RFL
Kigali

Hakenewe umuntu urimo umwuka w’Imana mu nzego zitandukanye z’ubuzima-Ev Ernest Rutagungira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/08/2017 14:25
3


Ni henshi Bibiliya yagiye igaruka ku mumaro wo gutunga umwuka w’Imana, ahanini itavuga inyungu bwite gusa ahubwo ivuga umumaro w’uwutunze ku nyungu rusange z’ababana nawe.



Uyu mumaro ni nawo tugiye kugarukaho muri iyi nyigisho aho twateruye tuvuga ngo “Hacyenewe umuntu urimo umwuka w’Imana mu nzego zitandukanye z’ubuzima” Iyo dusomye ijambo ry’Imana mu itangiriro 41:38 tuhasanga inkuru z’umwami Farawo wa Egiputa (Misiri) aho yagize icyifuzo akabaza abo yatwaraga ati “Tuzavana hehe umuntu umeze nka Yosefu urimo umwuka w’Imana ? Uyu Yosefu yavugaga ni mwene Yakobo, Yakobo ukomoka kuri Isaka umuhungu wa Aburahamu wahawe isezerano ryo kuba Sekuruza w’abizera twese (Itang 17:4-5).

Mu gihe cyari gikomereye Umwami Farawo, ubwo yahabwaga ubutumwa n’Imana binyuze mu nzozi akazibagirwa, habuze n’umwe wo kuzirotora no kuzisobanura, maze Yosefu wari imbohe azira icyaha gihimbano cyo gushaka gufata kungufu muka Potifari (Muka Potifari washatse ko basambana, abyanze amufungisha imyaka ibiri amubeshyera ko yashatse kumusambanya cyangwa kumufata ku ngufu), abasha gusobanurira Umwami iby’izo nzozi, bituma igihugu cyose kibasha kurokoka inzara yamaze imyaka irindwi yose (Itang 41:30,55).

Umwuka w’Imana wari muri Yosefu, ni wo wamushoboje kwanga gusambanya nyirabuja, n’ubwo byari gushoboka ko yari kuronkeramo ubutunzi n’icyubahir.  Uku ni nako umuntu wese urimo Umwuka Wera w’Imana ayubahisha mu buzima bwa buri munsi, bene uyu ntaca inyuma uwo bashakanye, iyo ahawe inshingano zo gucunga umutungo w’abandi ntabwo awusahura, bene uyu ntabwo akorera ku jisho ahubwo arangwa n’ubunyangamugayo, byaba ari umugisha bene aba bantu babonetse mu ngeri zose z’imirimo dukora.

Yosefu yakoze ikindi kintu gikomeye, n’ubwo yari yarahemukiwe n’abavandimwe be, ntabwo yigeze agira umutima wo kubihimuraho cyangwa kwihorera ahubwo kubw’Umwuka W’Imana wari muri we yaranzwe n’umutima w’imbabazi, nawe mwene data niba uziko ukigira inzigo no kwihorera ujye umenya ko Umwuka wera atari muri wowe.

Iyo dusomye mu buhanuzi bwa Daniel 5:11, tuhasanga izindi nkuru z’umuntu urimwo umwuka w’Imana wagize umumaro ubwo Umwami Belushazari w’I Baburoni (Iraq y’iki gihe) mwene Nebukadinezari yanyweshaka Vino ibikombe byanyazwe mu rusengero rw’I Yerusalemu, bagahimbaza ibigirwamana byabo, maze Uwiteka ararakara yandikisha ku rukuta amagambo avuga ngo “Mene Mene Tekeli Ufarisini”,abantu bose bamaze kunanirwa Kkyasobanura ni bwo uyu Daniel yegereye Imana arasenga Imana imuhishirira igisobanuro cyayo.

Benedata ducyenewe umuntu urimo umwuka w’Imana mu nzego zitandukanye z’ubuzima tubamo, mu nzego zifata ibyemezo ducyeneye abantu badafata imyanzuro y’ikubagahu, ahubwo bazirikana ko Uwiteka Imana yo mu ijuru se wa Yesu Khristo ari Imana bakwegera ikabagira inama. Uyu Daniel na bagenzi be ni nabo Bibiliya ivuga ko bahagaze ku kuri kwabo bakanga kuramya ibishushanyo bisengwa, ni nako umuntu urimo Umwuka w’Imana abaho ntabwo yemera gukoreshwa ibyaha runaka , ahubwo yubahisha Imana ye.

Umukobwa urimo Umwuka w’Imana ntiyemera gusambanywa kugira ngo abone akazi, umugabo (umugore) urimwo umwuka w’Imana ntabwo aca inyuma uwo bashakanye, umunyedini wakiriye Umwuka Wera ava mu kwishushanya agakizwa, tugize umugisha tukabona abantu barimwo uyu mwuka w’Imana, kuko ubwambuzi bwacika, iterambere rikiyongera maze amahoro agatemba mu isi.

Icyagiye gishoboza aba bagabo ni ukubaho mu buzima bufata imyanzuro yo kubaho kwabo, bari barasobanukiwe neza ububasha n’ubushobozi bw’Imana yabo ya Israel, Iyi Mana ni nayo mana yacu, Daniel yabivuze neza ati “Izina ry’Uwiteka rihimbazwe ibihe byose, kuko ubwenge n’amaboko ari ibyayo, niyo inyuranya ibihe n’imyaka, niyo yimura abami ikimika abandi, igaha abanyabwenge ubwenge n’abazi kwitegereza ikabaha kumenya kandi ihishura ibihishwe by’ahatagerwa, izi n’ibyo mu mwijima, umucyo ubana nayo (Daniel 20-22).

Natwe birashoboka, Umwuka Wera ni isezerano Yesu yasigiye abamwizeye, nta kabuza iyo wemereye Yesu ukakira agakiza ukava mu byaha, ubasha guhabwa Umwuka wera muri wowe, ntihaba hakiriho kuba ikibazo mu bandi ahubwo uba mushya abakuvugirizaga induru bakagushakiraho igisubizo, ibi si umurage w’idini runaka gusa oya, ahubwo ni isezerano ry’abizeye Yesu kuko mu mahanga Yose ukora ibyo gukiranuka Imana iramwemera.

Ernest RUTAGUNGIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ben Benjamin6 years ago
    Imana ikomeze iguhe umugisha kdi nafashijwe
  • Tumusiime6 years ago
    Amina
  • Mutunzi jules6 years ago
    Uku ni ukuri kuzuye.. Yesu aguhe umugisha





Inyarwanda BACKGROUND