Umuvugabutumwa Manasseh Eric Muvandimwe agiye kurushingana na Ganza Celestine, umukobwa wa Apotre Simeon Mukwiza uyobora itorero Wells Salvation church ku isi rifite icyicaro ku mugabane wa Amerika muri Canada.
Manasseh Eric Muvandimwe ni umuvugabutumwa ukunzwe cyane n’urubyiruko by’umwihariko mu mashuri makuru na kaminuza dore ko igihe kinini yamaze yiga muri kaminuza (KHI) yari umuyobozi wa GBU (Groupe Biblique Universitaire du Rwanda) ndetse kuri ubu akaba ari umwe mu bayobozi ba UGBR ihuza za GBU zose zo mu Rwanda.
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2016 ni bwo bwa mbere Eric Muvandimwe yagaragaye ari kumwe n’umukunzi we Ganza Celestine,bakaba barifotoreje muri Canada. Mu mafoto yagiye hanze icyo gihe Manasseh na Ganza bagaragaye bari mu munyenga w’urukundo nkuko amafoto abigaragaza. Nyuma y’aho gato, haje kuba imihango yo gusaba no kubwa, ibirori bibera muri Canada mu mpera za 2016.
N’ubwo bitatworoheye kuvugana n’aba bombi yaba Manasseh na Ganza ku bijyanye n’ubukwe bwabo, amakuru y’impamo agera ku Inyarwanda.com ni uko aba bambi bari kwitegura kwambikana impeta bagasezerana imbere y’Imana n’imbere y’abakristo ndetse n'impapuro zitumira abantu mu bukwe bwabo zikaba ziri gutangwa. Gusezerana imbere y’Imana biteganyijwe tariki 27 Gicurasi 2017, bikazabera i Nyamirambo ku Assemblies of God Family church.
Ev Eric Manasseh hamwe n'umukunzi we Ganza Celestine umukobwa wa Apotre Mukwiza
Ev Eric Manasseh n'umukunzi we Ganza bari mu munyenga w'urukundo
Hano ni mu mpera za 2016 ubwo habaga ibirori byo gusaba no gukwa
TANGA IGITECYEREZO