RFL
Kigali

Aime Uwimana agiye gukora igitaramo gikomeye nyuma y'icyo aheruka mu myaka 4 ishize

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/08/2018 16:05
0


Aime Uwimana umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari mu myiteguro y'igitaramo gikomeye agiye gukora. Ni igitaramo kije gikurikira icyo aheruka gukora mu myaka ine ishize aho yari kumwe n'abandi bahanzi banyuranye.



Igitaramo aheruka gukora nka Aime Uwimana cyabaye mu myaka ine ishize dore ko hari tariki 9 Ugushyingo 2014. Cyabereye mu mujyi wa Kigali kuri Christian Life Assembly (CLA). Ni igitaramo yari yise 'Hymn Worship Evening, agihuriramo n'abandi bahanzi banyuranye, gusa Aime Uwimana ni we wari wagiteguye.

Related image

Aime Uwimana mu gitaramo aheruka gukora mu myaka 4 ishize

Iki gitaramo cyaririmbiwemo gusa indirimbo zo mu gitabo benshi bakunze kwita Cantiques (Izo gushimisha Imana n'iz'agakiza). Aime Uwimana yari ari kumwe na bagenzi be barimo: Patient Bizimana, Dominic Ashimwe, Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, Liliane Kabaganza, Serge Iyamuremye, Damascene Kanuma, Luc Buntu, Simon Kabera n'abandi. 

REBA HANO 'NINJIYE AHERA' YA AIME UWIMANA

Kuri ubu rero Aime Uwimana agiye gukora ikindi gitaramo gikomeye yise 'Hari amashimwe' kigiye kuba nyuma y'imyaka 4 abisabwa na benshi mu bakunzi be. Igitaramo agiye gukora kizaba tariki 14/10/2018. Ni igitaramo ari gutegura ku bufatanye na Urugero Media Group. Aime Uwimana yabwiye Inyarwanda.com ko iki gitaramo cye kizarangwa n'ibihe bidasanzwe mu kuramya no guhimbaza Imana. Yijeje abazacyitabira ko bazasabana n'Imana binyuze mu kuyiramya.

Rwanda Christian Convention

Aime Uwimana (iburyo) ubwo yari muri Amerika mu ivugabutumwa 

Mu myaka isaga 22 amaze mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aime Uwimana amaze gukora indirimbo zinyuranye. Avuga ko zose hamwe zirenga 100. Zimwe mu zo yanditse zigakundwa n’abatari bacye ndetse zigahindura ubuzima bwa benshi harimo: Ninjiye ahera, Turirimbire Uwiteka, Nyibutsa, Ntundekure, Mbeshwaho no kwizera Yesu, Urakwiriye gushimwa, Ku misozi (Thank You), Urwibutso, Umurima w’amahoro, Akira amashimwe, Une Lettre d’amour, Niyo ntakureba, Umunsi utazwi, n’izindi nyinshi zikoreshwa mu kuramya no guhimbaza Imana mu nsengero zitandukanye hano mu Rwanda. 

Aime Uwimana

Igitaramo Aime Uwimana agiye gukora

REBA HANO 'NTUNDEKURE' YA AIME UWIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND