RFL
Kigali

Ev Manasseh Eric Muvandimwe agiye kurushingana n’umukobwa wa Apotre Simeon Mukwiza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/03/2017 10:05
3


Umuvugabutumwa Manasseh Eric Muvandimwe agiye kurushingana na Ganza Celestine, umukobwa wa Apotre Simeon Mukwiza uyobora itorero Wells Salvation church ku isi rifite icyicaro ku mugabane wa Amerika muri Canada.



Manasseh Eric Muvandimwe ni umuvugabutumwa ukunzwe cyane n’urubyiruko by’umwihariko mu mashuri makuru na kaminuza dore ko igihe kinini yamaze yiga muri kaminuza (KHI) yari umuyobozi wa GBU (Groupe Biblique Universitaire du Rwanda) ndetse kuri ubu akaba ari umwe mu bayobozi ba UGBR ihuza za GBU zose zo mu Rwanda.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2016 ni bwo bwa mbere Eric Muvandimwe yagaragaye ari kumwe n’umukunzi we Ganza Celestine,bakaba barifotoreje muri Canada. Mu mafoto yagiye hanze icyo gihe Manasseh na Ganza bagaragaye bari mu munyenga w’urukundo nkuko amafoto abigaragaza. Nyuma y’aho gato, haje kuba imihango yo gusaba no kubwa, ibirori bibera muri Canada mu mpera za 2016.

N’ubwo bitatworoheye kuvugana n’aba bombi yaba Manasseh na Ganza ku bijyanye n’ubukwe bwabo, amakuru y’impamo agera ku Inyarwanda.com ni uko aba bambi bari kwitegura kwambikana impeta bagasezerana imbere y’Imana n’imbere y’abakristo ndetse n'impapuro zitumira abantu mu bukwe bwabo zikaba ziri gutangwa. Gusezerana imbere y’Imana biteganyijwe tariki 27 Gicurasi 2017, bikazabera i Nyamirambo ku Assemblies of God Family church.

Eric Muvandimwe Ganza

Ev Eric Manasseh hamwe n'umukunzi we Ganza Celestine umukobwa wa Apotre Mukwiza

Manasseh Eric Muvandimwe

Ev Eric Manasseh n'umukunzi we Ganza bari mu munyenga w'urukundo

Manasseh Eric Muvandimwe

Hano ni mu mpera za 2016 ubwo habaga ibirori byo gusaba no gukwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dumbuli7 years ago
    Mana we iyo mbonye Ganza Celestine na Manasseh Eric mu munyenga w'urukundo nkuko mbibona ku mafoto bahekanya nako bateruranye cga bafumbatanye nubwo bahagaze nibaza niba bataronesheje ku munyu w'isi kdi Bibiriya imbwira ko ari icyaha nubwo nta cyaha kitababarirwa cyane ko ari abantu.
  • Bijou7 years ago
    kakaririmbo ko karihe 'urinshuuuti nziza'. @Dumbuli amafoto yabo arimo romance cyane ariko nanone ntakidasanzwe kirimo kuko aya mafoto yabo yose nabonye nayo murusengero, muri Dot no murugo. I think we can't judge them gusabyo ntibiba byoroshe daa
  • Mutsinzi7 years ago
    ndabona ibintu ari uburyohe, muraberanye. reception se? tubarinyuma





Inyarwanda BACKGROUND