RFL
Kigali

Ibigwi n'amateka bya Aime Uwimana, Diana Kamugisha na Israel Mbonyi bizihije isabukuru y’amavuko

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/05/2017 13:46
0


Tariki 20 Gicurasi ni bwo Israel Mbonyi, Aime Uwimana na Diana Kamugisha babonye izuba, bose uko ari batatu ni abahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda ndetse buri umwe afite amateka yihariye amaze kubaka mu buhanzi bwe.



Inyarwanda.com tugiye kubagezaho amwe mu mateka y’aba bahanzi uko ari batatu. Aime Uwimana wujuje imyaka 40 y'amavuko, afatwa nk’umuhanzi w’icyitegererezo mu muziki wa Gospel ndetse benshi mu bahanzi bakunda kumwita ‘Bishop’ izina ry’icyubahiro bamuha bitewe n’uko bamwigiraho byinshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana Imana.

Diana Kamugisha wujuje imyaka 42 y'amavuko, na we ni umwe mu bahanzi ba Gospel batangiye kera umuziki, ibihangano bye bihembura imitima ya benshi, kugeza ubu ni umwe mu bakunzwe cyane ndetse by’umwihariko mu mwaka wa 2015 yegukanye igihembo cy’umuhanzikazi mwiza mu irushanwa Groove Awards Rwanda.

Israel Mbonyi wujuje uyu munsi imyaka 25 y’amavuko, ni umuhanzi watangiye umuziki mu myaka yashize, gusa kuva amenyekanye hashize imyaka ibiri ariko ubu ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel aho usanga indirimbo ze zicurangwa hirya no hino mu gihugu yaba mu ngo z’abaturage no mu nsengero.

Amwe mu mateka ya Aime Uwimana umaze kwandika indirimbo hafi 100

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017 ni bwo Aime Uwimana yujuje imyaka 40 y’amavuko. Aime Uwimana ni umukristo umaze imyaka 24 yakiriye agakiza. Kuva atangiye kuririmba mu 1994 yaba ku giti cye ndetse no mu matsinda atandukanye amaze kwandika indirimbo nyinshi cyane.Indirimbo yanditse zageze hanze zigera hafi ku 100 ariko izo yanditse ubariyemo izitaratunganyijwe muri studio ndetse n'izindi zitigeze zijya hanze, zose hamwe zirarenga 100.

Mu myaka isaga 21 amaze mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,Aime Uwimana yatangarije Inyarwanda.com ko kugeza ubu Gospel yo mu Rwanda irimo gutera intambwe nziza kuko abantu bayirimo bagenda barushaho kumenya gukorana bakarushaho kumenya ko bose bakorera Imana bakishyira hamwe. Kuri we asanga nibabikomeza gutyo, n’ibindi byiza byinshi bazabigeraho.

Aime Uwimana ni umwe mu batanze umusanzu ukomeye mu iterambere rya Gospel mu Rwanda

Umuhanzi Aime Uwimana yakiriye agakiza mu 1993, atangirira umurimo w’Imana muri Eglise Vivante i Burundi mu mujyi wa Bujumbura ari naho yabaga. Nyuma yaje kuza mu Rwanda, akomeza gukora  umurimo w’Imana, yifatanya n’amatsinda y’abantu batandukanye, mu matorero atandukanye ndetse afatanya na za Worship teams zitandukanye mu bijyanye no kuramya no guhimbaza Imana. Kuririmba ku giti cye yagiye abifatanya no kuririmba mu matsinda aramya akanahimbaza Imana.

Aime Uwimana amaze guhabwa ibihembo binyuranye mu muziki birimo na Groove Awards Rwanda yahawe nk'umwanditsi mwiza ndetse agahabwa ikindi gihembo nk'umuntu waharaniye impinduka mu muziki Gospel mu Rwanda. Aime Uwimana ni umugabo w’umugore umwe witwa Uwayezu Claire. Mu gihe bamaranye bambikanye impeta bagasezerana kubana ubuzima bwabo bwose, kugeza ubu bafitanye abana babiri b'abahungu. Umwana wabo w'imfura afite imyaka itanu n’amezi hafi ane naho umwana wabo w'ubuheta afite amezi 9 dore ko bamwibarutse tariki 18 Kanama 2016.

Rwanda Christian Convention

Aime Uwimana ubwo yari muri Amerika agahurirayo n'abandi bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel

Zimwe mu ndirimbo Aime Uwimana yanditse zigakundwa n’abatari bacye ndetse zigahindura ubuzima bwa benshi harimo:Ninjiye ahera, Turirimbire Uwiteka, Nyibutsa, Ntundekure, Mbeshwaho no kwizera Yesu, Urakwiriye gushimwa, Ku misozi(Thank You), Urwibutso, Umurima w’amahoro,Akira amashimwe, Une Lettre d’amour ,Niyo ntakureba, Umunsi utazwi, n’izindi nyinshi zikoreshwa mu kuramya no guhimbaza Imana mu nsengero zitandukanye hano mu Rwanda. 

