RFL
Kigali

Yvan Buravan witegura kujya gutaramira i Burayi yashyize hanze indirimbo ‘Garagaza’ yakoranye na Se -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/06/2018 14:16
1


Dushime Burabyo Yvan uzwi nka Yvan Buravan yavutse tariki ya 27 Mata 1995. Ni bucura mu muryango w’abana 3 icyakora si we wa mbere winjiye mu muziki mu muryango wabo cyane ko uyu musore ubusanzwe ari mubyara w’umuhanzikazi Ciney. Kuri ubu Yvan Buravan yashyize hanze indirimbo yakoranye na Se umubyara.



Mu ntangiriro za 2016 nibwo ibihangano bya Buravan byatangiye gusakara mu banyarwanda, nabo baramukundira barabikunda. Uyu muhanzi yakoze nyinshi mu ndirimbo zagiye zikundwa cyane dore ko yanagize amahirwe agahera mu nzu ifasha abahanzi isanzwe ifite ubushobozi buhagije ya ‘New Level’. Yvan Buravan yaje kuvamo umwe mu bahanzi b’ibyamamare banagaragarijwe urukundo n’abigitsina gore batari bacye kubera imiririmbire ye inyura benshi muri bo.

Mu minsi ishize nibwo byatangajwe ko Buravan agiye kwerekeza ku mugabane w’Uburayi aho agiye gukorera igitaramo cyo gususurutsa abanyarwanda. Azajyana n’itorero ry’igihugu Urukerereza aho bazataramira mu gihugu cy’Ububiligi tariki 13 Nyakanga 2018 ahitwa Birmingham Palace, 112-B muri Komine ya Anderlecht iherereye mu Murwa Mukuru w’u Bubiligi, Bruxelles. Igiciro cyo kwinjira ni 20€ ku bantu bazagura amatike mbere y’umunsi w’igitaramo nyir’izina.

Buravan

Yvan Buravan agiye gutaramira ku mugabane w'Uburayi

N'ubwo ari mu myiteguro yo kujya ku mugabane w’Uburayi, Yvan Buravan agiye kugenda asize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Garagaza’ yarayikoranye na se umubyara wumvikana avuza ubuguyiguyi ndetse iyi ikaba yasohokanye n’amashusho yayo  yafatiwe mu gihugu cya Tanzania hamwe na Meddy Saleh usanzwe umukorera amashusho y’indirimbo. Amajwi y’iyi ndirimbo yo yakozwe na Bob Pro nawe ukunze gukorera indirimbo Yvan Buravan.

REBA HANO IYI NDIRIMBO 'GARAGAZA' YA YVAN BURAVAN NA PAPA WE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • xxx5 years ago
    mukosore nibucura mu muryango w'abana 6. courage czn





Inyarwanda BACKGROUND