Muri iyi minsi mu ruhando rwa muzika nta kindi kiraje ishinga abahanzi ni amarushanwa yo guhatanira ibihembo bya Salax Awards, bikaba byagaruye abahanzi ku mbuga nkoranyambaga. Ubu abahanzi bongeye kubura gukoresha imbuga nkoranyambaga bakangurira abafana babo gukomeza kubashyigikira mu gikorwa barimo cya Salax Awards.
Ubundi mu buzima busanzwe bw’abahanzi b’abanyarwanda usanga badakunze kwigaragaza cyane ku mbuga nkoranyambaga nubwo baba bazibaho ahubwo umwanya munini bakawuha akazi kabo ka muzika arinako kabahuza n’abahanzi. Mu gihe cy’amarushanwa yo guhatanira ibihembo binyuranye abahanzi bafata umwanya bagahura n’abafana bakandikirana babasaba gukomeza kubashyigikira.
Oda Paccy asaba abafana be gukomeza kumuba hafi
Charly na Nina bari mu bakoresha imbuga nkoranyambaga basaba abakunzi babo gukomeza kubashyigikira
Ibi rero ni nabyo biri kuba ku bahanzi muri iyi minsi dore ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye hakomeje gucicikana amafoto y’abahanzi banyuranye asaba ubufasha bw’abafana babasaba gukomeza kubashyigikira mu irushanwa rya Salax Awards. Abahanzi bahataniye ibi bihembo bakomeje kwiyegereza abafana banyuze ku mbuga nkoranyambaga aho babasaba gukomea kubatora.
Jody Phibi nawe nuko abafana be abakangurira kumushyigikira Urban Boyz nabo ni bamwe mu bahanzi bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga bashaka ko abafana babo bakomeza kubashyigikira
Ibihembo bya Salax Awards bizatangwa mu mpera z’uyu mwaka, kuvuga tariki 23 Ukuboza 2016 aho abazaba bararushije abandi gushyigikirwa n’abakunzi babo bazahabwa ibihembo bya Salax Awards, amatora yo akaba agikomeje yaba mu buryo kohereza ubutumwa bugufi aho umuntu yandika icyiciro umuhanzi arimo, agasiga akanya akandika nimero y’umuhanzi ubundi akohereza kuri 5000, ndetse no ku buryo bwo gutora unyuze ku rubuga rwa Salax awards arirwo www.salaxawards.rw
TANGA IGITECYEREZO