Aime Uwimana yagiye atumirwa kuvuga ubutumwa mu nsengero zitandukanye mu Rwanda no mu bindi bihugu ndetse mu mwaka wa 2016 yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aririmba mu giterane gikomeye cya 'Rwanda Christian Convention'.  Icyo giterane Aime Uwimana yatumiwemo gitegurwa n'amatorero ya Gikristo yatangijwe n'abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada bakagitegura ku bufatanye na Ambasade y'u Rwanda muri Amerika mu ntego yo kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda baba muri Amerika.

Aime Uwimana ni umwe mu bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel

Amwe mu mateka ya Israel Mbonyi

Amazina ye asanzwe ni Mbonyicyambu Eric, akaba azwi  mu muziki nka Israel Mbonyi. Uyu musore akunzwe cyane mu ndirimbo Uri number One, Yankuyeho Urubanza, Ku migezi, Ndanyuzwe, Nzibyo Nibwira, Ku musaraba, Agasambi, Harimpamvu n’izindi.

Nkuko yabitangarije Inyarwanda.com, tariki 20/05/1992 ni bwo Israel Mbonyi yabonye izuba, avukira muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (R.D.Congo) mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho bita Uvira. Muri 1997 ni bwo Israel Mbonyi hamwe n’umuryango we bageze mu Rwanda, muri Congo akaba yarahabaye igihe gito dore ko yahavuye afite imyaka 5 y'amavuko. 

Israel Mbonyi ubarizwa mu itorero rya Restoration church riyoborwa na Apotre Masasu, avuga ko yakuriye muri korali ndetse akaba yari umucuranzi, gusa ngo ntiyagiraga amahirwe yo gutera indirimbo. Korali yakoreyemo umurimo w’Imana harimo Intumwa za Yesu, Groupe de Louange iherereye i Nyanza aho yize amashuri yisumbuye (secondaire) n’irindi tsinda ryitwa Amani.

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi mu gitaramo yakoreye mu Buhinde amurika indirimbo ze

Ubusanzwe Israel Mbonyi yari nsanzwe ahimba indirimbo akaziha abantu cyangwa amakorali ariko igihe yatangiye kuririmba ni igihe yari arangije amashuri yisumbuye mbere yo kujya kwiga mu Buhinde. Mu mwaka wa 2010 ni bwo Israel Mbonyi yafashe gitari  ye yiyemeza gutangira kuririmbira Imana ku giti cye. Yankuyeho urubanza, ni yo ndirimbo ye yakoze bwa mbere, nyuma y’aho akora n’izindi zinyuranye zitunganywa na Bruce Higiro. Indirimbo zose zigize album ye ya mbere 'Uri number one' zarakunzwe cyane ndetse kugeza n'uyu munsi ziracyafasha benshi.

Israel Mbonyi avuga iki ku kubyaza umuziki akora amafaranga

Asubiza iki kibazo Israel Mbonyi yagize ati: "Mu byo ntekereza ibyo ntibirimo burya Imana ni yo itanga umugisha. Njyewe gahunda yanjye ni ukuvuga ubutumwa ngakorera Uwiteka byuzuye ntayindi nyungu ku ruhande hanyuma Imana ni yo izampemba uretse n’ibyo ndangije amashuri so , nzakora nzabaho neza ariko gahunda nyamukuru ni ukugeza message (ubutumwa) bw’Imana ku bantu."

Image result for Umuhanzi Israel Mbonyi amakuru

Umuhanzi Israel Mbonyi

Israel Mbonyi nyuma y’imyaka ibiri amaze yumvikana cyane mu muziki, amaze gutwara ibihembo bitandukanye kandi bikomeye. Akiga mu Buhinde mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza, yatwaye igikombe muri iryo shuri, ndetse ahabwa n’igikombe cya Groove Award nk’umuhanzi nyarwanda witwaye neza mu bakorera umuziki hanze y’u Rwanda. Mu mwaka wa 2015 na bwo yahawe Groove Award Rwanda nk’umuhanzi w’umwaka (Best Male artist).

Image result for Umuhanzikazi Diana Kamugisha amakuru

Israel Mbonyi yabaye umuhanzi w'umwaka muri 2015 mu irushanwa rya Groove Awards

Uyu musore kandi yagiye atumirwa hirya no hino ku isi mu ivugabutumwa aho twavuga i Burayi, Amerika n’ahandi. Kuri ubu ahugiye kuri album ye ya kabiri ndetse akaba ari no kwiga mu Buhinde icyiciro cya Gatatu cya kaminuza. Tariki ya 30 Kanama 2015 ni bwo Israel Mbonyi yataramiye abakunzi be mu gitaramo cy'amateka cyabereye Kigali Serena Hotel ndetse kikaba kitazibagirana mu mateka y’ibitaramo byo mu Rwanda byitabiriwe cyane. Nyumay'iki gitaramo, nta kindi gitaramo Mbonyi arakora, usibye kwitabira gusa ibyo atumirwamo hirya no hino. 

