RFL
Kigali

Healing worship team yateguye igitaramo gikomeye izamurikiramo Album ya 3 y’amashusho, kwinjira ni ubuntu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/04/2017 11:25
0


Healing worship team igizwe n’abaririmbyi babarizwa mu itorero Power of Prayer Church igiye kumurika Album ya gatatu y’amashusho yitwa ‘Mana imbaraga zawe zirakomeye’ mu gitaramo kizaba tariki 7 Gicurasi 2017.



Rumenge Etienne umuyobozi wa Healing worship team yatangarije Inyarwanda.com ko igitaramo cyabo kizabera muri Restoration church ku Kimisagara tariki 7 Gicurasi 2017 kuva isaa munani z’amanywa, kwinjira akaba ari ubuntu ku bantu bose na cyane ko bifuje kutihererana ubwiza bw'icyo gitaramo n'uburyohe bwa Album yabo ya gatatu y'amashusho ikoranye ubuhanga.

Rumenge Etienne yakomeje atangariza Inyarwanda.com ko batoranyije urusengero rwa Restoration rwa Kimisagara kuko ari ahantu hagutse cyane hashobora kwakira abantu benshi kuko bakunze kujya bahura n’ikibazo cyo gukorera ahantu hato, abantu bamwe bagasubirayo babuze aho kwicara.

REBA HANO 'IBIRIHO UBU' YA HEALING WORSHIP TEAM

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND