bakunda kubera gukurikirana igitaramo bahagaze hanze. Rumenge Etienne uyobora iri tsinda yabwiye Inyarwanda.com ko bagiye gufata ingamba zizatuma iki kibazo kitazongera kubaho bakajya bashimisha abakunzi babo bose. Yagize ati:
Igiterane cyagenze neza turashima abatwitabye(abitabiriye), abantu benshi bari mu rusengero usibye ko batakwiriye bose(bamwe babuze aho bicara bajya hanze), Turafata ingamba zizatuma bitazongera kubaho kugirango tunezeze abakunzi bacu bose. Nyuma y’iyi DVD, turi gutegura indi DVD y’umwaka utaha wa 2016, ubu tugiye gutegura iminsi mikuru,nta yindi gahunda turategura usibye igikorane(igiterane) cy’abaririmbyi.
Healing Worship team igizwe n’abaririmbyi basaga 47,kugeza imaze gukora alubumu ebyiri z’amashusho. Iya mbere yitwa “Yesu ni muzima muri twe”, iya kabiri ari nayo bashyize hanze kuri iki cyumweru yitwa “Tuliza nguvu za shetani”. Iri tsinda rikunzwe mu ndrimbo zitandukanye nka: Tuliza, Ibiriho ubu, Sinzatuza,Imana ntijya ibeshya, Inzira z’Imana, Nziringira umuremyi n’izindi.
REBA AMAFOTO Y'UKO ICYO GITARAMO CYAGENZE
Healing Worship team yakoze igitaramo cy'amateka
Kibonke Muhoza uyobora indirimbo muri Healing worship team
Iki gitaramo kitabiriwe ku buryo bushimishije
Uyu niwe wari wigishije ijambo ry'Imana muri icyo gitaramo
Uyu niwe wayoboye umuhango wo kumurika alubumu
Habayeho umwanya wo gushyigikira Healing worship team, benshi bayitera inkunga
TANGA IGITECYEREZO