 

Image result for Umuhanzi Israel Mbonyi amakuru

Israel Mbonyi mu gitaramo cy'amateka yakoreye i Kigali

Amwe mu mateka ya Diana Kamugisha

Diana Kamugisha ni umuhanzi ubarizwa mu itorero New Life Bible church, gusa mbere yo kujya muri iri torero akaba yarasengeraga muri Christian Life Assembly (CLA). Diana Kamugisha wujuje imyaka 42 y'amavuko,ni umubyeyi w'abana bane, akaba n'umwe mu bagize itsinda The Voice abanamo n'abahanzikazi bakomeye mu muziki wa Gospek aribo; Tonzi, Aline, Phanny Wibabara, Rachel Rwibasira, Assumpta Muganwa, Uwera Karen, Pastor Rose Ngabo na Pastor Jackie Mugabo.

Diana Kamugisha ni na we watangije itsinda Women of Faith, ryafashije abahanzikazi bo muri Gospel gukorera mu bumwe bagashyigikirana mu bikorwa binyuranye by'umuziki. Kuva atangiye umuziki, amaze gukora indirimbo zisaga 35, akaba amaze gukora album eshatu. Kuri uyu munsi we w'amavuko, ni ibyishimo bikomeye kuri we ndetse no ku muryango. Umunsi nk'uyu Diana Kamugisha akaba awizihiza ashimira Imana kuri byinshi yamukoreye mu buzima bwe.

Image result for Umuhanzikazi Diana Kamugisha amakuru

Diana Kamugisha mu gitaramo cya The Voice

Benshi mu bamuzi n'inshuti ze za hafi bavuga ko bamukundira umunezero ahorana ndetse akaba agirira urukundo abantu bose. Ikindi bamuziho nk'uko twabitangarijwe n'umwe mu nshuti ze za hafi ni uko ngo Diana Kamugisha akunda kwambara neza kandi akaberwa ndetse akaba akunda Imana no kuba mu bihe byo gusenga. Ikindi ni uko ngo akunda abantu bose atarobanuye, akaba anashimishwa n'iterambere rya bagenzi be. 

Zimwe mu ndirimbo zakunzwe na benshi ushobora kuba utari uzi ko ari iza Diana Kamugisha

Diana Kamugisha ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zanditse amateka mu Rwanda aho twavugamo; Haguruka, Ishimwe n’iryawe, Mwami Mana, Ibendera, Higher Higher, Reka igwe, Igitondo, Lord i came to you n'izindi. Ni umwe mu bahanzi batangiye kuririmbira Imana mu myaka ya cyera kuva muri 2006, gusa yaje kugera hagati muri 2009 ahagarika umuziki imyaka 7 bitewe n'inshingano zitandukanye zirimo nko kwita ku rugo rwe ndetse n'amasomo.

Diana Kamugisha

Diana Kamugisha ni umuhanzikazi umaze imyaka 11 mu muziki wa Gospel

Muri iyo myaka yagaritsemo umuziki, Diana Kamugisha yahise atangira kwiga amasomo ajyanye na Bibiliya abona Diplôme. Kwiga Tewolojiya ntabwo byarangiriye aho kuko yaje kongera kubisubukura, ubu akaba ari kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na tewolojiya mu ishuri Africa College of Theology ry'umuryango Africa New Life Ministries ukorera muri Kicukiro.

Mu mpera z'umwaka wa 2014 ni bwo Diana Kamugisha yongeye kugaruka mu muziki, akorana imbaraga nyinshi ndetse muri 2015 ahita atwara igihembo cy’umuhanzikazi w’umwaka muri Groove Award Rwanda 2015 (Best Female artist of the year). Nyuma yo kugaruka mu muziki, Diana Kamugisha yakoze ibitaramo bitandukanye ndetse bitanga umusaruro ufatika dore ko byahembuye imitima ya benshi ndetse abatari bacye bakakira agakiza.

Image result for Umuhanzikazi Diana Kamugisha amakuru

Diana Kamugisha yibitseho igikombe cya Best famele artist of the year muri Groove Awards Rwanda

Image result for Umuhanzikazi Diana Kamugisha amakuru

Hano Diana Kamugisha yari kumwe na Patient Bizimana bishimira igikombe yahawe 

Diana Kamugisha ni umwe mu bahanzi bo mu muziki wa Gospel bari gutumirwa cyane mu bitaramo by’ivugabutumwa hirya no hino ku isi. Nyuma yo kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu yatumiwe muri Zimbabwe akaba azajyayo mu Cyumweru gitaha, akazagaruka afatanya na bagenzi be bahuriye muri Women of Faith mu gikorwa gikomeye bari gutegura. 

Image result for Umuhanzikazi Diana Kamugisha amakuru

Hano ni mu gitaramo Diana Kamugisha aherutse gukorera kuri New Life Bible church (Kicukiro)

REBA HANO HAGURUKA YA DIANA KAMUGISHA


UMVA HANO 'SINZIBAGIRWA' INDIRIMBO NSHYA YA ISRAEL MBONYI

REBA HANO 'ARANKUNDA' YA AIME UWIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND