Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi kuri ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Tchad muri gahunda z’ivugabutumwa. Kuri pasika nyuma yo kuririmba mu gitaramo cya Patient Bizimana ni bwo uyu muhanzikazi yafashe indege yerekeza muri Tchad.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Gaby Irene Kamanzi yadutangarije ko yagiye muri Tchad ku butumire bwa televiziyo yitwa Electron Tv imwe mu ma televiziyo akomeye muri icyo gihugu cya Tchad. Gaby Kamanzi yavuze ko yishimiye gutumirwa kujya kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu muri Tchad. Yagize ati:
Ubu butumire nabwakiriye neza cyane kandi narabwishimiye. Guhura na BeneData batuye mu kindi gihugu cya kure ariko mugahuzwa na Yesu Kristo ni ibintu byiza cyane. Guhura mukavuga imvugo imwe kandi muba mu bihugu bitandukanye njyewe ni kimwe mu bintu binshimishije cyane, ni Yesu uhuza abantu gutyo. Kuva hano na none, ni opportunity (amahirwe) Imana impaye yo kuyikorera mu gice cya Africa aho bavuga igifaransa, kuko Tchad ni igihugu kiri Francophone (gikoresha cyane ururimi rw’igifaransa).
Gaby Kamanzi yatumiwe n'umuyobozi wa Electron Tv witwa Armand Djegoltar akaba ari umukristu ukunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Armand Djegoltar afite na Minisiteri yo kuramya Imana aho abantu bava mu matorero atandukanye bagahurira muri iyo Minisiteri kugira ngo baramye Imana gusa, umwanya muremure. Uyu muyobozi yigeze kuza mu Rwanda muri 2015, akaba ari bwo yamenyanye na Gaby Kamanzi amubwira ko yifuza ko yazajya muri Tchad.
Hano Gaby Kamanzi yari ageze muri Ethiopia mu rugendo rwerekeza muri Tchad
Gaby Kamanzi mu kiganiro cya mu gitondo kuri Electron Tv muri Tchad
Gaby Kamanzi hamwe na Armand Djegoltar (uri hagati) uyobora Electron Tv
Nyuma y'ikiganiro bafashe ifoto y'urwibutso
REBA HANO 'ARANKUNDA' YA GABY KAMANZI
TANGA IGITECYEREZO