RFL
Kigali

Gatsibo: Gasabira Emmanuel watangije Revelation church yasizwe amavuta yo kuba Intumwa y'Imana (Apotre)-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/06/2017 21:27
3


Gasabira Emmanuel umwe muri babiri batangije itorero Revelation of churches family of God in Rwanda, rimwe mu matorero akomeye mu ntara y’Iburasirazuba, yasizwe amavuta yo kuba Intumwa y’Imana mu muhango wabaye tariki 17 Kamena 2017.



Ibirori byo kwimika Gasabira Emmanuel wari usanzwe ari Bishop, byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2017, bibera mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Kabarore mu itorero Revelation of churches family of God in Rwanda. Gasabira Emmanuel yimitswe na Apotre Robert Living Kikulwe uyobora itorero Prayer Palace ryo muri Uganda.Ibi birori byitabiriwe n’abantu benshi barimo n’abayobozi mu nzego za Leta kuva ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba kugeza ku rwego rw’umurenge wa Kabarore ahari icyicaro gikuru cy’iri torero.

Mu bashyitsi b'abayobozi bari muri ibi birori hari; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'intara y'Iburasirazuba Habimana Kizito, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Kabarore Murego Richard, Bishop Gasore Costante uyobora Restoration church Intara y'Iburasirazuba, Bishop Mary Gasana uyobora Good Foundation church, Bishop Kabugo Godfrey wo muri Uganda n'abandi. 

Apotre Gasabira Emmanuel

Gasabira Emmanuel asukwaho amavuta yo kuba Intumwa y'Imana

Apotre Gasabira Emmanuel w'imyaka 57 y'amavuko yashimiye cyane ubuyobozi bw'itorero Revelation of Churches family of God in Rwanda ku bwitange no kumworohereza mu miyoborere ari na byo byatumye agera kuri uru rwego rwo kwitwa Intumwa y’Imana.  Yanatangaje kandi ko ari umwanya wo kugira ngo hazamurwe abandi ba Bishop bane (4) nabo bari basanzwe ari ba Reverand Pasteurs kugira ngo umurimo w'Imana urusheho gutera imbere. Abimitswe ku rwego rwa Bishop ni: Nkurunziza Eugene,Gatsinzi Damien, Kayinamura Vianey na Birakwiye Suzana. 

Apotre Gasabira Emmanuel uciye agahigo ko kuba uwa mbere mu karere ka Gatsibo usutsweho amavuta yo kuba Intumwa y'Imana, nyuma yo kwimikwa yasabye abakristo muri rusange kumvira no gutega amatwi impanuro z'abayobozi. Yongeyeho kandi ko ubu itorero rigiye kwaguka kuko asa nk’aho ahawe uburenganzi bwo kuzenguruka isi avuga ubutumwa nk'Intumwa y’Imana.

Mu ndahiro y’abo aba Bishop 4 bemeye ko bazakora umurimo w'Imana bagamije kwigisha ijambo ry'ukuri, kandi ko batazitwaza umwanya bahawe ngo bawukoreshe mu nyungu zabo bwite, kandi ko bagomba guharanira iterambere ry'abakristo bayoboye. Hanasutsweho amavuta abandi bapasteri batandukanye bazamurwa mu rwego rwa Reverand harimo n'umugore wa Apotre Gasabira Emmanuel ari we Mukarusagara Joy Gasabira, akaba yahise aba Rev Mukarusagara Joy Gasabira.

Apotre Gasabira Emmanuel

Aba uko ari bane basutsweho amavuta bahabwa inshingano zo kuba aba Bishops

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'Iburasirazuba, Habimana Kizito wari umushyitsi mukuru, yashimiye cyane ubwitange budasanzwe Apotre Gasabira Emmanuel n'itorero Revelation of churches family of God in Rwanda muri rusange ku ruhare bagira mu kurerera neza igihugu. Yavuze ko ibi bigaragarira ku buhamya bwumvikana hirya no hino buvuga neza Apotre Gasabira Emmanuel. Yaboneyeho gusaba abakristo kuzaba intangarugero mu kwitabira amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyihwe ku itariki ya 4/8/2017.

Umuvugizi w'itorero Revelation of churches family of God in Rwanda, Ruzindana Godfrey yatangaje ko batazabura gukorana neza n'inzego zitandukanye za leta, kandi ko abakristo bagomba kubahiriza amategeko ya leta kuko nta buyobozi budaturuka ku Mana. Yongeyeho kandi ko uko abakristo bakizwa ari amahirwe ku gihugu cy'u Rwanda, Afrika n'isi muri rusange. Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Ruzindana Godfrey, Apotre Gasabira Emmanuel yimitswe nyuma y'igihe gito Apotre Sadiki Zakariya yitabye Imana, uyu nyakwigendera Apotre Zakariya akaba ari we wafatanyije na Apotre Gasabira gutangiza itorero Revelation of churches family of God in Rwanda. Abajijwe niba Apotre Gasabira ataratinze kwimikwa, yavuze ko iki ari cyo gihe. 

Apotre Gasabira Emmanuel

Apotre Gasabira Emmanuel (iburyo)

Kugeza ubu itorero Revelation of Churches family of God in Rwanda rigizwe n'amatorero 55 mu gihugu hose ikaba ifite abakristo basaga ibuhumbi umunani mu gihugu hose. Ni itorero ryatangiye mu w'i 1995 ritangizwa na Apotre Sadiki Zakariya afatanyije na Apotre Gasabira Emmanuel. Iri torero ryabonye ubuzima gatozi mu Ukuboza umwaka wa 2002, rikaba rikorera mu ntara 3, Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali n'Intara y'Amajyepfo. Kugeza ubu ni rimwe mu matorero akomeye mu Ntara y'Iburasirazuba aho riza riri mu matorero afite abakristo benshi ndetse anafite ibikorwa binyuranye by'iterambere. 

ANDI MAFOTO Y'UMUHANGO WO KWIMIKA APOTRE GASABIRA EMMANUEL

Apotre Gasabira Emmanuel

Apotre Gasabira asukwaho amavuta

Apotre Gasabira Emmanuel

Apotre Gasabira Emmanuel

Apotre Gasabira ashyikirizwa inkoni y'ubushumba ku rwego rwa Apotre

Apotre Gasabira Emmanuel

Apotre Gasabira Emmanuel

Nyuma yo kwimikwa Apotre Gasabira na we yahaye inshingano bamwe abagira abapasiteri

Apotre Gasabira EmmanuelApotre Gasabira EmmanuelApotre Gasabira EmmanuelApotre Gasabira EmmanuelApotre Gasabira Emmanuel

Ruzindana Godfrey (ibumoso), umuvugizi w'itorero Revelation of churches family of God in Rwanda

Apotre Gasabira Emmanuel

Hari abakristo benshi n'abayobozi mu nzego zitandukanye

AMAFOTO: Frank Mario Sebudandi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aphro6 years ago
    Ni mukomeze ese batabaye ba Apotre ntibakora ngo mvuye kuntera ngeze kuyindi ndabona ari nko mugisirikare babaha ama rank izo nzego mwishyiraho Imana izazibabaza
  • Bazatsinda innocent6 years ago
    Twishimiye ko imana irimo kwagura umurimo wayo
  • 6 years ago
    Innocentbazatsinda@gmail.com





Inyarwanda BACKGROUND