Ahadi Heritier yinjiye muri muzika y’indirimbo zihimbaza Imana ashyira hanze indirimbo yise ‘Uri Imana’ anatangaza ko yifuza gukora cyane afasha benshi gukura mu buryo bw’umwuka binyuze mu ndirimbo ze.
Nyuma y’abahanzi nka Dominic Ashimwe, Patient Bizimana, Gikundiro Rehema n’abandi batandukanye bagiye bava mu karere ka Rubavu, bakaza kugera kure muri muzika y’indirimbo zihimbaza Imana, kuri ubu umuhanzi Ahadi Heritier nawe yagaragaje inyota yo kugera kure. Binyuze mu kiganiro uyu muhanzi yahaye Inyarwanda.com yagaragaje ko nyuma y’indirimbo ‘Uri Imana’ aherutse gusohora afite gahunda yo kwagura impano ye ku buryo buzagaragarira buri wese ndetse n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana. Mu magambo ye yagize ati:
Ubundi iyi ndirimbo 'Uri Imana' ifite umwihariko kuko nkimara kuyisohora nabonye ibitekerezo bya benshi bavuga ko hari aho yabakuye. Ubwo rero njye byampaye icyizere kandi ntekereza ko uyu murimo dukora tuwufashwamo n’Imana kandi nawe uzi ko abahanzi nka Patient Bizimana, Dominic Ashimwe n’abandi baturutse i Rubavu, ariko urugero bagezeho ndizera ko bafashije benshi na njye, rero niho ndi kwerekeza kandi nzabifashwamo n’Imana.
Ahadi yifuza kugera kure mu muziki nka Patient Bizimana na Dominic Ashimwe
Uri Imana ni indirimbo imaze igihe kingana n’ukwezi kumwe isohotse ndetse uyu muhanzi Ahadi yemeza ko uku kwezi kwa Kanama kuzasiga arangije kuyikorera amashusho. Ahadi yatangiye umurimo w’uburirimbyi mu mwaka w’2006 muri ADEPR chapel ya Bethel aririmba muri korali Tumaiini. Mu w’2010 yakomereje umurimo w’Imana muri Restoration Church aririmba muri Shekinah Worship Team ari naho akiri kugeza ubu. Aganira na Inyarwanda.com yavuze ko kuba yaratangiye umurimo w’Imana kera aririmba mu bigo by’amashuri muri GBS (Groupe Biblique Secondaire) ahagarariye itsinda ry’abaririmbyi ari byo bizakomeza kumufasha gutera imbere muri uyu murimo w’Imana.
UMVA HANO 'URI IMANA' YA AHADI
TANGA IGITECYEREZO