RFL
Kigali

Queen Cha yashyize hanze indirimbo ye nshya yise 'Ntawe nkura'-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/11/2018 10:22
5


Queen Cha ni umwe mu bahanzikazi bakomeye hano mu Rwanda, uyu kuva mu ntangiriro za 2018 yasinye amasezerano na The Mane inzu ifasha abahanzi ba muzika hano mu Rwanda, Queen Cha akinjira muri iyi nzu yatangiye kugaragaza imbaraga mu gukora muzika cyane kuri ubu akaba yashyize hanze indirimbo ye nshya yise 'Ntawe nkura'.



Uyu muhanzikazi ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com mu minsi ishize yari yatuganirije kuri iyi ndirimbo we avuga ko yayikoze mu rwego rwo kugaragaza ko nabakobwa bashobora kwigira ntawe basabirije, aha akaba yaragize ati"Indirimbo ntawe nkura nayikoze nshaka kugaragaza ko umukobwa cyangwa umugore w'umunyarwandakazi nawe ashobora gukora akigira aho kubona usa neza wese abantu bagahita batangira gutekereza ko ari ibyo yahawe."

Queen Cha

Queen Cha

Iyi ndirimbo nshya ya ibaye iya gatatu ashyize hanze kuva yava muri PGGSS8, uyu akaba yaherukaga Gentleman, ndetse na Winner yasubiriyemo Rayon Sport, kuri ubu akaba afite indirimbo ye nshya yise 'Ntawe nkura' iyi ikaba yarakozwe na Junior Multisystem umwe mubakoreye Queen Cha indirimbo nyinshi.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO 'NTAWE NKURA' YA QUEEN CHA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Delphine Uwamahoro5 years ago
    Courage kbsa,"ntawe nkura" iravuna!!! Keep it up sis
  • uwihanganye emanwer5 years ago
    turabashimiye kuberaibyiza mutugezaho
  • uwihanganye emanwer5 years ago
    muduhe amakuru ya emmy busitoni
  • 5 years ago
    Wagarukiye Yesu wa Mukobwa we! Aho uri kugana hateye ubwoba
  • Ujinga5 years ago
    Agarukire Yesu se ko we yananiwe kwirinda bakarinda kumumanika ku giti xyumusaraba? Mukobwa ririmba ariko uzabaze sogokuru uko ugomba kwitwara





Inyarwanda BACKGROUND