RFL
Kigali

Healing worship team yijeje abazitabira igitaramo cyayo ko bazatahana ibyishimo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/02/2018 9:52
1


Tariki 4 Werurwe 2018 ni bwo Healing worship team izamurika album yayo ya kane mu gitaramo kizabera ku Gisozi kuri Bethesda Holy church. Kugeza ubu abaririmbyi ba Healing worship team bavuga ko imyiteguro y'iki gitaramo bayigeze kure.



Muri iki gitaramo cyiswe 'Mwami icyo wavuze live concert', Healing worship team bazaba bari kumwe na Gaby Irene Kamanzi n'amatsinda atanu akomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda ari yo; Gisubizo Ministries, Kingdom of God Ministries, True Promises Ministry, Light Gospel choir na Alarm Ministries. Rev Can Antoine Rutayisire ni we uzigisha ijambo ry'Imana.

Muhoza Budete Kibonke umuyobozi w'amajwi muri Healing worship team yabwiye Inyarwanda.com ko imyiteguro bayigeze kure. Yagize ati: "Imyiteguro ya concert iragana ku musozo aho dusigaranye iminsi ine ngo umunsi nyir'izina ugere, dukomeje gutumira abakunzi ba Healing worship team ngo bazaze ku bwinshi bizadushimisha. Abazifatanya natwe bazatahana ibyishimo muri bo, tuzaba dufite na CD Audio abayikenera izaba ihari. Kwinjira ni ubuntu. Imana turayizeye izakora ibiruta cyane ibyo twibwira."

Kibonke Muhoza

Muhoza Kibonke umutoza w'amajwi wa Healing worship team

Muri iki gitaramo Healing worship team bazaba bafata amashusho ya album yabo ya kane. Muhoza Budete Kibonke yakomeje agira ati; "Ikindi n'uko dukomeje gusengera igiterane kugira ngo hazabemo ubwiza bw'Imana. Agashya karimo ni ubutumwa buzumvikana mu ndirimbo 11 tuzaba dufite kuko ntabwo zisanzwe ni agaseke ni ubutumwa buzaba buturutse ku Mana bugenewe abazaba mu gitaramo cyacu ndetse n'abari ku isi hose."

Image result for Gaby Kamanzi amakuru

Gaby Kamanzi azaririmba mu gitaramo cya Healing worship team

UMVA HANO 'BYOSE BYARAKOZWE' INDIRIMBO NSHYA YA HEALING WORSHIP TEAM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bosco6 years ago
    Turabyishimiye pe! Arko se mwamfasha ,BethesdaHoly Church ibahe Ku Gisozi?Murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND