RFL
Kigali

Charles Muhamiriza yashyize hanze indirimbo “Amashimwe”-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/08/2018 11:37
0


Yitwa Charles Muhamiriza ukoresha izina rya Charz Muhamiriza, ni umunyamuziki wamamaza ubutumwa bwiza bw’Imana binyuze mu bihangano byo kuramya no guhimbaza. Yashyize hanze indirimbo “Amashimwe” yanditse agendeye ku byo Imana yamukoreye n’umuryango we.



Uyu musore amaze amezi atatu atangiye umuziki. Yatangiye asubiramo indirimbo “You Raised me up” yakozwe na Westlife cover, yakoze kandi indirimbo ‘Natamani’ yahuriyemo na Upendo Chris, ziyongera ku ndirimbo “Amashimwe” yashyize hanze mu minsi ishize.

Aganira na INYARWANDA, Charles yasobanuye aho yakuye igitekerezo cyo kwandika indirimbo “Amashimwe”. Yasobanuye ko igitekerezo yagikomoye ku byo Imana yamukoreye n’umuryango we ikomeje kubarinda aho basobanukiwe ko kumenya Imana ari iby’ingenzi.

Yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo “Amashimwe” ateganya gutangira kuyafata mu minsi ya vuba. Iyi ndirimbo yasohotse mu gihe uyu musore yizihizaga isabukuru y’amavuko. Yakorewe mu nzu itunganyamuziki ya Sisbros Music ikorwa na Aob-Amani on the Beat.

Charles

Charles yashyize hanze indirimbo "Amashimwe"

KANDA HANO WUMVE 'AMASHIMWE' YA CHARZ MUHAMIRIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND