Kigali

Israel Mbonyi yatunguriwe i Montreal yifurizwa isabukuru y'amavuko mu gitaramo atazibagirwa mu mateka-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/05/2018 10:30
0


Israel Mbonyi ari kubarizwa muri Canada muri gahunda yise Canada Tour yo gukorera ibitaramo mu mijyi itandukanye y'icyo gihugu. Tariki 20 Gicurasi 2018 yakoreye igitaramo mu mujyi wa Montreal, atungurwa bikomeye n'abakunzi b'umuziki we.



Ubusanzwe tariki 20 Gicurasi ni umunsi Israel Mbonyi yaboneyeho izuba. Isabukuru ye y'amavuko yo muri uyu mwaka wa 2018, yageze ari muri Canada ndetse uwo munsi yari afite igitaramo mu mujyi wa Montreal cyo kumurikira abakunzi be album ye nshya yise 'Intashyo'. Ubwo Israel Mbonyi yari ageze hagati mu gitaramo, mu buryo butunguranye, itsinda ry'abakobwa ryasanze Israel Mbonyi kuri stage, binjira barimo kumuririmbira indirimbo yo kumwifuriza isabukuru nziza. 

Israel Mbonyi akibakubita amaso yaratunguwe cyane ndetse bimukora ku mutima na cyane ko kuva yatangira umuziki ari ubwa mbere bimubayeho agatungurirwa kuri stage akifurizwa isabukuru y'amavuko. Israel Mbonyi yabwiye Inyarwanda.com ko byari byiza cyane mu gitaramo yakoreye mu mujyi wa Montreal mu gihugu cya Canada. Ikindi cyamukoze ku mutima ni uburyo bamweretse amashusho y'abahanzi bagenzi be bamuririmbiye 'Ku marembo y'Ijuru' bakanamwifuriza isabukuru nziza.

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi yakozwe ku mutima n'abahanzi bo mu Rwanda

Abo bahanzi ni: Serge Iyamuremye, Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Gentil Misigaro, Adrien Misigaro n'abandi. Mbonyi ati: "Bankoreye utuntu twiza kabisa, numvise nezerewe cyane. Buri muhanzi yaririmbaga 'Ku marembo y'ijuru' then akanyifuriza isabukuru nziza. Mu by'ukuri naranezerewe, binyongera gukunda abahanzi b'iwacu" Igitaramo Israel Mbonyi yakoreye i Montreal cyitabiriwe ku rwego rushimishije by'akarusho uyu muhanzi avuga ko yishimiye cyane uburyo abacyitabiriye bari mu Mwuka udasanzwe.

Akoresheje imbuga nkoranyambaga, Israel Mbonyi yatangaje ko igitaramo yakoreye i Montreal cyamushimishije cyane ndetse ngo azahora iteka avuga iby'icyo gitaramo yakoze tariki 20/05/2018. Ati: "The best evening, The best concert, ...The night I will forever talk about #Montreal, what a blessing, much love." Ugenekereje mu kinyarwanda yagize ati: "Umugoroba mwiza cyane, igitaramo cyiza cyane. Ijoro nzahora iteka mvuga,...mbega umugisha! nabakunze cyane"

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi mu gitaramo yakoreye mu mujyi wa Montreal

REBA VIDEO ISRAEL MBONYI ARIMO KURIRIMBA

REBA VIDEO UBWO ISRAEL MBONYI YATUNGURWAGA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND