RFL
Kigali

Apotre Gitwaza yazanye muri Zion Temple isanduku y’Imana ikozwe muri zahabu”umugisha ku Rwanda”

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/04/2016 10:56
161


Intumwa Dr Paul Gitwaza ukuriye itorero Zion Temple Celebration centre ku isi akaba n’umuyobozi w’umuryango PEACE PLAN uhuza amadini n’amatorero yose ya Gikristo, yazanye mu Rwanda isanduku y’Imana ibajwe muri zahabu.



Nyuma y'amezi asaga arindwi Apotre Paul Gitwaza amaze hanze y'u Rwanda mu ivugabutumwa,bamwe mu batavuga rumwe nawe bagatangaza ko yahunze igihugu kubera ibibazo ngo afitanye na Leta y'u Rwanda, kuri iki cyumweru tariki 24 Mata 2016,mu rusengero rwa Zion Temple rwo mu Gatenga,yanyomoje ibyo bihuha, amurikira abakristo be isanduku y’amasezerano y'Imana azanye mu Rwanda ayivanye muri Israel, ababwira ko bagiye kubona umugisha ukomeye nk’uko Abisirayeri bongeye kubona umugisha w’Imana nyuma y’aho isanduku y’Imana igarutse ivuye mu Bafirisitiya aho yamaze amezi 7.

Apotre Dr Paul Gitwaza yavuze ko ubwo isanduku y’Imana yazanywe muri Zion Temple mu Rwanda, ari umugisha ukomeye kuko ubwiza bw’Imana no kwera kwayo biri muri urwo rusengero rwa Zion Temple bityo uko yabanaga n’abisirayeri,akaba ari nako igihe kubana nabo ikababera igisubizo mu byari bibugarije byose. Iyi sanduku izajya iterekwa ku ruhimbi muri Zion Temple imbere y'agatuti kari aho ubwiriza ijambo ry'Imana aha ahagaze.

Ibyo bishimangira ko ari umugisha ukomeye ku bakristo ba Zion Temple no ku Rwanda nk’uko Apotre Gitwaza yabigarutseho akavuga ko abantu bose bazajya bambaza Imana bizeye ko iri muri iyo sanduku, bakayereka ibyifuzo byabo kabone nubwo byaba bikanganye nk’imisozi miremire,ngo bazajya basubizwa. Yagize ati:

Israel yasubiranye umugisha w’Imana ubwo isanduku yari igarutse yikorewe n’inka yabasanganiye yabira ihetse isanduku y’Imana.  Bwoko bw’Imana muri iki gitondo, ubwiza bw’Imana buri hano,icyubahiro cy’Imana cyagarutse(abakristo bakoma amashyi menshi avanze n’impundu). Ukwera kw’Imana kuri aha,witegure kwakira icyo Imana yakubikiye. Reka dushyire isanduku y’Imana mu gitereko cyayo, Imana ibahe umugisha, reka tuvugirize ihembe incuro 7,narangiza inshuro ya 7, twese turakoma amashyi tuvuze impundu kuko icyubahiro cy’Imana kiri muri iyi nzu.

Isanduku y'Imana

Isanduku y'Imana yazanywe muri Zion Temple mu Rwanda

Isanduku y'Imana

Aba basore nibo baje bayihetse bayizana ku ruhimbi

Muri Israel,ubwo isanduku y’Imana yari yaranyazwe n’Abafirisitiya ikamarayo amezi 7, Abisirayeri bagiye mu gahinda gakomeye kuko nta mugisha bari bakibona mubyo bakoraga byose haba ku rugamba ndetse no mu buzima busanzwe.

Mu myizerere y’abisirayeri, ubwiza bw’Imana ngo bwabaga muri iyo sanduku, baba bagiye ku rugamba bari kumwe n’iyi sanduku bakizera ko Imana iri kumwe nabo, iri muri ya sanduku y’amasezerano. Ibyo byaje gutuma batakaza ibyiringiro babura amahoro n’umugisha mu gihe cyose  isanduku y’Imana yamaze mu Bafirisitiya.

Israel yasubiranye umugisha w’Imana ubwo isanduku yari igarutse yikorewe n’inka yabasanganiye yabira ihetse isanduku y’Imana. Ibyishimo abisirayeri bagize icyo gihe ni nabyo Apotre Gitwaza n’abakristo ba Zion Temple nabo bagize ubwo babonaga isanduku y’Imana izanywe mu Rwanda igahabwa ububiko muri Zion Temple mu Gatenga.

Isanduku y'Imana

Isanduku y'Imana

Abakristo ba Zion Temple bishimiye cyane isanduku y'Imana ije mu rusengero rwabo

Nubwo Apotre Gitwaza atigeze abikomozaho, ngo avuge aho yakuye iyo sanduku y’Imana ikozwe muri Zahabu, amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko yayihawe nk’impano n’abisirayeri mu mwaka ushize ubwo yajyanagayo n’itsinda ry’abakristo ba Zion Temple basaga 100 mu rugendo rutagatifu. Gusa hari abandi bavuga ko yayiguze akayabo k'amadorali muri Israel kubwo kwishimira ko ihesha umugisha abanyarwanda.

Iyi sanduku y’Imana, izanywe muri Zion Temple, nyuma y’imyaka micye Apotre Gitwaza atangaje ko mu rusengero rwa Zion Temple ariho hari icyumba n’igitanda cy’Imana, akaba ariho Imana ifite icyicaro mu Rwanda. Iyi sanduku y’Imana ije ishimangira ibyo Gitwaza yatangaje icyo gihe.

Si Zion Temple gusa izanye isanduku y’Imana mu rusengero kuko na Restoration church umwaka ushize wa 2015 nayo yakoze umuhango ukomeye wo kwakira isanduku y’Imana bayinjiza mu rusengero rwa Restoration ruri i Masoro mu mujyi wa Kigali.

Muri iki cyumweru turimo buri munsi kuva isaa sita za manywa na buri mugoroba kuva saa kumi n’imwe, abakristo ba Zion Temple bahamagariwe kujya mu materaniro adasanzwe ayoborwa n’Intumwa Gitwaza akabera mu Gatenga akaba yitezwemo ibihe bidasanzwe mu gusabana n’Imana kuko ubwiza bwayo muri urwo rusengero.

Intumwa Paul Gitwaza

Intumwa Paul Gitwaza

Intumwa Paul Gitwaza muri Zion Temple mu Gatenga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • C8 years ago
    NO COMMENT! (JYE NDUMVA NIFITIYE UBWOBA)
  • lulu8 years ago
    Yewe Imana yacu ibagenderere mutaza kuyoba. Ubu ntabwo ubwiza bw'Imana bukigaragarira mu isanduku ikozwe mubintu bifatika nk'ibyo. Nukingura Umutima wawe ukihana ibyaha byawe ukareka ingeso mbi ugakor imirimo yo gukiranuka Ubwiza bw'Imana buzaguhoraho. Nothing more!!!!
  • nzarora 8 years ago
    Hahhhaaa! Sha abanyarwanda baravuga ngo uwapfuye yarihuse! Ubanza ibi ari ibihe byanyuma koko. Ngo isanduku ya zahabu!! Numvise ngo hari n'aho abatanga amaturo bategestwe gutanga inoti ngo kuko ibiceri bikangura imana!!! ubanza hari ibindi byihishe inyuma y'aya madini!
  • 8 years ago
    Ariko aba bihishabinyoma koko tuzabakizwa niki? Abazi ijambo ryimana bazi ibyiriya sanduku. Gitwaza yayikuyehe? Aragiye abajishije ikintu ngo nisanduku? Buriya se harimo amategeko ya Moise? Buriya nubundi bujura bwo kubeshya abantu, rwose abantu nka Gitwaza Imana ikwiye kubagaragaza
  • Bisimwa Munene8 years ago
    Batangira basobanura ko Kiliziya gatholika ariyo igira ibishushanyo mu rusengero nyuma nabo bakabizana. Ntabwo ari isanduku yisezerano kuko itariyo nyine kandi nta cyubahiro igomba guhabwa kuko ari igishushanyo cyaguzwe mu iduka ry umucuruzi gusa. Ikindi kandi nta kubeshya bantu ngo ikoze muri zahabu keretse abatarize ngo bamenye uburemere bwa zahabu. Zahabu ikore iriya shusho yapima hejuru ya 20 KGS akaba atayteruza ukuboko kumwe. Iriya ni plastique isize irangi yakozwe, probably n umushinwa, kuko abayisiraheli batakwemera ko ishusho ikorerwa iwabo ituka ibikoresho basigiwe n Imana yabo. Abantu bari guha icyubahiro nkaho iturutse ku mana.
  • Kayiranga8 years ago
    IMANA iguhe umugisha cyane mukozi w'IMANA,ijye ikomeza kukwagura mu buryo bwose,ikongerere izindi mbaraga zayo zidasanzwe hamwe n'itorero ryawe uyoboye ndetse n'andi matorero y'umwuka yewe n'abanyarwanda twese muri rusange kuko ubasengera bose.
  • 8 years ago
    Ubwiza bw 'Imana tubusanga muri Kristo Yesu, biriya byose byari igishushanyo cyibizaba, cg se byagaragazaga Kristo wendaga kuza.
  • 8 years ago
    Rata Gitwaza komeza ukore mumifuka izo njiji zize kutaziba nugukosa. Courage mwana
  • B8 years ago
    Biragaragara ko mubasenga naho hakwiriye abaganga bo mumutwe
  • babou8 years ago
    Abanyagatolika dukomere k'umuco wacu, kuko mbona bari kutwigana isaha ku yindi. Ngo isanduku, ko yibutsaga aba israel se ibyo Imana yabakoreye. Ikaba yarimo inkoni ya Aroni, Manu ndetse n'ibisate by'amabuye byanditsweho amategeko. None se bwana Gitwaza uwo we yashyizemo iki? Barabura ubutuza Yesu muri bo rwagati, bakirirwa bajarajara.
  • Alexis8 years ago
    Amaze amezi arindwi ari mu mishanga y'ibyamwongerera cash. wenda yabonaga bitarimo kugenda neza. Ariko nibyiza ubwo yibutse isanduku y'isezerano. Mbere ya byose abanze yibuke ibyari biyirimo. Nabikurikiza byanze bikunze azahinduka maze areke gukomeza ivugabutumwa rigamije kwishakira inyungu gusa.
  • Clement 8 years ago
    Ubuyobe bubi...ibi byarangiranye n'isezerano rya Kera kuko byashushanyaga Kristo mu isezerano rishya ariko ndabona abantu babaye nkabasubira mu isezerano rya kera...uwo ibi byose byashushanyaga yari Kristo ariko ndabona aho kumuha agaciro bagaha imihango n'imigenzo y'abisirayeli kandi nabo atarabashije kubakiza namba...gusa biteye agahinda kubona umuntu uvuga ko afite doctorat muri théologie akora bene aya makosa!
  • Léonce8 years ago
    Reka gushuka abantu honyene icyo kintu Peace Plan ni ikivange mbwire ingene umu gatorika isenga ibishushu n umukizwa bashobora kuja hamwe ngo bariko barasenga bahora bambwiraga ko uri umu illiminatie nkashidikanya ubu ndavyeye watanguye mu mwuka nne usozereye mu mubiri pole sana gira vuba WIHANE NIMBA BIGISHOBOKA???!!!!
  • www8 years ago
    God bless u apôtre
  • cl8 years ago
    imana yomwijuru imubabarire kuko nawe atazibyakora abemerimana imwe gusa dukomezurugendo gitwaza yarasaze
  • peter8 years ago
    Mana yanjye oya nukuri nimubwire Gitwaza areke kuzana iby'amasanduku ubu se ko ariho nakundaga gusengera isanduku niza nzajya nsengerahe. Imana ko ituye muri twe kandi ibera hose icyarimwe kuyiruza mu isanduku nukuvuga iki. oya ni ukuri
  • mugabo8 years ago
    Imana itabare ubwo basigaye bayibika mu isanduku mbese ijuru ryabaye rito? natwe rero twamenyereye kwasamira ibivuzwe byose ngo nuko bivuzwe nakanaka tugakoma amashyi. utagera we ntagereranya? ;imana yo mu isanduku Imana Yehova iyirinde abanyarwanda
  • nene8 years ago
    Ariko mwagiye muvuga ibyo muzi?yaba ari zahabu cg itariyo nyirubwite ntiyabivuze ariko mugashyuhaguzwa mukavuga ubu
  • 8 years ago
    Arigusohoza ibyahanuwe erega isi igeze kumusozo
  • karin8 years ago
    bakristo benedata nimutagira ubushishozi muzagwa muruzi murwita icyiziba. musabe IMANA ibahe impano yubushishozi naho ubundi abavugabutumwa bomuriyi minsi bazabakoresha ibyaha muziko muri gukorera ijuru. IMANA ibahe umugisha





Inyarwanda BACKGROUND