RFL
Kigali

Rubavu: Ahadi Heritier yinjiranye mu muziki wa Gospel intego yo gufasha benshi gukura mu buryo bw’umwuka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/08/2018 14:53
3


Ahadi Heritier yinjiye muri muzika y’indirimbo zihimbaza Imana ashyira hanze indirimbo yise ‘Uri Imana’ anatangaza ko yifuza gukora cyane afasha benshi gukura mu buryo bw’umwuka binyuze mu ndirimbo ze.



Nyuma y’abahanzi nka Dominic Ashimwe, Patient Bizimana, Gikundiro Rehema n’abandi batandukanye bagiye bava mu karere ka Rubavu, bakaza kugera kure muri muzika y’indirimbo zihimbaza Imana, kuri ubu umuhanzi Ahadi Heritier nawe yagaragaje inyota yo kugera kure. Binyuze mu kiganiro uyu muhanzi yahaye Inyarwanda.com yagaragaje ko nyuma y’indirimbo ‘Uri Imana’ aherutse gusohora afite gahunda yo kwagura impano ye ku buryo buzagaragarira buri wese ndetse n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana. Mu magambo ye yagize ati: 

Ubundi iyi ndirimbo 'Uri Imana' ifite umwihariko kuko nkimara kuyisohora nabonye ibitekerezo bya benshi bavuga ko hari aho yabakuye. Ubwo rero njye byampaye icyizere kandi ntekereza ko uyu murimo dukora tuwufashwamo n’Imana kandi nawe uzi ko abahanzi nka Patient Bizimana, Dominic Ashimwe n’abandi baturutse i Rubavu, ariko urugero bagezeho ndizera ko bafashije benshi na njye, rero niho ndi kwerekeza kandi nzabifashwamo n’Imana.

Bethesda Holy church

Ahadi yifuza kugera kure mu muziki nka Patient Bizimana na Dominic Ashimwe

Uri Imana ni indirimbo imaze igihe kingana n’ukwezi kumwe isohotse ndetse uyu muhanzi Ahadi yemeza ko uku kwezi kwa Kanama kuzasiga arangije kuyikorera amashusho. Ahadi yatangiye umurimo w’uburirimbyi mu mwaka w’2006 muri ADEPR chapel ya Bethel aririmba muri korali Tumaiini. Mu w’2010 yakomereje umurimo w’Imana muri Restoration Church aririmba muri Shekinah Worship Team ari naho akiri kugeza ubu. Aganira na Inyarwanda.com yavuze ko kuba yaratangiye umurimo w’Imana kera aririmba mu bigo by’amashuri muri GBS (Groupe Biblique Secondaire) ahagarariye itsinda ry’abaririmbyi  ari byo bizakomeza kumufasha gutera imbere muri uyu murimo w’Imana.

UMVA HANO 'URI IMANA' YA AHADI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndandambara ikospeed5 years ago
    Herthier numuhanga kuko turamuzi muri GBS no Muri Restoration church.yatoje Patient bizimana kuko yari worshiplider muri shekinah.Ubuhangabwiwe tububonera iyo aririmba live.Herthier arabizi kbsa Kandi nibindu biriho kuko bijyoshe ngumutobe gumureso
  • Irankunda Danny5 years ago
    Courage Herithier kbsa Impano yo tuyikuziho KBS Imana izagushyigikire
  • 5 years ago
    Murakoze cynee Frnds





Inyarwanda BACKGROUND